Bagore Babyeyi mwumve impanuro. Bagabo namwe mwumvireho!

HAKIZIMANA Maurice

Inkomoko y’inkuru: izi mpanuro ni inyandiko yakozwe na bwana Enan Ngirinshuti umukunzi wacu wanaduhaye uburenganzira bwo kuyinyuza hano.

Babyeyi beza, bashiki bacu, bakobwa bacu, ndabaramukije!

Bamwe mwizihiwe, mwaba mwenyine cyangwa muri kumwe n’abandi!

Bamwe mwishimye rwose, abandi mwavugiye mu matamatama ko bidahagije, ko umunsi umwe gusa ari wo mwahawe indi yose ikaba iy’abagabo!

Abafashe ijambo mwibukije basaza banyu ko namwe mushoboye! Ko abagabo batemera uburinganire babwumvise nabi…

Benshi mwacengewe na za nyigisho zivuga ko mutagomba gutega amaboko abagabo, ko mukwiriye guharanira ubwigenge no kugira ijambo ku mutungo,…

Mbega ukuri, kandi mbega ikinyoma!

Jye mbonye ijambo:

(1) Nabwira abagabo kureka gucyurira abagore “ko baje mu rwuzuye”, “ko ntacyo bazanye uretse ibyombo”…

Bagabo, cyane cyane ab’ino mbabaze: uwo mugore iyo twite mu mezi 9 tumwakira imisonga mu minsi ingahe? Iyo yonsa se? Iyo afite igishyika cy’ingirwa-muntu imaze kuvuka kugeza ibaye umuntu? Ese iyo service umugore aha inyoko muntu (service à l’humanité) umugore yishyuje yahabwa ikihe giciro? Ese ubu uwabashinga za crèches aho byashoboka?!

Bagabo, ko ibi bintu abagore bihariye byaduhenda duhawe facture yabyo, kandi ko tutabyishoborera?

(2) Nabwira abagore ko inyigisho y’uburinganire ikwiriye gusimbuzwa iy’ubwuzuzanye!

Ese kuki koko kureshya n’umugabo nibyo mukeneye cyangwa mukeneye gukundwa no kubahwa?

Ese ni iki gituma ikipe z’abagabo zidahangana z’iz’abagore? Ese birakenewe? Imibare y’abasirikare yangana? Birakenewe se?

Ese mwaretse tukabakunda nk’abagore?

(3) Nabwira bose nti “i Bwami haba Umwami hakaba n’Umwamikazi”. Ariko Umwami ashatse kuba umwamikazi cyangwa umwamikazi agashaka kuba umwami byaba umwaku! Umugabo si umugore n’umugore si umugabo.

Ni uko Rurema yabigennye!

Icyo numvise ntahagazeho ni uko hari ingo zitazi uko kwishima bimera, bitewe na Gitera! Nimumumbonera muzamumbarize ikibimutera!

UMUNSI MWIZA W’UMUGORE!

Enan Ngirinshuti

——————————————————————————————————————

Florence Girimbabazi aragira icyo abivugaho,cyane cyane ashimangira ko umugore akwiriye kuzirikanwa.

Uraho neza muvandimwe, ndishimye kongera kukubona nari ngukumbuye.Ubwenge bwawe ni ubwa kera pe kandi urakoze kuri iyi contribution.Reka nyivugeho:

Uyu ni umunsi wahariwe uburenganzira bw’umugore si umunsi w’abagore, si umunsi w’aba mama.Uyu munsi ni umunsi w’abashyiraho amategeko n’abayubahiriza kandi areba umugore.

Urugero:

1-Hari imico umugore akora ikosa agakubitwa umugabo yarikora ntakubitwe

2-Umugore asambana agatwita bakamwirukana ku kazi umugabo yasambana kuko atatwise akakagumaho

3- Muri Europe ndi akazi nkora n’umugabo akora tunganya amashuri naramurushaga mu ishuri agomba kundusha salaire

4- Ibihugu byinshi umugore ntiyemerewe kwiga cyangwa gutwara imodoka

5- Kugeza ubu abagore benshi bakatwa clitoris (bakebwa) ngo batazagira plaisir sexuel (batazaryoherwa mu mibonano mpuzabitsina) bakaba baca inyuma abagabo ko plaisir ari iy’umugabo

Ni byinshi naho ibyo kubyara kurera n’ibindi ni loi de la nature (ni karemano) tugomba kubahana akenshi tuyirengaho kubera umuruho.Nko kubyara no konsa wakabikoze utuje ariko umugabo amara cash (amafaranga) y’urugo inzara ikakwica umwana ukamuta ukajya gupagasa ukaba umuyede ukabasha kugaburira abana….

Ugire amahoro kandi ni ukuri wakoze kuduhugura.

—————————————————————————————————————-

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE

Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

999 thoughts on “Bagore Babyeyi mwumve impanuro. Bagabo namwe mwumvireho!

  1. Simply desire to say your article is as amazing. The
    clarity on your publish is just cool and i can think you’re
    knowledgeable on this subject. Fine along with your permission allow me to grab your RSS feed to keep up to date with coming near near post.
    Thanks one million and please keep up the gratifying work.

    Visit my blog post … vpn special coupon

  2. This design is spectacular! You certainly know how to keep a reader entertained.

    Between your wit and your videos, I was almost moved to start
    my own blog (well, almost…HaHa!) Fantastic job. I really enjoyed
    what you had to say, and more than that, how you presented it.
    Too cool!

    my site … vpn special code