Elizabeth Nalem,umugore wo muri Kenya yataye umugabo we bamaranye imyaka 20 ata abana be 6 akora ubukwe na Roho Mutagatifu (Mwuka Wera)!

HAKIZIMANA Maurice

Uyu mugore yitwa Elizabeth Nalem,umunya Kenyakazi wo mu mugi wa Makutano, county (intara) ya West Pokot.Yataye umugabo bari bamaranye imyaka 20 (n’abana 6) ajya gushakana na «Mwuka Wera » ngo bari mu rukundo rushyushye! Ubukwe bwabereye mu busitani bw’ahitwa Chelang’a muri Hotel yakataraboneka kuwa kabiri tariki 12/03/2024

IINkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Umugabo we yita uw’umubiri bwana Joshua Nalem, ngo ntazi ibiri kumubaho! Ari kwitotombera “ROHO MUTAGATIFU” uwo umutwaye umugore! Ngo yatangiye abyuka twibature mu mbeho nyinshi ya saa 3:00 none yagendeye ko.Aragira ati:

« Umunsi wa mbere bijya gutangira,yagiye mu rusengero agarutse atangira kujya abyuka iya rubika saa cyenda z’ijoro muri twibature ya wenyine akajya gusenga mu mbeho. Namubajije impamvu ki ibimutera ambwira ko ahubwo agiye kwimukira mu kazu ka wenyine ko mu rwuri rwo hafi y’iwacu”

Joshuwa umugabo we yagerageje kumubuza undi amubera ibamba,aragenda,amubwira ko azagaruka ari uko gusa “umugabo we Mwuka Wera” amuhaye uburenganzira bwo kumugarukaho.

Umuturanyi se, pasitoro Albert Rumaita, yafashije uyu mugore Elizabeth ndetse amusezeranya na Mwuka Wera uwo nk’umugabo we mushya mbese nk’uko yabimusabye.Uyu mushumba kandi ni we wamushakiye ikanzu y’abageni, n’ibimodoka byinshi byamuherekeje muri ubwo bukwe.Uyu mushumba asobanura icyamuteye kumufasha agira ati:

«Nemeye kumusezeranya na Mwuka Wera(Roho Mutagatifu) no gutanga ibikenewe byose muri ubwo bukwe budasanzwe kubera ko imperuka ishobora kuba iri hafi cyane, kandi nkaba ndi umuturanyi we,ndi n’umushumba.Sinari bubyange,wasanga ari ubushake bw’Imana »-Pasitoro Albert.

Nyuma y’imihango y’ubukwe, Elizabeth,yaranezerewe cyane avuga ko anejejwe no kuba atanye n’isi akaba agiye gukorera Imana mu buzima bushya. Yanavuze ko agiye gufunga burundu kampani ye y’ubucuruzi. Nanone, avuga ko yahise ajya muri Uganda mu kwezi kwe kwa buki na Roho Mutagatifu uwo. Abamuri hafi babona ari nk’ibisazi kuko ibyo byose abikora wenyine. Avuga ko ubu yihaye Imana nsa nsa.

IINkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Ese wowe ubona ute bene ibi bisazi bizanwa n’amadini y’ibinyoma?

Iyi si,

HAKIZIMANA MAURICE 

IINkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

505 thoughts on “Elizabeth Nalem,umugore wo muri Kenya yataye umugabo we bamaranye imyaka 20 ata abana be 6 akora ubukwe na Roho Mutagatifu (Mwuka Wera)!

  1. Обнаружьте новые стратегии РЅР° автомате Ballon.: balloon игра – balloon игра

  2. Играть РІ казино — всегда интересное приключение.: balloon game – balloon игра

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *