Menya ibihugu 12 bya Afurika byubatse inkuta ku mipaka yabyo bihana n’ibindi bihugu!

HAKIZIMANA Maurice

Kubaka urukuta cyangwa uruzitiro ku butaka buhuza igihugu n’ikindi biri kugenda biba icyorezo.Muri 1989, mu isi hose hariho imipaka y’inkuta itandatu gusa, none ubu muri 2024 izo nkuta zimaze kurenga mirongo itandatu n’eshatu. Ndetse hari n’ibihugu byashyize amashanyarazi mu nzitiro ku buryo ukozeho ahita ashirira. Uburayi na bwo ntiwasigaye inyuma, kuko ibihugu byunze ubumwe bw’Uburayi byubatse urukuta rwa 1 000 km utandukanya ibihugu bihuje imipaka n’ibihugu byo mu Bumwe bw’Uburayi byo muri zone yitwa Schengen, mu rwego rwo gukumira cyane cyane abimukira bahaza mu kajagari.

II Indi nkuru wasoma:Imipaka y’ibihugu migufi cyane kurusha iyindi yose

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Damien Simonneau umwarimu w’umushakashatsi,umwanditsi w’igitabo L’Obsession du mur yagize ati “kuzitira imipaka y’ibihugu no kuhashyira uburinzi bukomeye bwa gisirikare bimaze kumenyerwa. Kuva cya gitero cy’ibyihebe cyo kuwa 11 Nzeri 2001,imipaka hagati y’ibihugu yabaye ahantu hacungwa cyane aho umutekano ukazwa cyane, mu gihe mbere yaho, imipaka ititabwagaho cyane .”

Ese wari uzi ko abaturage basaga 60 %  mu isi batuye mu bihugu byubatse inkuta hagati yabyo, ibyinshi mu rwego rwo kwirinda iterabwoba,amabandi yitwaje intwaro yambukiranya imipaka, hamwe no gukumira abimukira binjira mu nzira za magendu? 
Une portion du mur frontalier entre les États-Unis et le Mexique, ici à San Ysidro, dans la ville San Diego, en Californie. Crédit : AFP
Urukuta hagati ya États-Unis na Mexique,ifoto yafatiwe i San Ysidro,mu mugi wa San Diego, muri Leta ya Californie. Crédit : AFP
À la frontière entre la Hongrie et la Serbie, ce 15 septembre 2015. Crédit : Reuters
Uruzitiro rw’urukuta rwa 175 km hagati ya Hongrie na Serbie, ifoto yo kuwa 15 Nzeri 2015: Reuters
Le mur de barbelés séparant Ceuta du Maroc. Crédit : AFP
Urukuta rwa senyenge zirimo amashanyarazi rutandukanya Ceuta(umugi wa Espagne) na Maroc. Crédit : AFP
Un mur a été érigé entre la West Bank city d'Abus Dis et Jérusalem Est. Crédit : AFP
Urukuta hagati y’umugi wa Abus(West Bank/Palestine) n’uwa Jérusalem Est (Isiraheli). Crédit : AFP

II Indi nkuru wasoma:Imipaka y’ibihugu migufi cyane kurusha iyindi yose

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Menya ibihugu 12 bya Afurika byubatse inkuta hagati yabyo

Ibihugu 12 bya Afurika nabyo bimaze kubaka inkuta hagati yabyo mu rwego rwo guca imibano cyangwa kwirindira umutekano.Izo nkuta ziri hagati ya Kenya na Somaliya; Tuniziya na Libiya; Maroke na Alijeriya; Maroke na Sahara Occidental, Afurika y’Epfo na Mozambike, Afurika y’Epfo na Zimbabwe, hanyuma Botswana na Zimbabwe.Hari kandi urukuta rwa 13 rwitwa Barrage de Djibouti, rwo rukumira abimukira kugera mugi wa Djibouti wubatse mu mwigimbakirwa, mu rwego rwo kugenzura neza ahasigaye ku butaka, kugira ngo abimukira b’abasomali badakandagira mu mugi wabo. Uru rukuta bamwe barwise  « urukuta rw’ikimwaro »/« mur de la honte ».Reka turebere hamwe izo nkuta/nzitiro zose.

(1) Maroke na Alijeriya

(2) Maroke na Sahara Occidentale

(3) Tuniziya na Libiya

(4) Kenya na Somaliya

(5)Afurika y’Epfo na Zimbabwe

(6) Afurika y’Epfo na Mozambike

(7) Botswana na Zimbabwe

(8) Urugomero rwa Djibouti,urukuta rw’ikimwaro

Barrage de Djibouti

Iminara ya Djibouti, mu murwa mukuru aho abimukira batagira ibyangombwa batemerewe kugera

Ubona ute ibi bintu byateye byo gufunga imipaka hagati y’ibihugu kugeza ubwo ndetse hubakwa inkuta/inzitiro? Ese imipaka y’ibihugu ikwiriye kurindwa cyane cyangwa ikwiriye kubaho urujya n’uruza rwisanzuye hagati y’ibihugu bituranye? Ese nawe wemera ko bene izi nkuta/nzitiro ari inkuta z’ikimwaro n’ikimenyetso kigaragaza ko ubutegetsi bw’abantu bwananiwe?

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE

Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

547 thoughts on “Menya ibihugu 12 bya Afurika byubatse inkuta ku mipaka yabyo bihana n’ibindi bihugu!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *