
Ku wa 30 Ukwakira (ukwa 10) 2026, ibihugu ndetse n’umuryango mpuzamahanga bigize Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari (GCI), Itsinda riyobowe n’Ubufaransa, byamaganye ku mugaragaro kandi ku buryo budasubirwaho M23 isigaye yitwa FRN ya Joseph Kabila ishaka gufata ubutegetsi ku ngufu no gukoresha urugomo kugira ngo igere ku ntego za politike.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Ubudage, u Bubiligi, Kanada, Danemark, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Buholandi, u Bwongereza, Suwede, Ubusuwisi ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Muri iri tangazo, GCI yashimangiye ko «ibitekerezo bya politiki bidahuye n’ibyo abandi bemera, kimwe n’ibibazo n’ibisabwa n’impande zitandukanye, bidashobora gukemurwa hakoreshejwe ingufu za gisirikare».
Iyi myanzuro ije mu gihe umutekano ukomeje kuzamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), nyuma y’uko Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaje ibihano byafatiwe Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda na banki Zigama CSS, ibishinja gushyigikira umutwe wa M23.
Hasi aha murahasanga itangazo ryuzuye ry’Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari (GCI) ryahunduwe mu Kinyarwanda na Mwalimu Hakizimana Maurice.
Dukurikire kuri WhatsApp:
https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u Dukurikire no kuri Facebook:
https://www.facebook.com/professormaurice/

Itangazo rihuriweho ry’Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari (GCI)
Itangazo rihuriweho
Itariki: 30 Ukwakira (ukwa 10) 2026
Ubudage, u Bubiligi, Kanada, Danemark, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, u Buholandi, u Bwongereza, Suwede, Ubusuwisi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ari na byo bigize Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari (GCI), riyobowe n’u Bufaransa, bishyize ahagaragara iri tangazo rikurikira ku bijyanye n’uko ibintu byifashe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari (GCI) rirashishikariza impande zose zasinye amasezerano ya Washington n’Amasezerano y’Ingamba z’Ibanze ya Doha gukomeza kubahiriza ibyo ziyemeje, kugira ubushake nyabwo bwo gushakira umuti urambye kandi w’amahoro amakimbirane ari muri ako karere, no gushyira mu bikorwa inshingano zazo bye gutinda.
GCI ishyigikiye byimazeyo ibikorwa by’abahuza mu biganiro, harimo n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, biyobowe na Perezida w’Inama ya Repubulika ya Togo. Ishimira kandi uruzinduko ruherutse kugirwa n’abahuzabikorwa mu karere, inongera gushimangira akamaro ko kugira ubuhuza buyobowe n’ibihugu byo muri ako karere ubwabyo.
Ishingiye ku mpinduka ziherutse kugaragara mu rwego rwa politiki n’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), GCI yakiriye neza itangazo ryo ku wa 19 Ukwakira ryashyizwe ahagaragara na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, risaba impande zose kugira ubwitonzi ubushishozi no kwirinda ibikorwa bishobora kongera umurego w’amakimbirane.
GCI yamaganye mu buryo budasubirwaho FRN (Front pour la Refondation de la Nation) ishaka kugera ku ntego za politiki hakoreshejwe urugomo n’ingufu za gisirikare, nk’uko byivugiwe ku mugaragaro n’iyo FRN,umutwe mushya uherutse gushingwa.
GCI ishimangira ko ari ngombwa ko impande zose zubahiriza Amategeko n’Itegeko Nshinga bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Yongeye kandi gushimangira ko ishyigikiye ubusugire n’ukutavogerwa by’igihugu, ubwigenge bwacyo, ubumwe bwacyo n’imbibi zacyo zose zemewe n’amategeko.
Yibutsa kandi ko ibiganiro by’amahoro hagati y’Abanyekongo, birimo impande zose zifite uruhare rukomeye mu bibazo by’igihugu, ari ingenzi cyane mu kugera ku mahoro arambye muri Kongo.
Kugira ibitekerezo bya politiki binyuranye n’ibyo abandi bemera, kimwe n’ibibazo n’ibisabwa n’impande zitandukanye, ntibishobora gukemurwa hakoreshejwe ingufu za gisirikare. Kubahiriza amategeko no kurengera uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ni ibintu by’ingenzi kugira ngo amashyaka yose ya politiki n’imiryango yose itegamiye kuri Leta hamwe na sosiyete sivile bibashe gukora imirimo yayo mu bwisanzure.
GCI yongeye kugaragaza impungenge zikomeye zishingiye ku mirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa RDC, inavuga ko ibabajwe n’imibabaro abaturage b’abasivili bakomeje guterwa n’iyo mirwano.
Irasaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje i Doha ku wa 19 Nyakanga (ukwa 7) 2025, cyane cyane kubahiriza agahenge no guhagarika imirwano.
Ikoreshwa rikomeje kwiyongera ry’utudege tutagira abapilote (drones) ku mpande zombi rifite ingaruka zikomeye ku baturage b’abasivili no ku bakozi b’imiryango itanga ubutabazi.
GCI yibutsa impande zose ko zigomba gushyira mu bikorwa Icyemezo Nimero 2773 cy’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye. Iki cyemezo gisaba ingabo z’u Rwanda guhagarika gushyigikira umutwe wa M23 no guhita ziva ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nta mananiza nta n’ibibanje gusabwa.
Iki cyemezo gisaba kandi M23 gusenya inzego z’ubutegetsi zitemewe n’amategeko zibangikanye n’iza Leta zashyizwe ku butaka bwa RDC, ndetse no guhashya umutwe wa FDLR.
Ku bijyanye n’iki kibazo cya nyuma, GCI yibukije itangazo ryayo ryo muri Kanama (ukwa 8), aho yakiriye neza gahunda nziza yashyizwe ahagaragara na Guverinoma ya RDC. GCI irashishikariza Guverinoma gutanga gahunda y’ibikorwa isobanutse, iherekejwe n’ingengabihe nyayo, kugira ngo habeho vuba ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yerekeye gushyira intwaro hasi, gusubiza mu buzima busanzwe no gucyura iwabo abarwanyi ba FDLR babyifuza.
Mu gihe gahunda z’ubutabazi zikomeje kugorana umunsi ku wundi, ndetse n’icyorezo cya Ebola cyajemo, GCI irasaba impande zose n’imitwe yose yitwaje intwaro kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’intambara no kurinda abasivili. Irasaba kandi ko abatanga ubutabazi bahabwa uburenganzira busesuye bwo kugera ku baturage babukeneye aho bari hose, mu mutekano usesuye kandi nta nkomyi.

Joseph Kabila, umuyobozi mushya w’umutwe witwaje intwaro wa FRN.
Inkomoko y’amakuru y’impamo yakoreshejwe muri iyi nkuru: Reba Itangazo rihuriweho ry’Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari (GCI). Mu gifaransa, no mu cyongereza.
Indi nkuru wasoma: Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye ibihano MINADEF na Zigama CSS bishinjwa gushyigikira M23 isigaye yitwa FRN
Iyi si,

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

I just like the helpful information you provide in your articles