Hervé Bayingana Muhirwa,umunyarwanda w’Umubiligi wari umaze imyaka10 muri gereza kubera ibyaha by’iterabwoba by’i Buruseli byo muri 2016 yarangije igifungo cye.

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

Ibitero by’iterabwoba byo ku wa 22 Werurwe 2016 i Buruseli ni ibitero bitatu by’ubwicanyi bw’abiyahuzi byakorewe icyarimwe ahantu hanyuranye: bibiri byabereye ku kibuga cy’indege cya Buruseli i Zaventem, icya gatatu kikaba cyarabereye kuri metro station ya Maelbeek, muri karitsiye bita européen. Umubare wa nyuma w’abahitanwe n’ibi bitero (Werurwe 2026) ni 39, barimo abiyahuzi 3, n’abakomerekejwe 340.

II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

Soma nanone: Mu Bubiligi: Umusore w’umunyarwanda w’imyaka 25 yafunzwe azira gufata ku ngufu umubiligikazi wari ku igare agiye ku kazi mu gitondo cya kare.

Ibi bitero, byigambwe n’umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu (État islamique), ni byo byahitanye abantu benshi kurusha ibindi byose byigeze gukorwa mu Bubiligi kugeza icyo gihe. Abiyita abavandimwe b’Abayisilamu Ibrahim na Khalid El Bakraoui, bakomoka Schaerbeek, hafi ya Salah Abdeslam, ni bamwe mu bakoze ibi bitero, uwa mbere yisandarije ku kibuga cy’indege cya Buruseli naho uwa kabiri yisandariza kuri metro ya Maelbeek.

Najim Laachraoui, na we ukomoka i Schaerbeek, unagaragara mu ruhare rugaragara mu gutegura ibitero by’i Paris ku wa 13 Ugushyingo 2015, yiyita izina rya Soufiane Kayal, yamenyekanye nk’umwiyahuzi wa kabiri witurikirije mu cyumba (Hall) aho abagenzi bo ku kibuga cy’indege cya Buruseli berekanira ibyangombwa/bagenzurirwa.

Indi nkuruEmmanuel Abayisenga,wa munyarwanda watwitse Kiliziya ya Nantes mu Bufaransa, yahamijwe kwica Padiri Olivier Maire.Yasabiwe gufungwa imyaka 30

Mohamed Abrini nawe ufite uruhare mu bitero by’iterabwoba by’i Paris, yamenyekanye nk’ “umugabo w’ikigofero” (l’« homme au chapeau ») ari we kiyahuzi wa gatatu ku kibuga cy’indege cya Buruseli wihishe ariko nyuma akaza gufatwa ku wa 8 Mata i Anderlecht. Ubugenzuzi bwerekanye ko itsinda rimwe ry’abiyahuzi b’Abayisilamu, ry’ibihugu by’Ubufaransa na Bubiligi, ryashinzwe mu ntangiriro ku izina rya Abdelhamid Abaaoud, ari ryo ryateguye, ryategetse kandi ryakoze ibitero by’i Paris ku wa 13 Ugushyingo 2015 n’ibya Buruseli ku wa 22 Werurwe 2016. Urubanza rwatangiye ku wa 30 Ugushyingo 2022 rikarangira ku wa 15 Nzeri 2023.

Soma kandi: Lyon, mu Bufaransa: Claude, umugabo w’umunyarwanda w’imyaka 39 yishe asogose n’icyuma umugore we,Claudine, nawe w’umunyarwandakazi,w’imyaka 38.Bari bafitanye abana batatu.Ntibabimenye kuko bari basinziriye.

Hervé Bayingana Muhirwa, Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi, nawe yafatiwe mu cyuho cy’abagizi ba nabi bakora ibikorwa by’iterabwoba. Yagize uruhare mu bikorwa by’iri itsinda ry’iterabwoba. Haba mbere ndetse na nyuma y’ibitero byabaye ku wa 22 Werurwe 2016, uyu Hervé Bayingana Muhirwa niwe wari ucumbikiye aba bagizi ba nabi babiri; Mohammed Abrini na Osama Krayem, arabahisha kandi abaha ubufasha bw’imikorere (logistique). Aba bagabo bombi bafatiwe iwe bari bagize iyo selile y’iterabwoba, bakaba barahiteguriye ibtero by’ubwiyahuzi bwari kubera ku kibuga cy’indege cya Bruxelles-Zaventem no kuri station ya metro ya Maelbeek.Gusa bombi ntibabigezeho.

Nanone wasoma: Mu Bufaransa: Hari umugabo wasemuriraga abasaba ubuhungiro muri OFPRA ukurikiranyweho kuba intasi y’u Rwanda

Afashwe ku wa 7 Mata 2016, Hervé Bayingana Muhirwa yaburanye yemera ibyaha byose yakoze kandi abisabira imbabazi. Yakatiwe igihano cy’imyaka icumi y’igifungo muri uru rubanza rw’ubwiyahuzi (iterabwoba),ubu amaze kurangiza igihano cye kandi ejo bundi kuwa mbere yasohotse muri gereza. Imyaka 10 arayirangije.

Igihano cye cyose cyarangiye. Nyuma y’imyaka icumi ari mu gereza, Hervé Bayingana Muhirwa yasohotse muri gereza kuri uyu wa Mbere, nk’uko bitangazwa na RTBF na televiziyo y’Abafulama VTM. Uyu munyarwanda ni umwe mu bantu bakomeye bateguye kandi bagize uruhare mu bitero by’ubwiyahuzi n’iterabwoba byahekuye imbaga tutibagiwe n’ingaruka zabyo zikomeye zakurikiyeho. Mbibutse ko abantu 36 bishwe (wakongeraho n’ ibyihebe 3 byahaguye) tutibagiwe n’abandi bantu 340 bakomeretse.

Soma nanone: Mu Bubiligi: Umusore w’umunyarwanda w’imyaka 25 yafunzwe azira gufata ku ngufu umubiligikazi wari ku igare agiye ku kazi mu gitondo cya kare.

Hervé Bayingana Muhirwa ubu ufite imyaka 40, nyuma yo kurekurwa yavuze ko yifuza kubaho mu bwitonzi no gusubira mu muryango mugari n’abandi bose. Avoka we, Vincent Lurquin, aragira ati:

Yakoze icyaha cyo kwakira gucumbikira no guhishira aba bagabo babiri,yumva neza icyaha cye kandi ubu ari kugerageza gukosora ibyo yangije binyuze mu bikorwa by’ubuhuza n’abahohotewe .” 

Hervé Bayingana Muhirwa nawe ubwe yarivugiye ati : 

“Kugira uruhare,rwaba urwa hafi cyangwa urwa kure mu bitero by’ubwihebe byo kuwa 22 werurwe 2016, byahungabanyije ubuzima bwanjye na njye. Ntibizigera bisibangana” Icyo nifuza,ni ukureba ibikorwa byo gusana ibyo nangije n’ubwo bwose utagarura ubuzia bwatakaye. Nzakora uko nshoboye kose,mu bushobozo bwanjye bwose,nkore ibikorwa bizima bibafasha.”

Hervé Bayingana Muhirwa: Ni muntu ki? Yahuriye he n’ibi byihebe?

Hervé Bayingana Muhirwa, yavukiye i Kigali mu Rwanda ku wa 5 Gicurasi 1985, akaba yari asanzwe agaragara nk’umugabo usanzwe utuje cyane kugeza igihe izina rye rigereye mu rubanza rw’ibyaha by’iterabwoba bikomeye mu Burayi: ibitero byabaye ku wa 22 Werurwe 2016 i Bruxelles.

Yakuriye mu muryango w’Abakristo Gatolika. Mu bwana bwe, umuryango we wibasiwe ihohoterwa ryabaye mu gihugu cye cy’amavuko mu Rwanda. Nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we (se umubyara) mu ntangiriro z’imyaka ya 1990, umuryango we wabashije guhungira muri Uganda, mbere yo kwimukira muri Belgique (Ububiligi) ahagana muri 1998. Aho niho yakuriye, ariga, ahabonera ubwenegihugu muri 2001, ni uko agenda yiyegereza sosiyete gahoro gahoro.

Inkuru byenda gusa: Axel Rudakubana,wa musogosi w’umwongereza ukomoka ku babyeyi b’abanyarwanda wicishije icyuma abana bato batatu yakatiwe igifungo cya burundu,kidashobora kugabanywa ngo kijye munsi y’imyaka 52

Muri Kaminuza yize ibijyanye n’ubucungamari (comptabilité), kandi yakoraga muri Croix-Rouge mu kigo cyakira abasaba ubuhungiro.

Mu 2011, yahinduye idini yinjira irya Isilamu. Mu myaka yakurikiyeho, yatangiye kugira incuti nshya ziganjemo aba Isilamu. Guhera muri 2014, yatangiye kubabazwa cyane no gushishikazwa n’intambara yo muri Siriya kandi yagiye ahura n’abantu bahuje imyemerere ikaze.

Mu gihe cy’ikizamini cye, Perezidante w’urukiko waburanishije ibi byihehe, Laurence Massart, yaramubajije ati: “Kuki uri muri uri muri iyo ntebe y’ibyaha kandi ufite impamyabumenyi mu bucungamari kandi wari ufite akazi keza muri Croix-Rouge?” Yaramusubije ati: “Ni imiterere y’ibihe, n’inshuti nshya nagiye mpura nazo.”

Muri 2006, yahuye na Bilal El Makhoukhi, undi muterabwoba wo muri selile y’iterabwoba, waciriwe igihano cyo gufungwa burundu kubera ibitero byabereye i Bruxelles. Nyuma gato y’amasasu yo mu muhanda wa Dries yanahahamuye abo muri selile y’iterabwoba, Bilal El Makhoukhi yasabye inshuti ye Hervé kumwakirira no guhisha Mohamed Abrini na Osama Krayem, biteguraga kujya gutera bombe ku kibuga cy’indege no muri metro.

Nane ushobora gusoma:Liliane Mukabatesi, umunyarwandakazi uba mu Bubiligi yagejejwe mu rukiko ashinjwa kuriganya abagabo bane b’abasaza akayabo kangana na miliyari ebyiri na miliyoni magana inani na mirongo itatu n’umunani na magana cyenda na mirongo itandatu (2.838. 960 .000 frw) ababeshya “urukundo”!

Aba bagabo binjiye mu rugo rwe, ariko bigitangira ntiyari azi abo ari bo, ntiyari azi n’ibyo bateguraga, ariko arabakira ku busabe bw’inshuti ye. Amaherezo, baje kumumenyesha abo ari bo n’imigambi yabo nyamara akomeza kubahisha yewe no kubagurira ibyo bakeneye harimo n’imyambaro mishya bazakoresha. Hervé Bayingana Muhirwa yafashwe ku wa 7 Mata 2016 ari kumwe na Osama Krayem.

Hervé Bayingana Muhirwa lors du procès des attentats de Bruxelles

Hervé Bayingana Muhirwa mu rukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba i Bruxelles © Palix

Iyi si,

Umwanditsi:HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.  

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu burezi yakuye muri Université Catholique de Paris no mu bumenyamuntu yakuye muri Sorbonne Université. Afite kandi impamyabushobozi (titre professionnel) mu by’ubukerarugendo n’icungamutungo yahawe na Ministère du Travail et des Solidarités/Région Parisienne.Ni umwarimu akaba n’umukozi wa Cité internationale universitaire de Paris.

Profeseri Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes/ Ugikeneye wagitumiza kuri email: m.hakizimana@isfec-idf.net

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
 Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

35 thoughts on “Hervé Bayingana Muhirwa,umunyarwanda w’Umubiligi wari umaze imyaka10 muri gereza kubera ibyaha by’iterabwoba by’i Buruseli byo muri 2016 yarangije igifungo cye.

  1. ProDentim is a distinctive oral-care formula that pairs targeted probiotics with plant-based ingredients to encourage strong teeth, comfortable gums, and reliably fresh breath.

  2. I was suggested this web site by my cousin Im not sure whether this post is written by him as no one else know such detailed about my trouble You are incredible Thanks

  3. Retirement planning now includes considerations about rainwater harvesting as seniors seek to reduce fixed expenses and environmental impact. Exploring rainwater harvesting options provides peace of mind for those on fixed incomes. These practical measures ensure sustainable living remains accessible across all life stages.

  4. I recently found IndoNovelList and it’s amazing for discovering new anime and manga content. The variety of genres from action to romance is impressive. It really helps me keep track of my favorite series easily.

  5. I recently found IndoNovelList and it’s amazing for discovering new anime and manga content. The variety of genres from action to romance is impressive. It really helps me keep track of my favorite series easily.

  6. I recently found IndoNovelList and it’s amazing for discovering new anime and manga content. The variety of genres from action to romance is impressive. It really helps me keep track of my favorite series easily.

  7. I recently found IndoNovelList and it’s amazing for discovering new anime and manga content. The variety of genres from action to romance is impressive. It really helps me keep track of my favorite series easily.

Leave a Reply to Summer Kennedy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *