Inkuru 7 z’ibinyoma zakwirakwijwe n’itangazamakuru!

HAKIZIMANA Maurice

Ubushakashatsi bwakozwe na IPSOS bwagaragaje ko umuntu umwe kuri batatu mu Bufaransa atakigirira icyizere itangazamakuru risanzwe mu gushaka kumenya amakuru. Ijambo “amakuru y’ibinyoma” (ibihuha) mu cyongereza “fake news” ryakunzwe cyane mu gihe cy’amatora ya Perezida Donald Trump mu 2016, rikekwaho kwivanga kw’Uburusiya mu matora y’umukuru w’igihugu. Mu by’ukuri, amakuru y’ibinyoma yakoreshejwe mu binyejana byinshi kugira ngo hamenyekane ibyemezo bya politiki, akenshi.

Gusa mu kinyejana gishize, abahoze ari abasoviyeti n’Ubudage bw’Abanazi bari abahanga mu gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma. Icyo gihe yitwaga propaganda. Amakuru y’ibinyoma ni menshi mu mateka y’abantu ku buryo ndavuga arindwi gusa mu yo mu myaka isaga ijana. Ibi byahinduye isura y’isi kandi / cyangwa byagize ingaruka zikomeye ku mateka cyangwa ku buzima bw’abaturage bakorewe ihohoterwa cyangwa bagizweho ingaruka n’izo nkuru z’ibihuha,z’ibinyoma!

1.Ikinyoma cya mbere :Ibivejuru byaramanutse biza mu bantu !

7 fake news spectaculaires propagées par les médias !
WIKIMEDIA COMMONS

N’ubwo atari inkuru yo mu bya politiki, nta gushidikanya ko iyi nkuru y’ikinyoma n’igihuha ari imwe mu nkuru zitangaje zabayeho. Ibi bigaragaza imbaraga z’itangazamakuru n’uruhare rishobora kugira ku bantu cyangwa sosiyete. Ku itariki ya 30 Ukwakira 1938, umuyobozi uzwi cyane, umwanditsi, Orson Welles (1915 – 1985) yakoraga kuri radiyo y’Abanyamerika CBS (Columbia Broadcasting System).Mu myaka ya za 30, radiyo yari ikomeye cyane kandi yumvwa cyane nk’umuyoboro w’itangazamakuru ukomeye muri Amerika kuko televiziyo yari ikiri mu ntangiriro zayo. Mu mwaka wa 1927 nta televiziyo yari yakabayeho kugeza ku itariki ya 7 Mata 1927 itariki y’ikiganiro cya mbere cya Televiziyo!

Icyo gihe byose ijambo ryose ryavugirwaga kuri radiyo ryafatwaga nk’ivanjiri ntagatifu .Tekereza rero ingaruka zashoboraga kugira hariya muri Amerika igihe Orson Welles avuga yemeza ko ibivejuru (Martians) byamanutse mu ijuru kandi ko biri mu mugi wabo wa New Jersey!

Ubwoba bwakurikiyeho bwari bwinshi cyane maze benshi mu baturage bari batunze radiyo bucya bahungira i New York banyuze iy’ubutaka, bagenda bakwiza hose ko ingabo z’ibivejuru zagabye igitero ku isi! Mu by’ukuri, byari igihuha cyahinduye ukundi inkuru yatambutse kuri radiyo hamurikwa igitabo cyamuritswe na H.G. Wells igitabo cyitwa War of the Worlds cyanditswe na Orson Welles, hamwe na Mercury Theatre, aho yavuzemo iby’ibitero by’abanyembaraga bagaba ku mubumbe wacu.

2.Ikinyoma cya kabiri : Abantu 4000 bapfiriye rimwe mu mujyi wa Timisoara!

7 fake news spectaculaires propagées par les médias !
WIKIMEDIA COMMONS

Mu Kwezi k’Ukuboza 1989, hari amashusho yagaragaye inshuro nyinshi nuko abyutsa uburakari bugurumana nk’itanura ry’umuriro bitera ubwoba bwinshi cyane ubutegetsi bwa Perezida wa Rumaniya bwana Nicolae Ceausescu,ndetse amaherezo bimugeza ku rupfu rwe,n’urw’umugore we.

Ayo mashusho ateye ubwoba yagaragaje imirambo amagana mu “mva rusange” yabonetse mu mujyi wa Timisoara.  Iyo mirambo yavuzwe n’itangazamakuru ko ari abishwe n’ubutegetsi bubi bwa bwana Ceausescu, bivugwa hose ko ari we bwite wategetse ko bakorerwa iyicarubozo, ni uko bakicwa rubi mbere yo kubajugunya mu byobo rusange.

Itangazamakuru ryarahatwitse cyane rivuga ko hishwe abantu bagera ku 4000, nyamara byari igihuha cyateguranywe ubuhanga cyane: yari imirambo koko,ariko ntiyari ibihumbi bine ahubwo yari ijana gusa ikindi kandi yari yacukuwe mu mva yo muri uyu mujyi kugira ngo ikoreshwe muri iki gihuha cyateguranywe ubugome. Mu by’ukuri, byari ibintu biteye ubwoba cyane, ubwabyo ntibyubahishaga ababiteguye kuko byabashyize ku rwego rumwe n’uwo mukuru w’igihugu w’umunyagitugu bashakaga guhirika ubutegetsi.

Abakoze iryo ntibigeze bamenyekana. Aya “makuru” yaturutse bwa mbere ku butumwa bw’ibiro ntaramakuru bya Yugosilaviya byafashwe,bigakwirakwizwa nta kubanza kugenzura,ibigo bikomeye by’itangazamakuru byose harimo Agence France Presse, n’ibitangazamakuru byose byo mu Bufaransa birayicuranga biyica umurya!  Ese ibintu nk’ibi,bigaragaza gusa ko abanyamakuru ari abaswa cyangwa ahubwo ni “amakuru” acurwa agakwirakwizwa ku bushake bagamije guharabika no “gutwika”?

3.Ikinyoma cya gatatu: Ingabo za Saddam Hussein zatsembatsembye abana b’impinja benshi !

7 fake news spectaculaires propagées par les médias !
WIKIPEDIA

1990: Ingabo za Perezida Saddam Hussein zafashe Koweti. Ku itariki ya 10 Ukwakira uwo mwaka, umwana w’umukobwa wo muri Koweti yagaragaye kuri podium y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika i Washington, D.C., mu ijwi ry’ikiniga n’amarira ashoka ku matama,avuga inkuru yateye ubwoba abari aho bose. Amashusho yakwirakwijwe n’itangazamakuru, yateje ibibazo abantu hirya no hino ku isi.Iyi nkuru iteye ubwoba yihutishije Ibikorwa bya gisirikare bya Amerika muri Iraq n’ubwo n’ubundi byari biteganyijwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika w’icyo gihe bwana George W. Bush (ese ahubwo byaba byari imipango cyangwa “byarahuriranye gusa?”).

Uyu mukobwa witwa Nayirah, yarahiye ko yabonye,n’amaso ye bwite, abasirikare ba Iraq binjira mu bitaro byo kubyariramo mu mujyi wa Koweti, umurwa mukuru w’iki gihugu ni uko bakambura ababyaza impinja zose ababyeyi bari bamaze kubyara bakabahonda hasi bakabakandagira mpaka bapfuye.Nyamara byaje kumenyekana ko uwo mwana w’umukobwa wakinishijwe iyo nkuru atyo ari umwana wa Ambasaderi wa Koweti muri Amerika, kandi ko iyo nkuru ye yari ikinyoma cyambaye ubusa!

Nk’uko Le Point ibivuga, ubu buryo bw’icurabinyoma bwateguwe na guverinoma ya Amerika na Kuwait, bwahungabanyije ibitekerezo by’abanyamerika,byari bigamije gushakisha impamvu abanyameriika bashyigikira kwivanga kw’abasirikare ba Amerika muri Iraq! Intambara yo mu kigobe yakurikiyeho muri Mutarama 1991 ngo yagombaga kuzana “demokarasi” muri Iraq, kuva icyo gihe yahuye n’imvururu zihoraho! Igitangaje,ibinyamakuru byo hirya no hino ku isi byakwirakwije iyi nkuru y’ikinyoma, nta kubanza kugenzura niba ari ukuri!

4.Ikinyoma cya kane: ibitwaro by’ubumara bwa kirimbuzi muri Irak !

7 fake news spectaculaires propagées par les médias !
WIKIPEDIA

Ni amakuru akomeye y’ibinyoma kuri Iraq yahawe igihembo cya Oscar kubera amakuru y’ibinyoma by’ umwaka by’ubutegetsi bwa Amerika mu 2003. Ku itariki ya 5 Gashyantare 2003, minisitiri w’ingabo w’icyo gihe yagaragaye mu Muryango w’Abibumbye i New York azunguza akantu kameze nk’agacupa karimo utuzi, avuga ko ari ibimenyetso bigaragaza ko Iraq ifite intwaro za kirimbuzi kandi ko hakenewe igikorwa cyihutirwa cyane kugira ngo babisenye mbere y’uko umusazi Saddam Hussein atangiza harimagedoni kirimbuzi cyangwa apocalypse y’intwaro za kirimbuzi umunsi yabyukiye imoso. Leta zunze ubumwe za Amerika zimaze guhimba iyo nkuru y’ikinyoma,zagabye ibitero muri Irak mu kzewi kwa gatatu muri 2003.

Imyaka icumi nyuma yaho,Colin Powell yavuze ko « yicuza » cyane biteye agahinda ibyo bakoze,avuga ko ikosa ryakozwe n’inzego z’iperereza rya Amerika. Ibigo bicukura ibikomoka kuri peteroli byigfatiye ibirombe bicukurwamo peteroli mu gihugu birivomera,Saddam Hussein akurwa ku butegetsi, aburanishwa vuba vuba maze yicwa amanitswe. Kugeza ubu ntituramenya ibyari mu gacupa Colin Powell yazunguje imbere y’inteko y’Umuryango w’Abibumbye kandi nta n’iperereza ryakozwe ngo herekanwe aho izo ntwaro z’ubumara zarengeye ! Byongeye kandi, nk’uko Le Monde yabyanditse, raporo ya Komisiyo ya Chilcot, yasohotse mu Bwongereza mu 2016, yanashinje Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza w’icyo gihe, bwana Tony Blair, kubera imyitwarire ye yo kwigira impumyi imbere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahimbye ikinyoma cyo gupapira impamvu zo kwica umukuru w’ikindi gihugu no kujya kwiba peteroli,ibintu Ubwongereza bwomyemo inyuma Amerika bukayiherekeza muri Iraq.

5.Ikinyoma cya gatanu : Uruganda rw’ingufu rwo mu Budage rwateje imyuka ihumanya ikirere mu Bufaransa

7 fake news spectaculaires propagées par les médias !
PIXABAY

Amakuru y’ibinyoma ashobora guhangayikisha izindi nzego tuvuye gato muri jewopolitiki ni ayerekeye ecologie kandi igira ingaruka zikomeye ku bitekerezo bya rubanda! Urugero,mu kuboza 2016: Ibitangazamakuru byinshi byo mu Bufaransa byashinje imyuka ihumanya ikirere iva mu bigo by’amashanyarazi byo mu Budage bikoresha amakara ko ari byo bitera imyuka ihumanya ikirere mu Bufaransa. Nyuma y’aho, u Budage bwahisemo kureka gahunda yabwo y’ingufu za kirimbuzi no kongera gufungura uruganda rw’amashanyarazi rwa peteroli…

Iyi myuka ikomeye iterwa n’imyuka ihumanya ikirere ikomeye y’ibice by’uburozi cyane, cyane cyane ku myanya y’ubuhumekero yacu. Ariko nk’uko le Monde ibivuga, aya makuru yari ibinyoma!Mu kwezi k’Ukuboza 2016, ubwiyongere bw’imyuka ihumanya ikirere muri Ile-de-France, nubwo bwemejwe n’impuguke nyinshi, bwari ubukomoka muri ako gace. Ibi bihuha byaturutse ku rubuga les Econoclastes kandi byafashwe ndetse bikwirakwizwa nta genzura ryakozwe n’itangazamakuru ryinshi n'”impuguke.

6.Ikinyoma cya gatandatu: gukabiriza imibare y’abanduye Covid-19 !

7 fake news spectaculaires propagées par les médias !
PIXABAY

Imibare irebana n’ikwirakwira rya virusi ya SARS-Cov-2 yateje icyorezo cya Covid-19, itera intambara y’imibare ifite uruhare rukomeye ku ngamba zafashwe na leta ndetse n’imyitwarire y’abaturage! Urugero, ubwiyongere buke cyane mu mubare w’abapfa, kujyanwa mu bitaro cyangwa kugarura ubuzima bigira ingaruka zikomeye mu mitekerereze ku gihugu cyose. Nubwo, mu bitekerezo by’abaganga n’abahanga mu by’ibyorezo, ari ubupfu gutanga imibare ya buri munsi, bitewe n’uko iba itandukanye umunsi ku wundi, Minisiteri z’Ubuzima zakomeje kugaragaza imibare yitwa iya buri munsi,maze bahutera imibare barayikabiriza cyane mu rwego rwo kongera ubwoba, kugeza ubwo n’Abafaransa ubusanzwe badapfa gukangwa n’amakuru yose abonetse batangiye guhangayika bikomeye!

Ibi bikaba bigaragaza ko igipimo rusange cy’ubwoba cyiyongereye cyane, nyuma y’amakuru y’ibinyoma yakwirakwijwe n’abategetsi, ubwabo kandi bigakwirakwizwa buhumyi, nta genzura, n’itangazamakuru. Urugero mu nkuru yo ku itariki ya 19 Nzeri, Le Figaro yagaragaje ko, nk’uko imibare y’ubuzima bw’abaturage mu Bufaransa ibivuga, imibare yo ku wa gatanu tariki ya 18 Nzeri, yagaragazaga abantu bashya 123 bapfuye mu masaha 24 mu gihe mu by’ukuri bari 50 gusa ! Amajwi yarushijeho kuzamuka cyane kuva muri Werurwe, igihe hatangazwaga ko hateye icyiciro cya kabiri(2eme vague), ndetse n’icya gatatu! Igenzura ryaje gukorwa ryagaragaje ko iyi mibare yari ibinyoma kuko hatangajwe iyo mu bitaro bya Essonne gusa! Mu by’ukuri, abantu bapfuye bari 47 si 73 nk’uko imibare y’ubuzima bw’abaturage mu Bufaransa yabivuze!

Icyorezo cya covid 19 cyari ukuri koko,ariko imibare yatangazwaga y’abo cyahitanye n’abacyanduye yarakabirijwe hirya no hino ku isi ku bushake mu rwego rwo gutera abantu ubwoba ngo bikingize ku bwinshi nk’uko amaperereza yagiye abigaragagaza.

7.Ikinyoma cya karindwi : Game Winter, umukino uzana ubushyuhe… … n’ubukonje  !

7 fake news spectaculaires propagées par les médias !

Reka dusoreze ku nyandiko yoroshye ariko yuzuye amakuru y’ibinyoma,inyandiko yateye urusaku ku isi ya televiziyo muri 2017, Game2: Winter. Iyi gahunda yari igamije guhindura isi ya televiziyo(télé-réalité) n’ibitaramo byiswe iby’imikino igaragaza ubushobozi bwo kurokoka. Yevgeny Pyatkovsky, umuherwe utunze za miliyari z’amadolari mu Burusiya, yavuze ko yifuza gutangaza kuri interineti, guhera ku itariki ya 30 Kamena 2017, umukino wo wiswe uwo kugaragaza ubushobozi bwo kurokoka amakuba, aho abakandida 30 bagombaga guhatanira muri Siberia, hagati mu ishyamba, bakabaho hagati y’ibirura n’inzovu!

Abayitabiriye bemerewe kwitwaza icyuma gusa. Intego yabo yari ukwerekana ubushobozi bwo kurokoka muri kimwe mu bihugu bigoye kurusha ibindi ku isi! Uyu mukino watewe inkunga na filime izwi cyane yitwa Hunger Games yabiciye bigacika ku isi mu 2012 ku buryo mu 2015 yakinwe ku isi hose yitwa : The Hunger Games, the Revolt.

Uyu mukino wa 2: Umwaka w’ubukonje wakwirakwijwe cyane, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Abantu babarirwa mu magana basabye kwandikwa muri uyu mukino wagombaga gutangazwa wose uko wakabaye amasaha 24 kuri 24 kuri interineti.Kwiyandikishabyari amayero158 000 … ariko watsinda ukegukana miliyoni 1,6 by’amayero. Icya kabiri, abahatanira iri rushanwa bari bemerewe gukoresha urugomo rw’ubwoko bwose (nko gufata ku ngufu abandi bahatanye cyangwa kwicana) imbere y’amaso ya kamera 2000 zashyiriweho gukurikirana umukino uko wakabaye! Icyakora, polisi nayo yari ifite inshingano yo guta muri yombi abakoze ibyaha by’ubugizi bwa nabi.

Inkuru ikomeye yaje kumenyekana ku rwego rw’isi yari uko uwateguye uyu mukino,umurusiya bwana Yevgeny Pyatkovskï, amaherezo yemeye, ku itariki ya 1 Kamena 2017, ko yashyizeho ibi byose byari ibinyoma gusa gusa bigamije kwerekana ukuntu ibihuha byihuta cyane kandi abantu bakabyizera vuba vuba. Icyakora, ubu buriganya bwari bumaze amezi hafi atandatu, bwarakwirakwiwe byihuse kandi nta kubanza kugenzura, byandikwa mu binyamakuru byinshi byandika,ama radiyo, za televiziyo n’itangazamakuru ry’ikoranabuhanga (urugero Konbini) ku isi hose.

Hakizimana Maurice : Facebook,Twitter na Instagram

664 thoughts on “Inkuru 7 z’ibinyoma zakwirakwijwe n’itangazamakuru!

  1. Los juegos Cash or Crash en 1Win son una forma emocionante de ganar grandes premios de forma rápida. Tienen una mecánica simple: colocas tu apuesta, y luego observas como el coeficiente de ganancias crece. Debes decidir el momento en que deseas retirar tus ganancias antes de que el coeficiente se detenga, ya que, si esperas demasiado y el coeficiente cae, perderás tu apuesta. En el año 2019, el catálogo de juegos de SmartSoft Gaming comenzó a estar disponible en el plano internacional. Solo un año después, la empresa fue premiada como “Debuntante del Año” en los Login Casino Awards. En el juego de choque Speed and Cash 1Win puedes hacer hasta tres apuestas: a cada uno de los cochecitos, y sacarlo antes de que se salga de la pista, y al ganador. Con un RTP del 97% y una oportunidad de ganar el triple, el juego merece la atención de los amantes de los juegos rápidos.
    https://dados.ifro.edu.br/user/erourstanot1989
    Sí, 1win Balloon en línea juego gratis está disponible en este establecimiento de juego. En primer lugar, vale la pena recordar que las apuestas y los juegos de 1win son entretenimiento, no un trabajo completo. Además, apostar a menudo conlleva el riesgo de perder dinero. Recuerda que esta versión es completamente gratuita y no entrega dinero real, o sea, son parecidos a los juegos de ruleta que puedes descargar en Android a través de Google Play Store. Si estás buscando una experiencia de juego en línea que combine adrenalina y estrategia, Balloon de Smartsoft Gaming es el juego perfecto para ti. Este innovador juego de casino tipo crash pone a prueba tu capacidad para tomar decisiones en el momento exacto, ofreciendo una forma emocionante de multiplicar tus ganancias con cada ronda. La premisa es simple: infla un globo y retira tus ganancias antes de que explote. Cada segundo cuenta y la emoción crece a medida que el multiplicador aumenta.

  2. Hey are using WordPress for your site platform? I’m
    new to the blog world but I’m trying to get started
    and set up my own. Do you require any coding expertise to make your own blog?
    Any help would be greatly appreciated!

  3. Казино — РјРёСЂ азартных приключений.: balloon game – balloon казино

  4. Играйте СЃ СѓРјРѕРј, РЅРѕ РЅРµ забывайте Рѕ веселье.: balloon казино – balloon казино официальный сайт

  5. Играйте СЃ СѓРјРѕРј, РЅРѕ РЅРµ забывайте Рѕ веселье.: balloon казино – balloon казино играть

  6. Игровые автоматы — шанс РЅР° крупный выигрыш.: balloon game – balloon казино демо

  7. Обнаружьте новые стратегии РЅР° автомате Ballon.: balloon game – balloon игра на деньги

  8. Just wish to say your article is as amazing.

    The clearness in your post is simply nice and i could assume you’re
    an expert on this subject. Fine with your permission let me
    to grab your RSS feed to keep up to date with forthcoming post.
    Thanks a million and please carry on the enjoyable work.

  9. Играйте РІ казино, наслаждайтесь каждым моментом.: balloon game – balloon казино демо

  10. Обнаружьте новые стратегии РЅР° автомате Ballon.: balloon game – balloon казино официальный сайт

  11. balloon казино играть balloon казино Игровые автоматы делают вечер незабываемым.

  12. Казино — место для увлекательных РёРіСЂ.: balloon игра – balloon казино

  13. Обнаружьте новые стратегии РЅР° автомате Ballon.: balloon игра – balloon казино демо

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *