Umufana udasanzwe:Michel Nkuka Mboladinga. Yabaye icyamamare,n’ishema rya Kongo n’Afurika yose.

Author: HAKIZIMANA Maurice

Atanyeganyega, ukuboko kwe kuzamuwe hejuru, amaso atumbiriye imbere adahumbya, Michel Nkuka Mboladinga, w’imyaka 53, yabaye kimwe mu bimenyetso byagaragaye cyane mu Gikombe cya Afurika 2025 (CAN) cyabereye muri Maroke. Uyu mufana w’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wigaragaza mu ishusho y’intwari ya Afurika na Kongo Patrice Lumumba, yahinduye aho abafana bicara mu kibuga ahantu hihariye hifashishwa nk’urubuga rw’igisobanuro gikomeye, bikurura cyane amaso y’abareba amashusho y’umupira,ndetse n’itangazamakuru ryo hirya no hino ku isi.

📲 Nkurikira no kuri WhatsApp channel : Channel WhatsApp
📘 Nkurikira no kuri Facebook page: Page Facebook

Mu gihe cy’iminota 90, umukino ku wundi, aguma hamwe ahagaze atanyeganyega nk’ikibumbano kizima, atitaye ku rusaku n’akaduruvayo byiganje muri za stade. Uko guhagarara kwe—akura ku gihangano cya Patrice Lumumba kiri i Kinshasa—kunyuranyije cyane n’imyitwarire isanzwe y’abafana b’umupira w’amaguru. Iyo shusho yakwiriye henshi ku mbuga nkoranyambaga, inagarukwaho n’ibitangazamakuru mpuzamahanga byinshi.

Ariko uko kutanyeganyega kwe gutangaje kandi kuvuye k’umutima,kwakuruye amarangamutima. Nyuma y’uko RDC isezerewe mu buryo bubabaje n’Alijeriya, Michel Nkuka Mboladinga yasutse amarira y’akababaro n’agahinda, ariko aguma ahagaze mu mwanya we kugeza ku munota wa nyuma. Ibyo byabaye ishusho ikomeye, igaragaza ukuntu inzozi zo kugera ku mukino wa nyuma ziyoyotse mu kanya nk’ako guhumbya, ariko ikanerekana urukundo rukomeye rw’igihugu afitiye igihugu cye- Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo.

Biravugwa hose ko Michel Nkuka Mboladinga yaba yemerewe kuguma muri Maroke mu gihe cyose cya CAN, akabikora abihemberwa akayabo kuri buri mukino. Niba bibaye impamo, ni ibyo kwishimira.

Amakuru atandukanye avuga yemeza ko Michel Nkuka Mboladinga yemerewe kuguma muri Maroke mu gihe cyose cya CAN 2025, ndetse ko yahawe ubwishyu runaka, ibintu bitandukanye n’uko umufana usanzwe yaba yitabira amarushanwa.

  • Nk’uko byatangajwe mu nkuru yasohotse vuba, ngo yemerewe kuguma muri Maroke kugeza ku mukino wa nyuma n’ubwo RDC yari yamaze gusezererwa, akaba azajya ahabwa amayero 2 000 kuri buri mukino. (Hamama Media)
  • Irindi soko ry’amakuru rivuga ko abateguye CAN bamubonye nk’ikimenyetso cyihariye cy’irushanwa, bityo bakamureka akaguma aho kugira ngo akomeze gukurikirana imikino. (Banouto)

Michel Nkuka Mboladinga azwi kandi ku kazina k’ “Umwuzukuru wa Patrice Lumumba”, we yivuga nk’umuhanzi n’umushyushyarugamba (animateur). Asobanura ko kwitabira kwe imikino bishingiye ku gikorwa cy’ubuhanzi, cy’urwibutso n’icy’inyigisho za politiki, kigamije kwibutsa indangagaciro z’ icyubahiro, ubwigenge n’ukwigobotora kwa Afurika byarangwaga na Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Kongo yigenga.

Imyambarire ye inoze yo gutsapa bya gikongomani, ihuza ubwiza bwo kwambara n’igisobanuro cy’amateka, yongereye imbaraga ku butumwa bwe bugaragara. Kuba yarakunzwe cyane byatumye no ku marembo ya za stade hashyirwaho umutekano ukaze ku bwe, bitewe n’abafana benshi bashakaga kumwegera no kwifotozanya na we.

Bivuye ku kuba umufana usanzwe, Michel Nkuka Mboladinga yahise aba mu byumweru bike gusa ikimenyetso gikomeye cya CAN 2025, ahuza mu buryo budasanzwe amateka ya Kongo n’urukundo rwa rubanda nyamwinshi rwa ruhago muri Afurika. Yahindutse ishusho ikomeye hagati ya siporo, amateka n’ubumwe bwa Afurika.

Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.  

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

2 thoughts on “Umufana udasanzwe:Michel Nkuka Mboladinga. Yabaye icyamamare,n’ishema rya Kongo n’Afurika yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *