Byemejwe ko Madamu Agathe Kanziga Habyarimana atagikurikiranyweho ibyaha yaregwaga kuko bidafitiwe ibimenyetso

HAKIZIMANA Maurice

Abacamanza bakora iperereza mu Bufaransa batesheje agaciro ibirego kuri Agathe Kanziga Habyarimana, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.Madamu Kanziga amaze imyaka ikabakaba 20 akorwaho iperereza n’inzego z’ubucamanza mu Bufaransa ku birego bishingiye ku byaha bya jenoside. Ni ibirego byatanzwe n’amashyirahamwe afasha abarokotse jenoside mu 1994 gukurikirana abaregwa kuyigiramo uruhare.

IIKurikira umuyoboro wanjye wa Whatsapp kuri  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kurikira page yanjye ya Facebook:: https://www.facebook.com/professormaurice/.

Alain et Dafroza Gauthier assistent au procès de Sosthène Munyemana, le CPCR est partie civile au procès.
Alain na Dafroza Gauthier  © Isabelle Forboteaux – France Télévisions

Mu mwaka wa 2007, ihuriro ry’amashyirahamwe y’abaturage bakomoka mu Rwanda ryashinzwe n’umugabo n’umugore we baba ahitwa Reims mu Bufaransa bazwi cyane ku mazina ya Dafroza na Alain Gauthier bamenyereye mu guhiga bukware abantu bose baba mu Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 mu Rwanda, batanze ikirego mu bucamanza bashinja madamu Agathe Kanziga-Habyarimana, umugore wa perezida w’u Rwanda wishwe muri mata (mu kwezi kwa 4) 1994.

Ikigo ntaramakuru mu Bufaransa, AFP, kivuga ko abacamanza batangaje ko nta bimenyetso byerekana ko Madamu Kanziga w’imyaka 82 yagize uruhare muri jenoside.Bityo, ko nta mpamvu yo gukurikiranwa mu bucamanza.

Agathe Habyarimana (ifoto yo mu 2007)

BBC Gahuza dukesha iyi nkuru yashatse kumenya uko umuryango we wabyakiriye, maze umunyamakuru Prudent Nsengiyumva avugana n’umwe mu bana be, Leon Habyarimana wavuze ko babyishimiye cyane kandi ko ari intangiriro nshya yo kwandika amateka mashya y’ibyabaye mu Rwanda.

@memoire.habyarimana

La justice française a ordonné un non-lieu dans le dossier de Madame Agathe Habyarimana. Loin d’être reconnue comme auteure, elle est considérée comme victime de la tragédie rwandaise, veuve et poussée à l’exil. Dans cette vidéo, on revient sur le mythe de l’Akazu : présenté comme un cercle occulte autour du Président Habyarimana. #habyarimana #memoirehabyarimana #akazu

♬ son original – memoire.habyarimana

Iyi si

HAKIZIMANA MAURICE .Nkurikira kuri WhatsappFacebook,Twitter ndetse no kuri Instagram

One thought on “Byemejwe ko Madamu Agathe Kanziga Habyarimana atagikurikiranyweho ibyaha yaregwaga kuko bidafitiwe ibimenyetso

  1. **neurosharp**

    neurosharp is a next-level brain and cognitive support formula created to help you stay clear-headed, improve recall, and maintain steady mental performance throughout the day.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *