Umugani wa Ruhinyuza Rwahinyuje Imana

HAKIZIMANA Maurice

Kera habayeho umugabo akitwa Ruhinyuza Rwahinyuje Imana. Umunsi umwe yagiye kwiba asanga umugore nyiri urugo yabyaye aryamye asinziriye. Yinjiye mu nzu yumva Imana irimo gutuka umwana imubwira iti: “Mwana wanjye uravutse, ariko uzicwa n’ihembe ry’inzovu”. Ruhinyuza abyumvise arivugisha ati: “Imana irabeshya.” Ntiyaba akibye, aratambuka ajya aho uwo mugore aryamye, afata icyuma, agicisha mu mara ya wa mwana wavutse uwo munsi arangije arigendera.

IINkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Bene urugo bakangutse, umubyeyi ngo arebe umwana, asanga amara ye ku buriri. Abwira umugabo ati: “Byuka umwana yapfuye”. Umugabo arabyuka aracana, amatara yari ataraza acana mu ziko. Baterura umwana, basanga ni intere. Bamushyira ku ziko, bazana ikiremo cy’impuzu, bakubita muri ya mara babusubiza mu nda barahwanya. Bakajya basenga bagira bati: “Imana ntiyanga kugondozwa yanga guhemuzwa, twizeye ko uyu mwana azakira”. Bamurekera aho, umwana baramuvura arakira.

Aba aho ngaho, arasohoka, agera aho kwicara, agera iyo akambakamba, agera iyo ahaguruka, wa mugabo kandi akajya aza kuneka kuko yumvise Imana ivuga ngo: “Mwana wanjye ndagututse uzicwa n’ihembe ry’inzovu”.

Umwana aba aho, amaze gupfundura amabere, wa mugabo yenga inzoga, aragenda ajya gusaba wa mukobwa. Baramumwemerera bati: “Tuzamugushyingira.” Umugabo arakwa, amaze gukwa, ati: “Ndashaka gushyingirwa”. Umugabo arashyingirwa. Amaze gushyingirwa abwira abagaragu be ati:

“Umva rero bagaragu banjye, nk’uko nshyingiwe uyu mwana w’umukobwa, uyu mwana w’umukobwa ntakigenze; uyu mwana w’umukobwa ntakagire ubwo ajya mu muryango w’inzu; ntakagire ubwo ajya mu rugo; azajya mu rugo mumuhetse; azajya mu gikari mumuhetse; kandi ntazahinga”.

Umugore yibera aho ngaho aratinya, aratinyuka; yasohoka agahekwa, yajya kwituma agahekwa, yasubira mu nzu agahekwa.

Umugore arabyara. Amaze kubyara bibera aho ngaho, bukeye abahigi barahiga. Ngo bamare guhiga nyamugore yumva umuhigo. Abwira abagaragu ati: “Ihiii, nimumpeke njye kureba.” Abagaragu bati: “Hama aho ngaho ntibishoboka, kujya kureba umuhigo ntibishoboka, hama aho ngaho, ntabwo bigushishikaje. Abagenda baraza kukubwira”. Umugore ati: “Oya nimumpeke munshyire mu gikari”. Burya koko nyamwanga kubwirwa ntiyanze kubona! Umugore baramuheka no mu gikari.

Umugore areba umuhigo, abahigi bari bahetse impyisi. Umugore arabareba, bimwanga mu nda, umugore ashingura ukuguru mu ngobyi, agushinga ku rugo. Agushinze ku rugo, ashinga mu ihembe ry’inzovu. Umugore arongera ashingura ukuguru ati: “nimunjyane imuhira, sinzi ikintu kinyishe mu kirenge”. Bamusubiza mu nzu, umugore ariko ataka avuga ngo “Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”. Guhera ubwo abyimba ikirenge, umugabo ngo aze barabimubwira. Umugabo ati: “Ese ye, byagenze bite? Uyu mugore mwamujyaniye iki mu gikari?” Abagaragu be baramusubiza bati: “Uyu mugore yari yatubwiye turamuhakanira aranga. None rero nta kundi twari kubigenza”.

Nuko bigeze igihe cya nijoro umugore arapfa, amaze gupfa baramuhamba. Bibera aho ngaho barabasura, kwa sebukwe bazana ibiyagano. Bavuye ku kirirarira cy’urupfu, nanone benga inzoga, uwo mukwe atumira kwa sebukwe, atumira bene wabo bo kwa sebukwe na ba nyirarume b’umugore. Bahageze, abatekerereza ukuntu yagiye kwiba, agasanga Imana irimo gutuka umwana wavutse, na we agakata uwo mwana mu nda, agasiga amara ari hasi; ukuntu Imana nanone yamusannye, kandi ko icyo yamututse ari ihembe ry’inzovu akaba ari cyo azize. Arabashima ati: “Ni uko ni uko kandi nshimye Imana, abantu mwese mwemere Imana, Imana ni yo iriho kandi ni yo ishobora byose, iyakaremye ni yo ikamena”. Si jye wahera hahera Ruhinyuza.

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE

Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

189 thoughts on “Umugani wa Ruhinyuza Rwahinyuje Imana

  1. I have been exploring for a bit for any high-quality articles or weblog posts on this kind of house .
    Exploring in Yahoo I at last stumbled upon this web site.
    Reading this information So i’m glad to exhibit that
    I have a very good uncanny feeling I found out exactly what I needed.

    I so much surely will make certain to don?t omit this website and give it
    a glance regularly.

  2. Unquestionably believe that which you said. Your favorite justification seemed to be on the web the easiest thing to be aware of.

    I say to you, I definitely get irked while people consider worries that they plainly don’t know about.

    You managed to hit the nail upon the top and defined out
    the whole thing without having side effect , people can take a signal.
    Will likely be back to get more. Thanks

  3. Write more, thats all I have to say. Literally,
    it seems as though you relied on the video to make your point.
    You definitely know what youre talking about, why throw away your intelligence on just posting videos to your
    blog when you could be giving us something enlightening
    to read?

  4. Thanks , I have just been searching for info about
    this subject for ages and yours is the greatest I’ve came upon so far.
    However, what in regards to the conclusion?
    Are you sure about the source?

  5. You could definitely see your enthusiasm within the article you write.
    The arena hopes for even more passionate writers like you who
    are not afraid to mention how they believe. All the time go after your heart.

  6. I’m curious to find out what blog platform you have been using?
    I’m experiencing some minor security issues with my latest site and I would like to find something more
    risk-free. Do you have any suggestions?

  7. Visit the official Telegram website, select your operating system (Windows, macOS, Android, iOS), and download the app. Enjoy secure, fast messaging with text, voice calls, and file sharing, all protected by end-to-end encryption for enhanced privacy.Telegram中文

  8. Unquestionably believe that which you said. Your favorite justification appeared to be on the net the easiest thing
    to be aware of. I say to you, I certainly get irked
    while people consider worries that they just
    don’t know about. You managed to hit the nail upon the top
    as well as defined out the whole thing without having side-effects , people can take a signal.
    Will probably be back to get more. Thanks

  9. Hello there I am so grateful I found your website, I really found you by accident, while I
    was looking on Askjeeve for something else, Anyhow I am here
    now and would just like to say thank you for a tremendous post and
    a all round enjoyable blog (I also love the theme/design),
    I don’t have time to browse it all at the minute but I have bookmarked it and also added your RSS feeds, so when I have time I will be back to
    read more, Please do keep up the awesome work.

  10. Excellent beat ! I would like to apprentice while you
    amend your website, how could i subscribe for a blog site?

    The account aided me a acceptable deal. I had been tiny bit acquainted of this
    your broadcast provided bright clear idea

  11. Normally I don’t learn article on blogs, however I would like to say that this write-up very forced me to try and
    do so! Your writing taste has been amazed me. Thanks, quite nice post.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *