Hari umunyamategeko uburanira abandi (un avocat) wari wararahiriye kutazigera abeshya na rimwe mu buzima bwe bwose !Uwo mugabo,yari afite abana 8 ,uko agiye gukodesha inzu yo kubamo, bakayimwima kuko afite abana 8 wateranyaho we na nyina w’abana bakaba 10.
IINkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Umunsi umwe, abwira madamu we ati“jya gutembera mu irimbi ujyane n’abana 7 jyewe ndafata uwa 8 njye gushakisha inzu, wenda hagira uwemera kudukodesha!”
Nyiribyondo (nyiri nzu) amubaza niba nta bandi bana afite, uwo mugabo w’inyangamugayo (wararahiriye kutazigera abeshya na rimwe mu buzima bwe bwose !) aramusubiza ati:
“Yego, hari abandi barindwi.Bo na nyina ubu tuvugana bari mu irimbi”.
Uwo mu nyamategeko bahise bemera kumuha icumbi n’imfunguzo byihuse. Nuko abwira umuhungu we bari bari kumwe ati:
“Urabona? Kubeshya ntacyo bimaze ni ukuri! Uba ugomba gupanga no gukoresha neza amagambo yawe gusa!”
Uwo muhungu yarakuze ubu none yabaye….umunyepolitike!
Hari isomo ririmo se?
Iyi si,
IINkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Touche. Great arguments. Keep up the great spirit.