Pasiporo na viza bitandukaniye he ?

HAKIZIMANA Maurice

Gutembera mu bihugu byinshi hasabwa ko ugira agatabo kitwa pasiporo hamwe n’uruhushya rwo kubyinjiramo rwitwa viza. Kuki se pasiporo iba idahagije gusa ngo wizengurukire isi yose? Ese ubundi pasiporo na viza bitandukaniye he? Reka mbigusobanurire.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Viza ni iki?

Viza ni uruhushya uhabwa n’igihugu ushaka kwinjiramo mbere y’uko uhaguruka iwanyu. Uyihabwa n’umukozi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka. Urwo ruhushya (viza) ushobora kuruhabwa cyangwa ukarwimwa bitewe n’uko utujuje ibisabwa abarusaba (dore urutonde rw’ibyo bagusaba,kanda hano) .

Muri iyo viza haba harimo amakuru yawe yose ku buryo iyo uyisabwe mu igenzura bahita babona amakuru yose akwerekeye. Muri ayo makuru harimo amazina yawe yombi,igihe uzamara mu gihugu winjiyemo, aho wemerewe kujya,incuro umaze kujya muri icyo gihugu,n’impamvu zikugenza (kwiga,gutembera,ubukerarugendo,kwivuza,gukora,gutura burundu,gusura incuti…).

Pasiporo ni iki?

Pasiporo bakunze kuyita “urwandiko rw’inzira”.Ni agatabo uhabwa n’igihugu cyawe bwite ukakagendana aho ugiye hose mu bihugu by’amahanga.Ntiwakwemererwa kwinjira mu bihugu byinshi udafite ako gatabo,kuko na viza baguha yomekwa cyangwa igaterwa muri ako gatabo.

Burya pasiporo zirarutanwa: hari iza rubanda rwa giseseka(abaturage) zigenzurwa cyane ugatinda ku murongo,hakaba iz’abanyacyubahiro (abategetsi) zitwa pasiporo z’aba dipolomates babona bakagufasha kwihuta rwose.

Muri iki gihe cy’ikoranabuhanga,pasiporo hafi ya zose ku isi zikubiyemo amakuru menshi cyane atarajyaga mu za kera,kuko ashyirwamo amabanga adasomwa n’ubonetse wese mu buryo bwitwa biométrique(cyangwa digital). Ayo makuru akubiyemo ibikumwe bya nyirayo,cyangwa ndetse rimwe na rimwe n’imboni z’amaso yabo. Ibyo bituma bitorohera abazitizanya kuko gusa benda gusa kandi n’abazicuramo izitari zo bikabagora.

Muri pasiporo naho habamo amakuru arambuye ya nyirayo:amazina,imyaka y’amavuko, ubwenegihugu, umukono wa nyirayo,isura ye,ifoto ye n’ibimuranga,igihe itangiwe,igihe agaciro kayo kazarangirira, n’ibindi. Ahenshi(nka hano mu Bufaransa) pasiporo imara imyaka icumi yongerwa ubuziraherezo.

Ese nkeneye pasiporo irimo viza aho ngiye hose mu mahanga?

Muri rusange ukeneye pasiporo hamwe n’uruhushya rwo kwinjira mu gihugu ugiyemo ari rwo rwitwa viza.Uzirikane ko byombi bidasa kandi bidakora akazi kamwe: pasiporo ni nk’icyangombwa kikuranga cyakorewe kwerekanwa aho wajya hose mu isi, mu gihe viza  yo ari uruhushya wasabye igihugu ushaka kujya gutembereramo,gusurayo abantu,kwigamo,gukorayo n’izindi mpamvu.Muri Afurika hari ibihugu byinshi wajyamo utabanje gusaba viza,ukagendera kuri pasiporo gusa,wagera ku kibuga cy’indege cyabo bkakubaza ikikugenza,bakwemerera bagateramo cachet byasaba kwishyura ukishyura,hakaba n’iy’ubuntu.

Abanyaburayi bo barabikemuye,hagati muri bo nta pasiporo nta na viza habe n’akajeto bakeneye ngo batembere ku mugabane wabo(UE) mo imbere

Abaturage bose batuye mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(UE) ntibakeneye gutunga pasiporo cyangwa gusaba viza igihe batembera. Imipaka ntigenzurwa keretse hari impamvu ikomeye yo kubikora. Biramutse bibaye werekana indangamuntu gusa kandi nta n’aka jeto baguha. Uba wisanga.

Bakoze icyo bise “espace Schengen” amasezerano hagati yabo ko uwinjiye mu gihugu kimwe cyangwa utuye mu gihugu kimwe yemerewe kugenda uko ashaka uko abyumva igihe abishakiye ntawe asabye uruhushya. Ibyo bihugu byabyemeranyijweho muri ayo masezerano ni ibihugu 22 byo ku mugabane w’iburayi mu bihugu 27 biwugize. Ibitaremererwa ni Hongrie,Bulgarie,Croatie na Chypre. Hari n’ibindi bihugu bitari no mu Muryango wunze ubumwe bw’uburayi byasabye nabyo gukurirwaho iyi mipaka mitindi ari byo Islande, Norvège, Suisse na Liechtenstein.Ubwongereza bwo buherutse kuvamo.

Niba uhawe visa (uruhushya rwo kuza muri kimwe muri ibyo bihugu) wafatiraho ugatembera mu bisigaye byose nta wongeye no kukubaza kwerekana ibyangombwa n’uruhushya.Iyo washyitse mo imbere,uba wisanga. Ni nka kurya bigenda hagati ya Kenya,u Rwanda na Uganda,ariko ho usabwa guca ku mupaka (cyangwa ku kibuga),hakaba igenzura,bakaguha aka jeto n’iminsi utagomba kurenza,n’ibindi.Iyo hagati yabo byajaguye,imipaka ifungwa uko babishatse izo gahunda zigahagarara cyangwa abaturage babyo bakirukanwa.Si nka UE kuko ho nta n’imipaka ihari,iyo waciye hasi ntunamenya ko wageze mu kindi gihugu,wenda ubibwirwa n’ibyapa byahindutse cyangwa ikarita ya google.

Niba ushaka kuza mu Bufaransa(ukanafatiraho gutembera uburayi bwose) wakora iki?

Urebye usabwa PASIPORO y’igihugu cyawe, ugasabwa kusaba VIZA (uruhushya rwo gutembera mu Bufaransa rutangwa na Ambasade yabwo iwanyu cyangwa indi iyo ari yose ya bya bihugu twavuze haruguru) hamwe n’AMAFARANGA azagutunga,uzakoresha ingendo zawe zose.

Niba rero witeguye,reka nguhe agashumi(link) ukandaho ugafata inyandiko wakuzuza usaba visa. Niba ukoresha telefoni gusa,hita ukanda hano uvome application yabigenewe.

Niba ukoresha ubundi buryo bwose, kanda hano ukore dosiye isaba viza udusure.

Kanda hano niba ari ugusura gusa no gutembera ukagaruka iwanyu

Kanda hano niba ushaka viza yo kuza kwiga

Kanda hano niba ushaka viza yo kuza gutura igihe kirekire

Kanda hano niba ushaka viza yo mu bihugu byose bigize ya masezerano ya espace schengen

Reba hano pasiporo zemerewe kkujya mu bihugu byinshi utabanje gusaba visa.

Pasiporo y’u Burundi yakugeza mu bihugu 50 utabanje gusaba visa, byiganjemo ibya Africa, n’ibindi nka Haiti, Indonesia, Singapore, cyangwa Bolivia.

Ibihe byiza,

Nitwa Hakizimana Maurice

Profeseri Hakizimana Maurice : Facebook,Twitter na Instagram

675 thoughts on “Pasiporo na viza bitandukaniye he ?

  1. I absolutely love your blog and find almost all of your post’s to be just what I’m looking for. Do you offer guest writers to write content to suit your needs? I wouldn’t mind publishing a post or elaborating on most of the subjects you write concerning here. Again, awesome website!

  2. Играйте РІ казино Рё забудьте Рѕ заботах.: balloon game – balloon казино демо

  3. Казино — РјРёСЂ азартных приключений.: balloon game – balloon игра

  4. balloon казино играть balloon game Автомат Ballon — идеальный СЃРїРѕСЃРѕР± расслабиться.

  5. Играйте РІ казино, наслаждайтесь каждым моментом.: balloon игра – balloon game

  6. Играйте Рё выигрывайте РЅР° автомате Ballon!: balloon game – balloon казино официальный сайт

  7. に大江氏の長井宗秀、二階堂行藤、三善氏の矢野倫景らが見えており、乾元元年(1302年)11月段階では二階堂行藤の後任として二階堂行貞が加わったと推定されるが、これら三氏の祖については既に見た通りである。つまり乾元元年(1302年)前後の幕府・乾元元年(1302年)当時の幕府要人には得宗被官は現れないが、その裏で得宗家を支える存在であったろう。弘安7年(1284年)4月に北条時宗が34歳の若さで病死したとき嫡男貞時はまだ少年であり、外戚と得宗被官、幕府の事務官僚のトップによる「寄合」が得宗権力を代行する最高決定機関となる。

  8. I was just looking for this information for some time. After 6 hours of continuous Googleing, finally I got it in your website. I wonder what’s the lack of Google strategy that don’t rank this type of informative sites in top of the list. Usually the top web sites are full of garbage.

  9. Great blog! Is your theme custom made or did you
    download it from somewhere? A theme like yours with
    a few simple tweeks would really make my blog shine.
    Please let me know where you got your design. Thanks a lot

  10. It is perfect time to make some plans for the future and it is time to be happy.

    I have read this post and if I could I desire
    to suggest you some interesting things or suggestions.
    Perhaps you can write next articles referring to this article.
    I wish to read even more things about it!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *