Oya, Mary Anne Trump nyina wa perezida Donald Trump ntiyigeze yita umuhungu we “igicucu cyangwa ikirimarima”.

Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice

Hari amagambo ashidikanywaho amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yaba yaravuzwe na Mary Anne Trump, nyina wa Donald Trump, wapfuye mu mwaka wa 2000. Ayo magambo ngo yaba yaravuze ku mwana we agira ati:

“Yego, ni igicucu ni ikirimarima kidafite ubwenge kandi kidashobora kubana n’abandi muri sosiyete (umuryango mugari), ariko ni umuhungu wanjye. Nizera gusa ko atazigera yinjira muri politiki. Ayinjiyemo byaba ari akaga.”

Soma nanone:Abagore babiri bakatiwe n’urukiko kubera gusebya Madamu Brigitte Macron bavuga ko yari umugabo akihinduza igitsina

🔗 Follow my WhatsApp channel: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
🔗 Follow my Facebook page: https://www.facebook.com/professormaurice/

Aya magambo agaragara ku mbuga nkoranyambaga nk’aho koko yaciye mu kinyamakuru, aherekejwe n’ifoto ya Mary Anne Trump n’umuhungu we. Ariko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko Mary Anne Trump, nyina wa Donald Trump, yigeze avuga ayo magambo.

Soma nanone: Inkuru 7 z’ibinyoma zakwirakwijwe n’itangazamakuru!

Ni amakuru y’ibinyoma

Nta soko (inkomoko), nta tariki, nta kinyamakuru byigeze bigaragazwa ku ifoto ikwirakwiza ayo magambo. Nta n’ahantu na hamwe twabonye ayo magambo yigeze asohoka. Urubuga Snopes, ruzwi mu kugenzura ukuri kw’amakuru, na rwo rwasuzumye ayo magambo ruyashakashaka mu bubiko (archives) bw’ibinyamakuru ariko ntirwayabona.

Soma kandi:Inkuru y’uko muri Suwede hagiye kubera amarushanwa mpuzamahanga yo gukora imibonano mpuzabitsina ryiswe European Sex Championship ni igihuha,ni ikinyoma cyambaye ubusa

Mary Anne Trump yapfuye mu mwaka wa 2000. Nk’uko imbuga z’Abanyamerika zigenzura ukuri kw’amakuru nka FactCheck na PolitiFact zibigaragaza, iyo nyina wa Donald Trump aza kuba yaravuze ayo magambo, yari kuba yarakoreshejwe cyane mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu yo muri 2016 — ariko ntibyigeze bibaho.

Ifoto iherekeza ayo magambo ashidikanywaho yagaragaye mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru The New Yorker mu mwaka wa 2016. Muri iyo nkuru, nta na hamwe havugwa ayo magambo bivugwa ko Mary Anne Trump yaba yaravuze.

Nanone wasoma:Lusoferi ni nde? Abenshi bavuga ko ari Satani. Siko mbibona! Ndabigusobanurira!

Iyi si

Prof HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.  

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

35 thoughts on “Oya, Mary Anne Trump nyina wa perezida Donald Trump ntiyigeze yita umuhungu we “igicucu cyangwa ikirimarima”.

  1. i enjoy reading your articles, it is simply amazing, you are doing great work, do you post often? i will be checking you out again for your next post. you can check out webdesignagenturnürnberg.de the best webdesign agency in nuremberg Germany

  2. i enjoy reading your articles, it is simply amazing, you are doing great work, do you post often? i will be checking you out again for your next post. you can check out webdesignagenturnürnberg.de the best webdesign agency in nuremberg Germany

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *