Inkuru y’uko muri Suwede hagiye kubera amarushanwa mpuzamahanga yo gukora imibonano mpuzabitsina ryiswe European Sex Championship ni igihuha,ni ikinyoma cyambaye ubusa

HAKIZIMANA Maurice

Ibyiswe “European Sex Championship,” ni ukuvuga amarushanwa yo gusambana byeruye ku mugabane w’iburayi ngo yagombaga gutangirira muri SUWEDE aho ngo Leta yaba yaremeje ko imibonano mpuzabitsina nayo yinjiye muri siporo mu zindi (mu nkuru yakwirakwijwe hose ngo Sweden’s official sports body,urwego rw’igihugu rushinzwe imikino muri Suwede, rwemeje ko gutera akabariro bigizwe siporo mu zindi kandi ko hashinzwe “Swedish Federation of Sex,” ) aho iminota y’umukino yagombaga kuba hagati y’iminota 45-60 ni IGIHUHA, ni IKINYOMA cyambaye ubusa.

 (Screenshot via Twitter)

Yaba icyiswe “European Sex Championship” yaba icyiswe “Swedish Federation of Sex” byose ni ibihimbano.

Kuva tariki 4 kamena 2023, ibinyamakuru bitiyubashye harimo n’IGIHE.COM (kanda hano usome ukuntu IGIHE cyahatwitswe koko)byakwirakwije ku bwinshi icyo kinyoma ni uko imbuga nkoranyambaga zibisamira hejuru hakozwa za posts nyinshi cyane abantu barishimisha koko.

Ibinyamakuru kuva mu Buhinde  kugeza Nijeriya byabisamiye hejuru. Abantu bikundira ikinyoma koko. Bageze n’ubwo bavuga itariki iyo mikino izatangiriraho: 8 Kamena 2023.

Erega bongeraho n’amabwiriza y’imikino: amasaha atandatu ku munsi,umukinnyi mwiza akamara nibura iminota 40-45 kandi ngo bagakina mu byiciro by’abasambana: abasambana mu kanwa,mu kibuno,no mu buryo busanzwe.

Bongeraho ko bizajya bikorerwa imbere y’inteko itora igizwe n’abazwi ku izina ry’aba judges yemeza uwatsinze igikorwa cyose-kuva ku gukuyakuya,kumara umwanya munini,n’ibindi,harimo no gusubiza ibibazo bya bo.Iyi si irahimba.

Nabanje kubihaka ariko mfata umwanya wo kubibaririza dore ko ari hafi aha,ni uko mbona ikinyamakuru kizima cyo muri Suwede cyitwa  Göteborgs-Posten cyakoze inkuru cyamagana ibyo binyoma, ariko mbaza n’umuntu ukora muri Swedish Sports Confederation (RF) ambwira ko ibyo bintu atari ukuri cyangwa ngo nibura bibe hafi y’ukuri.

Inkuru igeze kuri bwana Björn Eriksson, uyobora Federation RF, arakaye cyane yahise agira ati “ayo makuru ni ubusutwa, kandi ntari ku rwego rwacu.Dufite ibintu bizima duhugiyemo byo gukora .” 

Eriksson yongeye kubazwa icyo abivugaho mu kinyamakuru Efter Fem kuri TV4, nyuma  y’uko ikindi kinyamakuru cyo muri Suwede kibajije impamvu abashinzwe imikino batabyamagana,yarabasubije ngo: “Ndizera ko buno bugoryi buzashira. Ababihimbye si twe,bareke bishimishe.” 

Hari  urubuga rwa interineti  ruvuga ko ari urwa Federation of Sex in Sweden rwemeza ko ayo marushanwa azabaho kuva tariki ya 8 kamena 2023,kandi ko azajya atambutswa live/en direct kuri interineti. Ubwo abahakana iyi nkuru mutegereze EJO si kera.

(Screenshot y’urubuga rwiyise swedishsexfederation.com)    

Mugire ibihe byiza,mwirinda gusamira hejuru buri nkuru yose ihise ku mbuga nkoranyambaga.

Nitwa Hakizimana Maurice

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

2 thoughts on “Inkuru y’uko muri Suwede hagiye kubera amarushanwa mpuzamahanga yo gukora imibonano mpuzabitsina ryiswe European Sex Championship ni igihuha,ni ikinyoma cyambaye ubusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *