Igisigo “Ukwibyara” cya Nyakayonga ka Musare

HAKIZIMANA Maurice

Ukwibyara gutera ababyeyi ineza,

Batambira b’ineza,

Munoza-ndagano wa Nsana ya Buhanza,

Mu kuva iwa Nyamuhanza.

5. Muhanuzi wadutsindira amahano,

Muhumuza umuhozi.

Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda,

Kigeli cya Ngerekera.

Uko muturuka isoko imwe,

10. Niko musangiye ingeso !

Muri Imisumba ya Rusuma-migezi,

Mwabweho kwa Gisanura

Amasugi yanyu azira igisasa !

Mwarashatse birabakundira,

15. Mwameze amaboko arabakamira

Inka mukoye mu Byaguka

Zibagwiriza imihana.

Imfura nzima isubira ku izina rya se,

Bagasanganizwa n’impundu

20. Yakura impuha !

Mpagarije- kure ya Mwuhira-kare wa Mukanganwa,

Yari yagishije I Bunyambo Nyarume !

Ni Rumeza nyiri uburezi

Buzamagana amacwa,

25. Aca inka mo amaziri,

Mazina ya Gasenda,

Adusendera imisaka ya Rusenge !

Mwahonotse mwese,

Kurya mucurwa n’inyundo ziramye !

30. Muri abarezi bo mu mirinzi ya Cyarubanzi !

Mwebwe ho Abanyacyilima

Muzira icyangwe mu minwe !

Mwameze Ibiganza bitatugwabiza,

Mugira amaguru atugabira

35. Abagabe b’I Ruganda,

Mwitwa ingendutsi

Mwatubereye imbyeyi n’Imanzi,

Muri Abami b’Akamazi,

Tuzi n’icyo mwamaze !

40. Muri imanzi z’uburezi,

Muri ibirezi byamye

I Buriza na Buremera !

Muri abaremere b’ iTanda

Muri abature b’I Tanda,

45. Muri abo ku Isi itengerana,

Ku Rutamba-mitavu

Muri intwari zitarutana,

Muri bene iteka ritahava

Muri bene umutungo mwiza !

50. Mwaraduhatse muraturemaza !

Mwatwubakiye amarembo y’intungane

Tubita intura-Rwanda!

Nta byikamize urakimana

Wadukamiye amata angana imvura

55. Ntitugira umuvuro !

Tubyuka dusenga

Udasukiranya urugwiro.

Sango,ba so na ba Sogokuru,

Bakwangiye isange,

60. Ngo abazakwanga,

Uzabakure umusanzu n’umuganda.

Abagusigiranye imbuto n’intanga,

Bakuraze izi ntarama

Zo ku Rutamba –myato no ku Rutamba –biru

65. Kwa Matungiro ku ntaho –ndende !

Data Cyilima nyiri Cyigunge,

Cyigilira cyo mu nzeru,Mazina,

Yarakwigeze ngo urabe mugenzi we !

Uzarasanire ingoma nka we,

70. Uzagabe nka Gisanura

Uzadusubiranye uko wadusanze,

y’ebisu by’emisango!

Umugabekazi waduhekeye,

Aduhaka nk’umugabo,

75. Ntidusunikwa mu rugo rwa Mudasobwa,

Yadutunze nka Nyiratunga.

Nabacuriye n’amahari

Nziko mutazacibwa inka

Duhorana incungu,

80. Mucana umuriro utazima,

Muri inzungu z’I Bwima,

N’I wa Bwagiro ku Buyumbu .

Nimugarishye mwarangaje,

Mwagagaze mukuze uruharo,

85. Umwami uhawe uruharo,

Arwigiza imbere.

Mwambereye igisaga,

Ntimugire igisasa,

Mbasenge rero mwese

90. Cyilima.

CYILIMA I RUGWE

Musenge musagurire,

Muhe urubanza, mureke abanze,

Nabanze Muhongerwa,

Muhorana –mpongano,


95. Buhatsi bw’impundu n’imposha,

Buhoro buzira igihunga,

Samukuru wa Samukondo

Umukozi wa Rukwiza-bisiza

Nguwo Nyamugisha,

100. Umwami wanduraga

Imigisha y’abandi Bami,

Yasanze bahinze arasarura !

KIGELI I MUKOBANYA

Mukobanya ni mukuru,

Sinamukoma imbere !

105. Na we musenge ,musagurire,

Muhe urubanza,mureke abanze

Nabanze Mugabo mu –nka,

Nyirazo azirimo !

Bazigama ingoma

110. Bazigura se ku nzira

Bazikundira intambara !

Bitambara nyiri urutete,

Uwatanyaga Umunya-butatu,

Umushi yatambitse ingabo mu nzira !

115. Nimumuhe rugari atange imyato,

Muhe agasongoro k’ubugabo

Agira umusango w’ingoma

Wa musandura yaraharindiye

Arinduza Umugoyi!

MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI I

120. Gisama-mfuke, umurasanyi

Na we musenge, musagurire,

Muhe urubanza, mureke abanze

Nabanze mabara-abiri,

Nkovu-imbere, Mbogoye !

125. Nyiri-mbuga mu mbone!

Rutsinda, nyiri urutsike

Rwatuviramo urutsiro

Adutsindire inzimu !

Kizima,Nzogoma,Rugasira,

130. Rwarasanaga mu nka za se!

Amahindu yazihungiye

Arazihumbiririza.

Rutukuza-ndoro, Umwami w’intwari,

Mumuhaye ubugabo

135. Mumuhigure ingoma,

Mu murongo uje,

Yarwaniye Nyamurunga !

YUHI II GAHIMA

Gahima, Mihayo y’ingoma,

Na we musenge ,musagurire,

Muhe urubanza,mureke abanze

140. Nabanze Umukundwa

Umukomeza w’inkuna,

Wa mwami wo mu makungu,

Mutora-makungu,Mutambisha-batimbo

145. Rwankindi Nkomye -urume wa Misaya

Wadusendera inkundwakazi,

Ya Nkoze –urugendo.

Uwo ni inyamibwa mu ntwari,

150.Zamuhaye ubutware,

Zimuterekaho imfizi ya Bicano,

Ngo azabacire umuhigo !

Nce Abami urubanza,

Mbasenge bose !

155. Ndahiro,

NDAHIRO II CYAMATARE

Na we musenge ,musagurire,

Muhe urubanza,mureke abanze

Nabanze ,Bugili umwigire

Wagiraga ingoma z’ingombe,

160. Ati “nteze urugombozi ! “

Atanga ibyo atunze,

Atega ibizaza,

Ngo azigira Ndoli,

Ndahiro aruhira !

165. Ngo Rubyukira- ngoma nabyukire,

Nabyukuruka azinikize inka,

Zitaretsa ntiziranze

Ngo yaziburiye imoko

RUGANZU II NDOLI

Kibabarira, wa Mwami

170. Watugiraga ibambe,

Kandi avuye iw’abandi,

Na we musenge, musagurire,

Muhe urubanza, mureke abanze

Nabanze Gaca-mukanda,

175. Bicuba umuci w’inzigo, Nyabuzima,

Umuzimurura w’ibyari byazimiye,

Umuzahura w’ibyo asanze

Nyamashinga aturasanira ubutazadushira,

Yica abanzi barashira.

180. Cyungura umwami wo ku Cyuma,

Azanye Cyubahiro

Yitwa Cyiba –bugabo!

Karuhura se we yarushwa ate?

Yahoreye Se ashishikaye,

185. Ingabo ye ayigeza mu Rumira,

Aho mutaragera!

Uwo mugabo mwamugera nde ?

MUTARA I NSORO II SEMUGESHI

Ngabo yica ingome

190. Na we musenge, musagurire,

Muhe urubanza,mureke abanze !

Nabanze Rwiramba-nzarwe,

Wa Mwami w’I Buziga, Nzogera

Wa Mwami w’I Butazika Nyonga!

195. Nyiri inyumba, Munyundo!

Nyunga ya Ruganzu!

Milindi shebuja wa Nyamilinga!

Wa Mwami wahabwa Kalinga,

Akayambika karindwi

200. Ruyenzi rwasiye,

Iyi sugi mu Byanganzara,

Ugirango wamuzimba ubugabo ?

KIGELI II NYAMUHESHERA

Bugabo burimo ubugondo,

Na we musenge, musagurire,

205. Muhe urubanza, mureke abanze!

Nabanze wa Mwami w’I Shyanga,

Nyiri ishya ry’inka n’ingoma’

Nyiri ingabo itagwabiza Mucuzi,

Nyiri icumu ryica Abahunde,

210. Nyiri iminyago cumi,

Yari acaniye imbere ya Bwambara –migezi

Umudasongerwa ari ku isonga ry’ingabo,

Muhundwa ingoma yahawe yarayihunze,

Ayinyagira ibihumbi!

215. Gisanura,

MIBAMBWE II SEKARONGORO II GISANURA

Na we musenge, musagurire,

Muhe urubanza, mureke abanze!

Nabanze Nyamuganza,

Umwami w’i Muganza;

220. Rugabisha-birenge!

Maboko atanga atagabanya,

Bwana –buke, Bwoba –buke,

Burega bwa Mutima,

Yari atuye imbere ya Mwumba!

225. Cyubahiro amahanga yamutinyiye ubugabo,

Ubwo akangiye icyanya,

Cyangwa azanye icyeyi

Inkoni zimwasa agahama.

YUHI III MAZIMPAKA

Na Gashira-bwoba,

230. Umwami mukuraho ubushongore n’ubushami,

Na we musenge, musagurire,

Muhe urubanza, mureke abanze !

Nabanze Kamara-mpaka, Mudahakana,

235. Muhara-nkamwa, mukanza

Umwami w’Abakaraza!

Yakandagiye Nyirinkoma yamwikorereje, Amukura ku ngoma, Uwo ni Ngo-mbahe,

240. Yari atuye mu bitwa bya Muhima

Wa Muhinza wari uhanze, Yuhi aramuhangamura !

CYILIMA II RUJUGIRA

Ruhungira-birwa,

Ruhaka-miryango

245. Na we musenge ,musagurire,

Muhe urubanza,mureke abanze !

Nabanze Rweza-mariba,

Murera-mpabe,Bihubi,

Ruhugukira-mbare,rwa Kibonwa

250. Wa Mwami wa Gisanura na Gisaga

Rusigirira-ndekezi !

Mutazibwa yishe Mazuba,

Arimburira ko inzigo,

Muzigirwa ibindi bihugu yarabihumbye,

255. Yabimbye ubugabo

Abizingazingira rimwe

KIGELI II NDABARASA

Ya ntwari y’igisaga ,sogokuru,

Se w’ababyazi bawe bombi,

Na we musenge ,musagurire,

260. Muhe urubanza,mureke abanze !

Nabanze Nyemazi,

Rwemarika rwa Munyaga-mpezi,

Watunyagira impenda

I Bugabe bwa Buruzi

265. Aho murabona izi ngoma

Zigera ku ijana ?

Abakoni barakuya

Iminyago ya Rusumba-mitwe,

Na none ntizirava inyuma,

270. Iza Mirego ya Bugabo !

MIBAMBWE III MUTABAZI III SENTABYO

Rugaba-bihumbi,

Na we musenge, musagurire,

Muhe urubanza,mureke abanze!

Nabanze Ruhanga-rutsinda amahanga,

275.Umutanguha ,Mutambisha –batimbo !

Mutandi wa Barasana ,

Sabuhanzi ,umuhangura-bashonji,

Buriza burese yahanuye Nsoro,

Atunyagira inka mu Bwongera,

280. N’izo yakura mu Bwilili,

Bwimba bwa Misakura.

YUHI IV GAHINDIRO

Sohora- ingoma so wawe

Na we musenge ,musagurire,

Muhe urubanza,mureke abanze!

285. Nabanze ziniga-zinywe,

Shoza-wuhire

Ruhanya-nzira,Mazina,Maza!

Yishe nyiri u Buzi

Nyina amuzana ho mpiri.

290. Abo bahinza yabateye umukenya

Nta wacaniye,

Nta wasize akana,

Yuhi abacukuza umuriro !

Mico myiza,umuci w’inkamba,

295. Umurasanira w’ingoma !

Yayanganiye n’amahari,

Ayinyagira amahanga,

Aho yahereye iminyago irishya.

MUTARA II RWOGERA

A ga na we Nsoro, mu bo nsenga,

300. Sinagusiga inyuma !

Uri Biyamiza mu nzoza,

Uri Bizihirwa mu ngoma,

Uri Ruziga nyiri Ibizinzo by’inka,

Nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga !

305. Aho ga udushubije ku gihe cya Ruyenzi

Ukaba uhotoye uruti,

Ukiri umuTavu,

Nugera mu za bukuru

310. Wabaye ubukombe,


Serukira –mapfa,

Amahanga atagukeje kare

Azaguhungira he ?

Kavuna –nka ,ugumye uvunnye,

315. Unyumvire nkwiture ineza,

Ingoma yawe yandajeho umuzindu

Ngo kare dukurire Umwami ubwatsi,

Umwogabyano yahaye Rwogera.

Sinijanye, sinibajije,

320. Ineza yawe intaha mu nda

Ababuzaga nari namenye,

Jyewe wagusanganiye,

Nsusurutse sango,

Ndora usagurira rubanda.

325. Ko amatwi yumva byiza

Ko amaso abera kubona!

Jyewe nasanze ingoro y’umwami

Isetse isusurutse,

Isa n’ingwa yera !

330. Nsanga Umwami mu ijabiro umu

Asa n’umutaho mu ijuru,

Atamuye inzobe,

Asa na Nzobe ikeye;

Burakenkemura!

335. Ngira imandwa nari nsanganywe,

N’izo anshyize mu mutwe,

Iyo myishywa ndayitabana,

Sinatendwa mu mbare.

Ubu Rukanira ntimukangirire urukara !

340. Mwinyita impenzi,

Si ndi uwo guhera !

Mwinkeka ubutasi,

Sinagaye umutungo w’umwami

Ni uruhare rwambereye ikibuza,

345.Amage yo guhora mpingiriza arantinza

Isuka ntiyankura ku ngeso mumburanya !

Amaganya ntabangikana

N’amagambo y’Imana,

Mwandinze iyi manga

350. Mana ibamburwa n’izindi !

Imana yamaze amazinda,

Nzigama ikoro ryawe,

N’impundu zirimo urukundo

N’urukumbuzi rwinshi

355. Rw’indatwa z’Abadahanda

Bukombe bwa Mukanza,

Ubwo natebye,

Sinatakaje imbare yawe !

Sinta umwanya,

360. Ntiwandobanuye mu nyuma !

Mu mbare ndi uw’imbere

Ndi umupfumu wa Nyamurorwa

Mpora nkwereza karuregwa !

Abo turata narabarushije

365. Abahayi b’ishyanga narabahojeje !

Ngira impaka umwami umpatse

Mpakanya Rubyutsa

Ikinyoma kiramuherera, Umurundi twahize,

Yuhi ancira imihigo

370. Mutimbuzi Nyiri-ntora yica Mutaga,

Intiti zo kwa Mutaga ndazitekerereza.

Nihanura amahanga nyabwire byose

Ntabwo azampaka,

Sinakwisunga amahari

375. Narakeje Yuhi arakundaga.

Nicyo banyangira,

Ngo mpora mbaca urusa,

Rwo kubaca urutsi !

Nzi ko barindiye ku busa,

380. Bahungura ubuhake,

Izo mpeza-bwoko

Ntibagira amajyo,ntibagira amavu !

Bokamwe n’umuvumo w’umwikomo,

Yuhi abakuye ku ngoma.

385. Nce Abami urubanza,

Nicariye inkoni,

Nkomereho ,nkomere,

Ndagiye imfizi itari ubwoba

Iziri ubwoba zirayihunga !

390. Iziyishamiye ikazishyambya !

Yazishyira ku mutima zigatemba,

Iyi mfizi ya Cyurira

Yarazuriye irazirambika!

Biru b’imirama,

395. Nimuhimbya imiriri,

Muyivugirize imirenge tuyiramye,

Iyi ngoma yagomoroje imihana !

Mbasenge mwese,

Mbasobanure murasigiye

400. Ntimuvuka igisumbane,

Muri Abagabe

B’I Bukoma –sinde na Gisakarirwa

Ngizo impundu mbahaye,

Nzihaye abageni b’I Ngange,

405. N’abo mu Bugamba n’abanyakayanza!

N’abo mu Nyanzi za Kavumu,

Zitubyarira Imfizi n’isumba,

Mugasarura iyi miryango.

Mpumuriza na Nyamarembo,

410. Izo nduba ngumye nzivuze,

Nzigeze I Butare,

Kwa Nyirantare n’ I wa Ntagwe,

Mu mirinzi ya Kinyoni,

Muragahorana uruyundo

415. Rubyara izi nyonga

Izi ngoma zejeje imana

Ko muzahore mubyarira izi ngoma

Mukazazibyirurira.

Ibihe byiza mwese

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

8,514 thoughts on “Igisigo “Ukwibyara” cya Nyakayonga ka Musare

  1. When I initially commented I clicked the “Notify me when new comments are added” checkbox and now each time a comment is added Iget several e-mails with the same comment. Is there any way you can remove people from that service?Many thanks!

  2. เวลานี้อาจจะไม่มีผู้ใดไม่รุ้จะสล็อตออนไลน์ เนื่องด้วยเป็นเกมที่ใครๆติดใจเนื่องจากว่าเป็นเกมที่สร้างผลกำไรได้เป็นอันมาก UFABET เว็บไซต์สล็อตออนไลน์ยักษ์ใหญ่ จ่ายจริง จัดหนัก โบนัสมาก คิดจะเล่นสล็อตจึงควรไม่พลาด UFABET ขอรับ

  3. New roofs aren’t cheap but they sure do pay off long term if installed correctly — ensure yours gets done right accessing professional suggestions sourced straight from locals dedicated serving communities well : namely :####Anykeyword Blue Peaks Roofing

  4. This post did an excellent job highlighting major aspects surrounding relevance tied directly towards creating effective advertising campaigns aimed specifically targeting niche markets capable generating leads necessary driving sales growth Website SEO

  5. Love this piece emphasizing value collaboration partnerships fostering synergy between organizations individuals alike amplifying impact efforts undertaken enhancing outreach effectiveness initiatives designed address pressing issues facing society today marketing agency

  6. Have you ever considered publishing an e-book or guest authoring on other blogs?
    I have a blog centered on the same information you
    discuss and would love to have you share some stories/information. I know my audience would enjoy your work.
    If you’re even remotely interested, feel free to shoot me an e mail.

  7. Very informative read concerning numerous paths leading towards achieving goals related acquiring housing security long term wise moving ahead steadily onward eventually throughout life experiences overall becoming stronger financially independent mortgage financing

  8. To podstawowe, aby być na bieżąco nowych regulacjach podatkowych i preferencjach podatkowych.

    Wielu obywateli rezygnuje z znaczne obniżki tylko dlatego, że nie są zaznajomieni z możliwościach redukcji podatków księgowa

  9. Everyone deserves happiness & success pursuing passions wholeheartedly bringing joy fulfillment every moment lived creating beautiful tapestry woven tightly reflecting aspirations dreams realized gracefully effortlessly embracing challenges faced along mortgage broker

  10. You were quite interesting.. But sadly I didnrrrt agree with them much :/ Although I may disagree I still you as how confident happen to be on your writing lol

  11. Fantastic work on this write-up– it’s comprehensive and informative while being very easy to read also; congratulations to you all around here! Do you think it matters if an electrical expert has worked with older homes versus more recent building electricians roswell

  12. Hmm is anyone else having problems with the pictures on this blog loading?I’m trying to determine if its a problem on my endor if it’s the blog. Any feed-back would be greatlyappreciated.

  13. This is one of the very best write-ups I’ve found relating to hiring electrical professionals; thanks very much certainly for sharing it with us all here today! Can you outline what makes up a solid quote from an electrician compared to one that might be licensed electrician

  14. “Happy thoughts come rushing forth upon seeing crystal-clear panes again; such happiness stemmed directly off things learned recently gathered together via various contributions directed straight back pointing towards references highlighted prevalent window cleaning

  15. The expertise shared here resonates strongly amongst individuals searching guidance exploring opportunities available should they desire pursue purchasing houses confidently whether renting or owning their own properties wisely utilizing efficient FHA Loans

  16. Encouraging every homeowner invest necessary time researching preventive measures against common nuisances plaguing residences continuously ; find valuable tools right here enabling easy navigation towards safer living spaces ! exterminator

  17. Wonderful tips shared throughout article posted below!! It has inspired me wanting pursuing additional research exploring options available personally next steps taken accordingly moving forward thereafter through reaching out towards experts directly USDA Loans

  18. Excited witnessing remarkable transformations unfolding everywhere reflecting creativity innovation ingenuity brilliance showcased magnificently captivating hearts minds souls igniting fires passions rekindled inspiring hope dreams aspirations reignited deck builders austin

  19. ”If you haven’t explored innovative approaches blending ecology functionality effectively manifested through creative architectural expressions—I highly encourage diving deep into realms richness opened up discovering endless possibilities leading roofers near me