Zambiya: Igihugu cyose kiri mu cyunamo cy’urupfu rwa Perezida Edgar Chagwa Lungu

Yanditswe na Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

Inyandiko yo mu cyongereza ya Amb. Anthony Mukwita

Edgar Chagwa Lungu – 11/11/1956 – 5/6/2025

LUSAKA — Uyu munsi, sinandika nk’umunyamakuru cyangwa nk’umudipolomate, ahubwo ndandika ndemerewe n’agahinda kanshenguye umutima, ishavu rivuye ku nkuru y’incamugongo namennye.

Perezida wa gatandatu wa Repubulika ya Zambiya, Edgar Chagwa Lungu, yapfuye. Kandi mu gupfa kwe, bisa n’aho igice cy’umutima w’igihugu cyacu cyakuweho.

Ni igihe cy’agahinda katabonerwa igisobanuro. Igihe ntifuzaga na gato kuzabona nkiriho — ariko cyaje nk’umujura mu ijoro, gitwara umugabo twitaga data, sogokuru,umutware, umuyobozi n’inshuti.

Perezida Lungu yaguye i Johannesburg, muri Afurika y’Epfo, nyuma y’igihe gito yari amaze arwaye. Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe mu gihugu bwa mbere na Tasila Lungu Mwansa, umukobwa we, ariko mu by’ukuri, yatumye twese dutakaza umutuzo.

Turababaye bikabije. Ikirere kiraremereye uyu munsi i Lusaka, ndetse no mu mpande zose z’iyi repubulika ikomeye — uhereye ku misozi yuzuye ubutare ya Chipata ukagera ku mbuga z’ahitwa Mongu.

Imihanda iracecetse, ariko ushobora kumva intimba. Abantu bari kurira ku mugaragaro. Abacuruzi bafunze amaduka bibwirije, abanyeshuri baracecetse cyane batekereza ku byabaye, insengero nazo zafunguye imiryango yazo ngo abantu basenge. Turi mu gihe cy’icyunamo.

Ndashaka amagambo nakoresha ngo nsobanure uwo muntu wigeze kunyura mu marembo y’ubutegetsi, umuntu wishima kandi w’urwenya rutagira imipaka n’ubwisanzure, umuntu waje kandi wanditse ibihe byashushanyije isura nshya y’igihugu cyacu.

Yari umuntu w’ukwizera kwinshi, umukirisitu ubikomeyemo, umugabo wubatse wizerwa kandi w’urukundo, umubyeyi n’umusaza wakundaga umuryango we. Ariko hejuru ya byose, yari umuntu w’abaturagewa rubanda, wiyoroshyaga, yagerwagaho na buri wese, kandi yakundaga igihugu cye kuva hasi kugera hejuru.

Ubuzima bwe ntibwamworoheye. Ni yo mpamvu nanditse inkuru ivuga ubuzima bwe mu gitabo nkayita “Against All Odds” (ncishirije mu Kinyarwanda/mu Kirundi ni nko kuvuga ngo Uwatambukanye Ishema mu bigeragezo byose). Byari iby’icyubahiro cyinshi kuri jye kwandika igitabo cye cyonyine kimwe rukumbi cy’ubuzima bwe — ari cyo kizwi kugeza ubu.

Byari mu mwaka wa 2017, igihe nari umu dipolomate nungirije Ambasaderi wa Zambiya i Stockholm. Nyuma, ku gitekerezo cye ubwe, yampaye ubutumwa bwo guhagararira igihugu muri Berlin nk’ambasaderi wuzuye.

Uwo ni Edgar Lungu — ntiyagiraga gusa ubushobozi bwo kubona umuntu w’inyangamugayo, ahubwo yabashaga kumwishimira no kumuha icyubahiro akwiye.

Ntiyari nta makemwa — nta muyobozi ubaho atagira intege nke — ariko ibyo ntibyamwambuye ubunyangamugayo, urukundo n’ubuntu bye.

Ndacyibuka ibiganiro birebire byanjye na we kuri telefoni, rimwe na rimwe mu rukerera, rimwe na rimwe mu masaha ya nijoro. Yarampamagaraga kugira ngo amenye uko meze jye n’umuryango wanjye, n’ubwo yari mu nshingano zo hejuru. Si uko hari icyo yashakaga. Si no kuganira ku bya dipolomasi.

Yarampamagaraga gusa akambwira ati: “Muli shani, mudala ba Tony?”. Uwo yari ECL: ntibyamugoraga kuguha agaciro, n’iyo wabaga uri uwo ku rwego rwo hasi ye cyane. Yitaga ku bantu. Yakundaga abantu.

Inseko ye nziza n’igitwenge byabaga byiganjye mu ijwi rye kuri telefone. Ijwi rye rituje ryashoboraga guturisha umuyaga wa serwakira.

None ndebera, ijwi rye riracecetse burundu, rirazimye.

UKO BWANA EDGAR LUNGU YAZAMUTSE UBUDASUBIRA INYUMA

Perezida Lungu yageze ku butegetsi nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Perezida Michael Sata, igihe cyari cyuzuye intimba ku gihugu — nk’uko n’uyu munsi tubabaye.

Yayoboye igihugu cya Zambiya kuva mu 2015 kugeza mu 2021, agicisha mu bihe bikomeye by’ubukungu, ibibazo bya politiki, ndetse n’ivugururwa rikomeye mu bikorwa remezo. Yavuye ku butegetsi mu 2021, ubwo Perezida Hakainde Hichilema yatsindaga amatora mu bihe bikomeye cyane.

Mu gihe cye, hubatswe imihanda aho itari iri. Imiyoboro n’ibiraro byahuje abaturage bari baratandukanijwe n’inyanja cyangwa imisozi. Ibibuga by’indege n’ingomero biracyahagaze uyu munsi nk’ibimenyetso simusiga by’umusanzu we mu iterambere.

Izina rye rizahora ryibukwa mu mateka y’igihugu — ntibizaba gusa mu mazu n’imihanda, ahubwo mu buryo yahaye Abanyazambiya icyizere n’ukwizera bushya mu gihugu cyabo.

ECL N’ITEGEKO NSHINGA

Ntitwakwibagirwa kimwe mu byo yadusigiye bifite agaciro gakomeye kurusha ibindi: kugarura ingingo ya 50% +umwe mu Itegeko Nshinga rya Zambiya. Ni ihame rya demokarasi rishingiye ku kuba buri muyobozi w’igihugu agomba gutsindira impamo y’amajwi y’abaturage.

Mu buryo buteye amatsiko, iryo hinduka ryamugizeho ingaruka mu buryo bwa politiki, ariko yararishyigikiye kugeza ku munsi wa nyuma. Kuko kuri we, amahame y’ubunyangamugayo yarushaga agaciro ubutegetsi. Ibyo ubwabyo birahagije kugira ngo tumenye umuyobozi w’agaciro twatakaje.

Hon. Given Lubinda, inshuti ye ya hafi ndetse n’umufatanyabikorwa we mu ishyaka Front Patriotique, yavuze ko iki gihe ari “igihe kibi kurusha ibindi byose.” Nanjye mbivuze n’umutima uremerewe nti Si igihe kibi gusa — ni akababaro gakomeye.

Ntituririra gusa uwahoze ari Perezida; turaririra isoza ry’igihe cy’ingenzi mu mateka y’igihugu.

Perezida Lungu yagombaga kwizihiza isabukuru y’imyaka 69 ku itariki ya 11/11 itaha. Twari kumwishimira. Uyu munsi, twabisimbuje amarira. Igice cyitiriwe Kenneth Kaunda mu Kigo cy’Inama Mpuzamahanga cya Mulungushi kiracyafite ibimenyetso by’intoki ze.

Ariko n’ ubushobozi bwe bwo kugaragaza urukundo, kwiyoroshya, n’ukwemera kwe kudacogora mu Banya Zambiya bizahora byanditswe mu mitima yacu kurusha uko byanditswe mu bikorwaremezo.

Asize umugore we w’intangarugero, Esther Lungu, abana be, abuzukuru — n’abantu babarirwa muri za miliyoni yabashije kugiraho ingaruka, yaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.

Kandi n’ubwo umubiri we wacecetse burundu, umurage we uracyari muzima. Mu byo twibuka, mu magambo ye meza yatambutse, mu mategeko, no mu musingi w’igihugu cyacu. Umutima wanjye urababaye ku bwa Zambiya uyu munsi.

Urabeho, Nyakubahwa Perezida. Urabeho, ECL.

Warangije urugendo rwawe mu cyubahiro. Wayoboye wifitemo urukundo n’ubutwari.
Kandi n’ubwo ijuru ryatuguyeho, inkuru yawe izahora iri kumwe natwe — iteka ryose.

Ambasaderi Anthony Mukwita
Umwanditsi w’igitabo– “Against All Odds”: Urugendo rwa Edgar Lungu rugana ku butegetsi
Lusaka, Zambiya – 5 Kamena 2025

3 thoughts on “Zambiya: Igihugu cyose kiri mu cyunamo cy’urupfu rwa Perezida Edgar Chagwa Lungu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *