
Prof HAKIZIMANA Maurice
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje gahunda yo guhagarika u Rwanda na Afurika y’Epfo muri AGOA (African Growth and Opportunity Act), ari yo gahunda yemerera ibihugu bya Afurika kohereza ibicuruzwa byabyo ku isoko rya Amerika nta misoro ya gasutamo byishyuye. Byatangajwe ku wa 2 Ugushyingo (ukwa 11) 2026 na bwana Jamieson Greer, umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Amerika (US Trade Representative), mu buryo bujyanye n’ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump. Ibyo bisobanura iki ku Rwanda? Ni byo ngiye kubabwira.
Nkurikira kuri WhatsApp :https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u No kuri Facebook : https://www.facebook.com/professormaurice/

Byatangajwe n’uyu mugabo bwana Jamieson Greer, umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Amerika (US Trade Representative)
(1) AGOA ni iki?
AGOA ni impine y’izina ry’Icyongereza African Growth and Opportunity Act (mu Kinyarwanda bikaba bivuze, ngenekereje, “Itegeko teka riha Amahirwe yo Gutera imbere mu by’ubukungu ibihugu bya Afurika“).
Ni itegeko ryeruye n’amasezerano y’ubucuruzi yashyirwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2000, agaha ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara uburenganzira bwo kohereza ibicuruzwa (ibidandazwa) byabyo ku isoko rya Amerika nta musoro nta koro ribisabweho (duty-free).

(2) AGOA yamariye iki u Rwanda?
Programu ya AGOA yashyizweho mu mwaka wa 2000 yagiriye u Rwanda akamaro gakomeye cyane mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga.
1. Kohereza ibicuruzwa muri Amerika nta n’igiceri na kimwe u Rwanda rwishyujwe (DUTY-FREE)
AGOA yahaye u Rwanda uburenganzira bwo kohereza mu gihugu cya Amerika ibicuruzwa bitandukanye (birenga 1,800), harilo iby’ubuhinzi cyane cyane nk’ikawa,icyayi, n’ibindi bikorwa mu mitako nta kiguzi cy’amahoro cyangwa imisoro y’ ibicuruzwa byinjijwe mu gihugu (importation) basabwe.
Indi nkuru wasoma:Ni iki cyafasha ifaranga ry’u Rwanda: Ese ni uguhindura inoti zayo,ni ukuzamura igipimo cy’inyungu fatizo cyangwa ni ukongera umusaruro? Uko mbibona

2.Gushyigikira abanyenganda n’abashoramari
Iyi gahunda yafashije abanyarwanda bakora ubushabitsi n’abafite inganda nini n’into zitunganya ibicuruzwa kubona isoko rigari cyane rya Amerika, bituma ubushobozi bwabo bwo gupiganwa ku rwego mpuzamahanga bwiyongera.

3.AGOA yahaye abanyarwanda benshi akazi
Guhanga imirimo. Binyuze mu bucuruzi bwakorwaga hagati y’u Rwanda na Amerika, abanyarwanda benshi (by’umwihariko abakora mu by’ubuhinzi, mu gutunganya ibiribwa, mu by’ubwubatsi, mu by’inganda z’u Rwanda, mu budozi bw’imyenda, mu bukorikori bw’uduseke n’indi mitako nyarwanda ikunzwe ku isoko rya Amerika,n’abandi benshi babonye imirimo ihoraho bitewe n’ubwiyongere bw’ibyasabwaga ku isoko ryoroshye rya Amerika.

(3) Guhagarika burundu u Rwanda muri AGOA biraruhombya iki?
Mu mwaka wa 2018 Amerika yahagaritse uburenganzira bw’u Rwanda bwo kohereza imyenda n’inkweto muri Amerika binyuze muri AGOA. Ibi byaturutse ku cyemezo cya giturumbuka cy’u Rwanda na bimwe mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) cyo kuzamura imisoro ku myenda n’inkweto zakoze (second-hand clothes) zituruka muri Amerika, ngo mu rwego rwo kurinda no guteza imbere inganda z’imbere mu gihugu (gahunda ya Made in Rwanda). Mu bucuruzi ni ihame rya reciprocité équitable (gusubiriza mu ndume/kwishyurana)

Kuva icyo gihe u Rwanda rwatakaje gusa isoko ry’imyenda n’inkweto bivuye mu Rwanda. Icyakora ntirwahababariye cyane kuko rwakomeje kohereza ibindi bicuruzwa byose bitari imyenda n’inkweto.
Wasoma kandi: Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro cyane muri uyu mwaka: Guta agaciro k’ifaranga biterwa n’iki?
Ubu rero Amerika (iyobowe na Perezida Donald Trump) yatangaje umugambi wo kuvana u Rwanda burundu muri gahunda ya AGOA kuva tariki ya 1 Mutarama (ukwa1) 2027.Amerika yavuze ko iki cyemezo gishingiye ngo ku miterere y’u Rwanda yo guhonyora uburenganzira bwa kiremwa muntu, politiki mbi, ngo no kubangamira inyungu za Amerika kw’icyo gihugu mu Karere k’Ibiyaga Bigari, hamwe n’impungenge zifite aho zihuriye n’umutekano n’ubuhahirane bwa Amerika.

Ni ukuvuga ko kuva tariki ya 1 Mutarama 2027 ibicuruzwa by’u Rwanda byose bitazongera kugera mu buryo bworoshye ku isoko rya Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ibizabashya kuhagera bizaba byarasoreshejwe nk’igihano ku buryo nta nyungu u Rwanda n’abanyarwanda bazakuramo. Ikindi kandi kuko ari icyemezo gifashwe nk’igihano,bizagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda,ku gukataaza gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda imbere y’idolari rya Amerika,kubura amadovize mu Rwanda imbere, no gutakaza imirimo kw’abanyarwada batari bake bari batunzwe n’isoko ryiza kandi ryagutse rya Amerika.
Inganda zakoraga ibintu mu Rwanda byo kohereza muri Amerika zitakaje isoko,kandi ni igihombo ku gihugu no kuri ba nyir’izi nganda n’abaturage bato bagiraga utwo bidandariza tujyanwa yo.

Ibi kandi bije nyuma gato y’ibihano Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye Minisiteri y’ingabo z’ u Rwanda MINADEF hamwe na Banki y’ingabo z’u Rwanda Zigama CSS bishinjwa gushyigikira M23 isigaye yitwa FRN. Ni nyuma kandi y’ibihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Ngabo z’u Rwanda RDF no ku bayobozi bakuru bazo ari bo Stanislas Gashugi, Ruki Karusisi, Jenerali Mubarakh Muganga, na Vincent Nyakarundi.
Indi nkuru wasoma: Icyizere cyo kubaho ni iki? Ese mu Rwanda kigeze ku myaka ingahe? Dore icyo ibarurishamibare rigaragaza

Umwanditsi
Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.Ni we nyir’urubuga rw’amakuru Eurêka Academy Studio wanasanga kuri Youtube Eurêka Studio TV

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
Ntugacikwe n’inkuru za Eurêka Academy Studio hano mu nyandiko no Youtube Eurêka Studio TV
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com
