Igitekerezo cya Binego bya Kajumba mwene Ryangombe rya Babinga ba Nyundo

HAKIZIMANA Maurice

Binego bya Kajumba mwene Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo yabaye aho akura ari umwana w’igihangange cyane. Ubwo buhangange bwe ntibwagombaga kwihishira. Uyu Binego bya Kajumba yakomeje kwibera aho iwabo ariko akomeza no kugenda agaragaza amatwara adasanzwe. Ayo matwara n’ubuhangange bitihishiriye cyangwa ngo bihere yabigaragarije mu bintu bitandukanye.

Reka se umubyara Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo azabyukane umuhigo. Yari asanzwe azobereye muri uwo mwuga, yambika impigi ze zarimo iyitwa “Uruciye munsi ntamenya ikiruri imbere”, “Bakosha badahannye”, n’izindi. Akora no ku muhigi we Nyarwambari ngo bajye guhiga.

IINkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Nyiraryangombe, nyina wa Ryangombe, akaba yari yarose inyamaswa z’amayobera muri uwo muhigo, zirimo urukwavu rutagira ishyira ku murizo n’impongo y’impenebere, by’umwihariko zigasozerezwa n’imbogo y’ihembe rimwe yigize ingunge mu ishyamba. Ngo yari yanarose umukobwa wari warohewe mu ishyamba kubera gutwara inda y’indaro. Uwo mukecuru kandi ngo yari “karosi”, agakabya inzozi byahebuje kuko ibyo yarotaga ntakitarasohoraga.

Icyo gitondo yinginga umuhungu we ngo asubike umuhigo, ariko undi aramurahira. Agera n’ubwo atambika umweko we mu bikingi by’amarembo ngo ataharenga kuko cyaziraga, biranga biba iby’ubusa asimbuka urugo aragenda yanga kumva impanuro. Nyiraryangombe muri bwa buhanuzi bwe n’agahinda kenshi ati: “Mwana wanjye ururenze ururenze.” Na Nyarwambari umuhigi we ashyiraho ake undi aranga agera naho yenda kumutera icumu undi aramuhunga.Burya ngo: “Amatwi arimo urupfu ntiyumva” kandi ngo: “Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”.

Yarahuruye arahutera no mu ishyamba rya Rurengamiganyiro arahiga arahiga; yajya kuvumbura akivumburira za nyamaswa z’amayobera nyina yamubwiye. Birumvikana ko no kuzica bitashobokaga kuko ari impiri, icumu n’ibindi bikoresho byose bageragezaga kuzicisha ngo byifungiraga mu biganza. Yaje kuyobera kuri wa mugore wari warohewe muri iryo shyamba abonye akotsi gacumba, agezeyo bigira mu by’urukundo, dore ko ngo uwayobye atayoba rimwe, asize umuhigi we mu muhigo ngo navumbura inyamaswa y’inkazi amubwire.

Ntibyatinze umuhigi we Nyarwambari yavumbuye imbogo y’ihembe rimwe, ayishumuriza za mpigi zose, iyo yoherejeyo yose akabona inzogera irirenga, abonye ko bikomeye imbogo imaze kuzitsemba ajya gutabaza shebuja. Mu kuza n’igihunga cyinshi na za ngeso abyutsemo, agize ngo ariyahura kuri ya mbogo afora umuheto ngo ayikubite umwambi ya mbogo irawugarama, agize ngo ayitere icumu imbogo irarigarama, iramusimbukira imutera ihembe mu nyonga y’itako maze iramukunkumura, imurahira aho bavoma nk’uko nyina yakabivuze imutendeka mu giti cy’umuko ari wo murinzi. “Irya mukuru riratinda ntirihera” kandi “irya mukuru urishima uribonye”. Nyarwambari nta kindi yari gukora, yahagaze ku ka rubanda aratabaza abika Ryangombe.

Umuhungu we Binego bya Kajumba ngo arite mu gutwi, nibwo abwiye nyirakuru kumushakira imishandiko icyenda y’itabi ayitekerera icyarimwe, atumura umwotsi umwe amena umuyonga, afata icumu n’umuheto bya se, afata n’inkota yiruka ajya guhorera se mu rya Rurengamiganyiro. Agezeyo asanga imbogo yivuze yivovose yahindurije! Arayisimbukira ayifata ku gakanu ayishinga icumu mu rwano arayigusha, ayikata igihanga akibambisha ku ka rubanda, yurira wa murinzi amanura umurambo wa se aragenda awuhamba iruhande rw’aho yabambye igihanga cya ya mbogo, ageze mu rugo arivuga arivovota kuko ahoreye se Ryangombe ati:

“Ni njye Binego bya Kajumba mwene Ryangombe rya Babinga mwene Nyundo”, arangije yicara ku ntebe ya se aratwara. Kandi ngo: “Imfura nzima isubira ku izina rya se”. Sijye wahera hahera Binego bya Kajumba na se Ryangombe rya Babinga.

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE

Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

58 thoughts on “Igitekerezo cya Binego bya Kajumba mwene Ryangombe rya Babinga ba Nyundo

  1. This page is fabulous. The brilliant information reveals the publisher’s interest. I’m awestruck and envision further such astonishing material.

  2. This webpage is outstanding. The site owner’s passion is evident in the excellent content. I’m in awe and anticipate reading more amazing pieces like this one.

  3. Amateka y’uyu mugabo ahurira he n’imisengere n’imyizerere y’abanyarwanda Profese???

  4. Gatera yari umuntu w’umugabo cyane!…inkecuru n’umukazana yabasangije icyanga cyayo mbyee🤣🤣🤣 ubundi bariyunga…ibanga bararimira🤣🤣🤣🤣

  5. Pretty section of content. I just stumbled
    upon your blog and in accession capital to assert that I
    get in fact enjoyed account your blog posts.

    Any way I’ll be subscribing to your augment and even I achievement you access consistently
    rapidly.

  6. I’m not sure where you’re getting your info, but good topic. I needs to spend some time learning much more or understanding more. Thanks for fantastic info I was looking for this information for my mission.

  7. I’m impressed, I must say. Rarely do I come across a blog that’s equally educative and engaging, and without a doubt, you’ve hit the nail on the head.
    The issue is something which too few men and women are speaking
    intelligently about. I am very happy that I stumbled across this during my search for something concerning this.

  8. Hey there are using WordPress for your blog platform? I’m new to the blog world but I’m trying to get started and set up my own. Do you need any coding expertise to make your own blog? Any help would be really appreciated!

  9. Hi there, just became alert to your blog through Google, and found that it is really informative. I am going to watch out for brussels. I’ll appreciate if you continue this in future. Many people will be benefited from your writing. Cheers!

  10. Very nice post and straight to the point. I don’t know if this is actually the best place to ask but do you folks have any thoughts on where to employ some professional writers? Thanks 🙂

  11. You can definitely see your enthusiasm in the work you write. The world hopes for even more passionate writers like you who aren’t afraid to say how they believe. Always go after your heart.

  12. What’s Taking place i am new to this, I stumbled upon this I’ve discovered It absolutely useful and it has helped me out loads. I’m hoping to contribute & help other customers like its aided me. Good job.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *