Insigamugani “Yaje nk’iya Gatera”/ “Cyaje nk’iya Gatera”.Uyu Gatera ni nde?

HAKIZIMANA Maurice

Uyu mugani bawuca iyo hagize igikorera umuntu amarorerwa kimuguye gitumo; ni bwo bagira
ngo: Cyaje nk’iya Gatera! Wakomotse kuri Gatera w’i Tanda na Ruzizi mu Buganza. Byavuye ku
mukazana w’ikirongore na nyirabukwe bakorewe amarorerwa na Gatera.

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Gatera k’i Tanda yari atuye mu Buganza bwa ruguru ya Muhazi, agakunda abagore
byamushajije. Umugore we bwite yari uw’ i Bumbogo bwa Nkuzuzu mu Bwanacyambwe.
Bukeye sebukwe wa Gatera ararwara araremba, bamutumaho n’umugore we babibamenyesha.
Gatera ahaguruka iwe, ajya kureba sebukwe, yambuka Muhazi, akomeza urugendo. Ageze i
Gicaca ashaka kunywa agatabi. Areba ahantu hari agacucu arahicara, atuma umuhungu bari
kumwe ngo ajye kumutekerera. Uwo muhungu ajya gutekera itabi mu rugo rwari hafi yaho bari
bageze. Urwo rugo rwarimo umugeni umaze gutinyuka abantu ba hafi. Yari amaze kujya yirirwa mu nzu
yarongorewemo, atakirirwa kwa nyirabukwe na sebukwe. Iyo nzu yarimo umuriro kuko
bayicanagamo kugira ngo umuswa utazayirya.

Uwo muhungu abonye akotsi kava muri ya nzu; agenda ariho agana. Inzu yari yase inkike
ruguru, ifite n’igikari cyayo. Ageze mu muryango, abona umukobwa w’inkumi wicaye mu
mfuruka aboha. Uwo mugeni yumvise umuntu winjiye, abanza kugira ngo ni mu bo
basanganywe. Umuhungu amuhereza intoke bararamukanya. Umugenzi amusaba igishirira, undi
aramubwira ati: “Tambuka ng’uwo umuriro ku rubumbiro.” Aratambuka, atekera itabi,
arahaguruka amusezeraho aragenda.


Amaze kugenda nyirabukwe w’umugeni amukurikiza amaso agira ngo amumenye, ariko
ntiyamumenya. Asigara yibaza ati “uriya muntu umviriye mu nzu y’umwana ni uwahe?” Uwo
muhungu ageze aho Gatera ari amuha itabi, amushimira n’uwo mukobwa; ati: “Muri ruriya rugo
hari umukobwa mwiza cyane, kandi ni umugeni, kuko nabonye yitwikiriye mu maso.”

Gatera ati “ari mu nzu wenyine sha? “ Uwo muhungu ati “ari mu nzu iri mu nkike ya ruguru yase
urugo, arabohera mu mfuruka”.
Gatera ati mfasha iri tabi sha!

Arahaguruka nawe ajya mu rugo, aboneza uko wa muhungu yamubwiye.Nyirabukwe w’umugeni arareba, abona Gatera yinjira mu nzu. Umukobwa abonye ko ari umugabo ufite icyubahiro arahaguruka yigira mu kirambi. Gatera amusanga mu kirambi vuba.Umukobwa agira ubwoba amuhungira ku buriri. Gatera akubita inyegamo amusangayo.Wa mukecuru agira amakenga; aribwira ati “uriya muntu watumye umwana, aho ntafitanye amasezerano n’umukazana wanjye? Ati henga njye kureba”. Ubwo rero Gatera amaze kugera ku buriri afata wa mugeni baragundagurana, Gatera amurusha amaboko aramusambanya.
Igihe batararangiza, wa mukecuru aba ageze mu muryango arabumva. Ntibyatinda, Gatera
arangije amanuka ku buriri n’igihunga cyinshi. Apfa kwihangana amuhereza ukuboko
bararamukanya, Gatera ariyandurukira.

Uwo mukecuru atambuka agana mu kirambi, ahura n’umukazana ava ku buriri afite ipfunwe ryinshi, aramukoba, aramukwenura, ati “Yewe ga nyabu, yewe bakosha badahannye we! Yewe wo kanyagwa we, kugaragaza ingeso zawe utaranakizwa amasunzu!” Umukobwa ati “Mukecuru urandenganya! uriya muntu simuzi, aje atyo nk’uko umubonye!”. Umukecuru, ati “Urambeshya! yohereje umwana aza yitekeza itabi muravugana, asubirayo ajya kuvuga ubutumwa, amaze kubumubwira undi araza mujya ku buriri; ntiyagufatiye mu muryango, ntiyagufatiye mu mfuruka, ntiyagufatiye mu kirambi, ahubwo wamunshyiriye ku buriri bw’ umwana! “. Umukecuru arashega, ati “henga inka zikuke mbivuge usendwe izo wakowe zimene ikibanga zikobwe undi!”

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Ubwo rero Gatera yageze aho wa mwana bari kumwe ari, asanga igishirira cyazimye. Arongera
atuma uwo mwana ngo ajye kumushyiriraho ikindi. Umwana ageze inyuma y’umuryango yumva
uwo mukecuru akwena umukazana we. Arahagarara akomeza kumva uko amukoba, yumva n’uko umukazana amwihohoraho amusaba imbabazi. Undi aho kuzimuha akamutuka. Byose
amaze kubyumva, ati “Nimunyongere igishirira ikindi cyazimye”. Uwo mukecuru ati “Uwo
utekerera itabi ni nde?”
Undi ati “Ni Gatera wo hakurya ya Muhazi i Tanda rya Ruzizi na Giheta” .
Umukecuru ati “Murajya he?”, Undi ati “Turajya i Bumbogo bwa Nkuzuzu”. Bamuha igishirira
ashyira ku nkono ashyira Gatera. Amutekerereza ibyo yumvise umukazana akorerwa na
nyirabukwe.

Ati “Wagize nabi cyane! Uriya mwana agiye gusendwa kubera wowe, kandi
bambajije izina ryawe n’aho utuye byose ndabibabwira! None rero uriya mukobwa nabwira
bene wabo ko ibyo wamukoreye ari byo bimusendesheje bazakwitura ibihwanye n’ibyo
wakoreye umwana wabo;kandi nibura ntumujyanye ngo akubere umugore, cyangwa se ngo
umuhe umwana wawe akubere umukazana”.


Gatera amaze kubyumva, ati “mfasha iyi nkono”! Umwana aramufasha. Gatera asubirayo. Ageze
ku muryango yumva umukecuru aracyiyasira, yumva umukazana arira. Yinjira mu nzu vuba,
babona ageze mu kirambi. Afata wa mukecuru,aramuterura amucana mu nyegamo amuta ku buriri . Bagigiraho gato, Gatera amurusha amaboko, nawe aramusambanya.

Umukecuru akagumya kumutuka, ati “Wa gisazi we ndekura nirenganyirizaga umwana wo
gatsindwa we!”
Biba iby’ubusa, Gatera aramwihorera, aritonda biratinda.
Umukazana aho yibereye mu kirambi agasekera mu bipfunsi. Amaherezo Gatera ararangiza,
amanuka ku buriri, asezera ku wa mbere (umukazana). Undi ati “Urabeho kandi urakoze kuko
unkuye mu cyaha wari unshyizemo”
.

Gatera arigendera, umukecuru amanuka ku buriri n’ ikimwaro kirengeje icyo umukazana yari afite mu kanya.Nuko umukazana abaza nyirabukwe amwishongoraho, ati “Mbese aho wowe ntumuhaye ko
mwatindanye?”
Undi ati “Mwana wa! Hora mpore, ceceka nceceke, ubonye ishyano mbona irindi!”
Ati, “mbese harya uriya mugabo ngo yitwa nde?” Undi ati “Numvise wa muhungu atubwira ko
yitwa Gatera”
. Uwo mukecuru ati “Bamera nyinshi, iya Gatera yo yaje ari sinsiga n’indamyi!”
Umukazana ati “ntabwo mbireka jye sindabyara nzagomba gusaba amasubyo”. Nyirabukwe ati
“Mwana wa, uramenye uba unyambuye; n’isazi ntizakugwe ku munwa! Nayo masubyo
nzayagushakira nyaguhe”.
Nuko barigorora birashira, kandi bombi bakomeza kuba inshuti za
Gatera.

Ni uko iyo nduru umukecuru yavugije yamagana Gatera yahuruje rubanda, bigeze aho byose
biramenyekana, bamenya n’izina ry’uwo mugabo Gatera. Kuva ubwo inkuru iba kimomo, ikije ari
ingundirizi cyose, kigakoresha umuntu icyo atiteguye, atanagishaka, bati “Cyaje nk’iya Gatera”.
Yaba umuntu aguye undi gitumo atamwiteguye, bati “Yaje nk’iya Gatera!”
Kuza (gukonkoboka) nk’ iya Gatera bisobanura kwadukana inkubiri y’urukozasoni rutizibukirwa.

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE

Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u


736 thoughts on “Insigamugani “Yaje nk’iya Gatera”/ “Cyaje nk’iya Gatera”.Uyu Gatera ni nde?

  1. Играйте РІ казино Рё забудьте Рѕ заботах.: balloon игра – balloon казино официальный сайт

  2. Казино — это место для больших выигрышей.: balloon game – balloon казино

  3. Автомат Ballon — идеальный СЃРїРѕСЃРѕР± расслабиться.: balloon game – balloon казино играть

  4. Азартные РёРіСЂС‹ РїСЂРёРЅРѕСЃСЏС‚ радость Рё азарт.: balloon казино – balloon игра на деньги

  5. Ставь РЅР° деньги Рё выигрывай легко!: balloon game – balloon игра на деньги

  6. Автомат Ballon предлагает уникальные Р±РѕРЅСѓСЃС‹.: balloon game – balloon казино

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *