
Ari nkanjye ubaye Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa utaha, naba ntegerejweho gukora akazi gakomeye ko kongera kubaka bundi bushya umubano w’u Bufaransa na Afurika, umubano wubakiye ku cyizere buri ruhande rwagirira urundi,ku bwubahane no ku kubaka bundi bushya ubucuti bw’Amateka hagati ya Afurika n’Ubufaransa. Mu yandi magambo, akazi ko gukora kaba ari kenshi koko!

Ubufaransa na Afurika
(1) Icyo nashyira imbere ya byose ni ugusubiza imbaraga mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie).
Uwo muryango ntiwakomeza kuba gusa uw’imibare,inama z’abakuru b’ibihugu n’inama zindi zihoraho cyangwa ama disikuru meza avugirwa mu ruhame gusa. Ahubwo, wahinduka urubuga nyakuri rw’ubufatanye, bushingiye ku bikorwa bifatika. By’umwihariko, nashyigikira kandidatire y’umuturage ukomoka mu gihugu gikomeye mu bikoresha Igifaransa, kugira ngo ayobore inzego z’uwo muryango, bityo wongere kugira imbaraga n’icyerekezo gishya mu guteza imbere ururimi n’umuco bihuriweho.
Nakwihutira gusura igihugu cyo muri Afurika gikoresha Igifaransa, nkahavugira ijambo ry’amateka rigaragaza agaciro k’uyu mugabane, abaturage bawo, amateka yabo n’ubushobozi bafite bwo kwiteza imbere. Amagambo yavugwa yaba meza, nta shiti, ariko ibikorwa n’ibikurikira ayomagambo bigomba kuba byiza nkayo!
Umutungo wa mbere w’ingenzi nakwifashisha mu gushyira mu bikorwa ingamba zanjye ni diaspora nyafurika, ni ukuvuga Abanyafurika baba mu mahanga,hanze y’umugabane wabo. Ni iteme nyakuri rihuza abaturage n’imico itandukanye, bityo yagira uruhare rufatika mu kongera guhuza Ubufaransa na Afurika. Kuki se twashakira abahuza ku yindi mpera y’isi, kandi hari abantu basanzwe basobanukiwe byimbitse ukuri n’imiterere by’ubuzima bw’umubano w’Ubufaransa na Afurika?
Abafite ubwenegihugu bubiri, u bw’Ubufaransa n’ubw’ibihugu byabo, abimukira bakomoka muri Afurika, impunzi ndetse n’abantu badafite ibyangombwa, bose ni umutungo w’abantu ufite agaciro gakomeye, ariko ukunze kwirengagizwa mu biganiro no mu bitekerezo bigamije kunoza umubano w’Ubufaransa na Afurika. Ubumenyi bwabo, ubunararibonye bafite n’imiyoboro migari y’abantu baziranye bishobora gufasha mu gusobanukirwa neza imimerere y’uyu mugabane no kubaka ubufatanye bujyanye n’ibikenewe koko.
Igihe kirageze ngo iyi mpano y’abantu n’ubumenyi bifatwe nk’imbaraga nyakuri zagirira akamaro ubufatanye, aho gufatwa gusa nk’ikintu cyigibwaho impaka za politiki. Ari nkanjye ubaye perezida wa Repubulika naha diaspora nyafurika umwanya w’ibanze mu bantu nakwifashisha kugira ngo nsobanukirwe neza imimerere y’uyu mugabane. Mbega igihombo kugira abantu bafite ubumenyi n’ubunararibonye nk’ubwo, ariko ntutekereze no kubagana ngo ubabyaze umusaruro!
(2) Icyo nashyira imbere ku mwanya wa kabiri ni uguharanira uburenganzira bwa kiremwwa muntu na demokarasi.
Ari nka njye ubaye perezida wa Repubulika nashyigikira iyubahirizwa ry’ubwisanzure bw’ibanze, nkamagana ubutegetsi bw’igitugu bucecekesha abatavuga rumwe na bwo,kandi ngaharanira ko ubutabera bwigenga ndetse n’amahoro, biganza hagati y’ibihugu.
Kuko demokarasi itagomba kuba nk’imitako ishyirwa ahagaragara kugira ngo abayobozi b’ibihugu bereke umuryango mpuzamahanga ko ibintu bimeze neza, kandi mu by’ukuri atari ko bimeze!
Nakubahiriza ubusugire bw’ibihugu, ariko nkagira n’umurongo uhamye kandi udahungabana imbere y’abategetsi bahonyora ubwisanzure, bifatira ubutegetsi bwose mu biganza byabo, bagira ibihugu akarima kabo bwite, cyangwa bitiranya inshingano rusange bahabwa n’inyungu zabo bwite.
Ibi nabyitega kuri bose kandi nkabisaba buri wese, ntawe uvuyemo kandi nta n’uworoherejwe. Kuko kurengera uburenganzira bwa kiremwa muntu n’ubwisanzure bw’ibanze bitagomba kugengwa n’inyungu za politiki n’iz’umutekano by’u Bufaransa gusa.

(3) Icyo nashyira imbere ku mwanya wa gatatu ni ugukomeza no kongera umubano ndangamuco hagati y’u Bufaransa na Afurika.
Nashyigikira abahanzi, abanditsi, abanyeshuri n’abandi bahanga bo ku migabane yombi. Umuco ntugomba kuba umushyitsi utumirwa mu nama mpuzamahanga za dipolomasi gusa, abantu bakawukomera amashyi, hanyuma bakawibagirwa kamera zikimara kuzima!
Mu gihe cyose namara ndi perezida wa Repubulika,umuco wahinduka ikiraro nyakuri gihuza abaturage, kikambuka imipaka n’imbogamizi z’imyumvire mibi bakomora ku mateka. Nagira ubufatanye ndangamuco imwe mu nkingi za politiki yanjye yerekeye Afurika, nshyigikira ubusabane no gusangira ibikorwa by’ubuhanzi, by’ibihangano n’imishinga itangizwa n’urubyiruko.
Naba kandi ambasaderi w’umuco nyafurika n’ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bibera kuri uwo mugabane. Kugira ngo nshobore gushyira mu bikorwa iyo nshingano, nakwifashisha abanditsi, abahanzi n’abakinnyi b’imikino bakomoka muri Afurika, cyane cyane abakoresha Igifaransa.
N’ubundi kandi, dipolomasi ntikorwa gusa abantu bicaye ku meza mu byumba by’inama: inakorerwa ku kibuga cy’umupira w’amaguru, ku rubyiniro rw’ibitaramo no mu yandi mahuriro menshi aho abantu bahurira, bakamenyana kandi bakungurana ibitekerezo binyuze mu muco.
(4) Inkingi ya kane y’ingenzi muri gahunda yanjye yaba uguteza imbere ubuhahirane n’imikoranire mu by’ubukungu.
Nashyiraho umwete mu kubaka ubufatanye hagati y’u Bufaransa na Afurika bushingiye ku mategeko arangwa n’ubutabera, gukorera mu mucyo no guharanira inyungu impande zombi zungukiramo.
Icyo nashyira imbere ni uguteza imbere ubukungu burangwa n’ubumuntu, ubukungu bwita ku mibereho y’abaturage ba Afurika. By’umwihariko, nasaba ko umutungo ukomoka ku bikorwa by’ibigo by’imali n’ubucuruzi mpuzamahanga bikorera mu bihugu byinshi wasaranganywa mu buryo buboneye kurushaho, kugira ngo ibihugu n’abaturage bagira uruhare mu kuwuhanga no kuwubyaza umusaruro na bo baboneho inyungu ifatika kurushaho.

Ari nkanjye ubaye Perezida wa Repubulika …
Naharanira kubaka umubano wihariye kandi ukomeye n’ibihugu bya Afurika, ntishingikirije ku bya kera by’Amateka y’ubukoloni bwaryamiraga bamwe, ahubwo nubaka ubufatanye bushya bureba ejo hazaza,bushingiye ku bwubahane no gusangira inyungu mu mucyo.
Kugira ngo iyi ntego nyihinduremo ibikorwa bifatika, nagira itsinda rigizwe n’abantu bakomoka muri diaspora nyafurika ndetse n’abadipolomate bo mu gisekuru gishya.
Natoranya nitonze abantu bashobora kuvugurura uburyo bushaje bwo gukora, bakarenga imigenzereze n’ingeso byagiye biranga politiki za kera uko zagiye zikurikirana.Kuko nubwo umubano w’Ubufaransa na Afurika ufite amateka maremare, nta mpamvu ihari yatuma ejo hazaza hawo hashingira gusa ku bya kera!
Hanyuma, gahunda yanjye yerekeye Afurika yaba ishingiye ku buryo bugezweho bwo guhanahana amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti n’itangazamakuru rigezweho.Nashyiraho uburyo bushya bwo kuganira no kungurana ibitekerezo, bugamije kugera cyane cyane ku rubyiruko, guteza imbere ibiganiro bitaziguye n’abaturage ba Afurika no kumenyesha bose ku gihe impinduka zaba zitangiye gushyirwa mu bikorwa.
Byaba kandi ngombwa gusobanura impamvu twavuye mu mikorere n’imyumvire bya kera, icyerekezo gishya twahisemo n’impamvu zaduteye gufata izo ngamba.
Imihigo n’imigambi byasobanurwa neza, imishinga ikerekanwa, n’ishyirwa mu bikorwa ryayo rikerekwa bose, kugira ngo buri wese ashobore kwibonera intambwe yatewe n’aho tugeze.Intego ntiyaba iyo kuvuga byinshi, ahubwo yaba iyo gushyikirana no kumurika ibikorwa mu buryo bushya.
Ikibabaje ariko ni uko ntaziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa! Ibi bitekerezo byanjye bishobora kutagira icyo bihindura, ariko nibura bitumye museka!

Iyi nyandiko n’igitekerezo biyikubiyemo byanditswe mu gifaransa na bwana Faustin Kabanza, bisohoka ubwa mbere kuri Afrik.com.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.Ni we nyir’urubuga rw’amakuru Eurêka Academy Studio wanasanga kuri Youtube Eurêka Studio TV

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Ntugacikwe n’inkuru za Eurêka Academy Studio hano mu nyandiko no Youtube Eurêka Studio TV
I like the efforts you have put in this, regards for all the great content.
안녕하세요. 갤럭시 가라오케 위너실장입니다. 정보 게재 시 필요한 형식과 수정 절차를 알려주시면 감사하겠습니다.