Inzara mu Rwanda: Yataye muri WC(« WESE ») umwana we w’imyaka 2 kuko yabuze icyo amugaburira!

HAKIZIMANA Maurice

Inkuru y’akababaro n’umujinya.Yataye muri WC(« WESE ») umwana we w’imyaka 2 kuko yabuze icyo amugaburira!

Hehe?: Mu Kagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba, mu Karere ka Huye,intara y’Amajyepfo,muri Repubulika y’u Rwanda.

Ku Mukoni ugana i Tumba ya Huye/Butare

Inkuru: Umukobwa w’imyaka 20 ukurikiranyweho kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka ibiri y’amavuko amutaye mu musarani wa metero 20, yasobanuye ko yabitewe n’uko yaburaga icyo amugaburira kandi n’umugabo wari waramuteye inda ntacyo amufasha. Umwana bagerageje kumukuramo ariko basanga yapfuye

Indi nkuru bisa: Mu Rwanda umwana yibye igisheke baramwica!

Mu ibazwa rye, avuga ko yafashe umwana we amujyana mu bwiherero mu gipangu yari arimo gukoramo amasuku; amufata amaboko, amaguru ayashyira mu bwiherero, igice cyo hejuru cyanga kujyamo, afata mu mutwe aratsindagira umwana agwamo, nk’uko byasobanuwe n’Ubushinjacyaha.

Indi nkuru:Umugabo yishe umugore we n’abana be babiri( agahinja k’umwaka 1 n’undi w’imyaka 5)

Indi nkuru wasoma:Mu Rwanda,umunyeshuri yishe undi munyeshuri kuko amwimye umwembe

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho cyabereye mu Kagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba, mu Karere ka Huye muri Gicurasi 2025, kiramutse kimuhamye, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.[Ni inkuru nkesha KT Radio]

Wasoma nanone:Sergent Gervais Minani umusirikare w’u Rwanda yishe arashe amasasu 68 yose abaturage 5 harimo umwe yarashe amasasu 28

Inzara yatuma wica umwana wawe? Ese koko ni inzara cyangwa ni umutima wa kinyamaswa?

Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

9 thoughts on “Inzara mu Rwanda: Yataye muri WC(« WESE ») umwana we w’imyaka 2 kuko yabuze icyo amugaburira!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *