Sergent Gervais Minani umusirikare w’u Rwanda yishe arashe amasasu 68 yose abaturage 5 harimo umwe yarashe amasasu 28

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice 

Noi amahano yabereye mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karambi intara y’Iburengerazuba tariki 13/11/2024. Icyo gihe mu itangazo rigufi, igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko uwo musirikare w’imyaka 39 akekwaho “kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024”.Nyuma y’aho gato hamenyekanye umwirondoro wuzuye w’iyo ngabo yahitanye abaturage,yitwa Sergent Gervais MINANI afite imyaka 39.

 II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Muri 2014 undi musirikare mu ngabo z’u Rwanda yarashe abaturage 11 mu kabari

Inkuru isa n’iyi iheruka kuvugwa mu 2014 aho umusirikare w’ipeti rya Private yarashe abantu 11 hagapfa abagera kuri 4 mu kabari ko mu mujyi wa Byumba. Uwo musirikare yahamwe n’icyaha cyo kwica akatirwa gufungwa burundu.

Sergent Gervais Minani umusirikare w’u Rwanda yishe arashe amasasu 68 yose abaturage 5 harimo umwe yarashe amasasu 28

Uyu sergent Gervais Minani yishe rubi arashe amasasu 68 abaturage 5 harimo umuturage umwe yarashe urufaya rw’amasasu 28 yose. Igikorwa cya kinyamaswa. Yisobanura avuga ngo abaturage rwimbi baramwendereje bapfuye agacupa [k’urwagwa]mu kabari aragenda azana imbunda yicamo batanu icyarimwe agarika aho! Muri iki gihe arimo kuburanishwa.

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

One thought on “Sergent Gervais Minani umusirikare w’u Rwanda yishe arashe amasasu 68 yose abaturage 5 harimo umwe yarashe amasasu 28

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *