Menya inyamaswa zishobora kuguruka kandi atari inyoni ntizibe n’inigwahabiri.

HAKIZIMANA Maurice

Akenshi tumenyereye ko inyamaswa zifite ubushobozi bwo kuguruka mu kirere ari izo mu bwoko bw’inyoni cyangwa udusimba tw’inigwahabiri. Gusa hari inyamaswa zo mu bindi byiciro na zo zishoboka kugendera mu kirere.

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

(1) AGACURAMA

Ni inyamaswa ibarizwa mu cyiciro cy’inyamabere. Agacurama kifashisha akugara gahuza intoki zako kandi kakaba gafashe no ku gatuza. Aka gatuza ni ko gaha imbaraga agacurama kugira ngo ako kugara (kagereranywa n’amababa) gashobore kunyeganyega bityo gashobore kuguruka.

(2) INKIMA

Si zose ariko hari ubwoko bw’inkima bushobora kuguruka. Izo nkima zifashisha umurizo wazo kugira ngo zishobore kuguma mu kirere. Inkima ziguruka ni izo mu bwoko bwihariye bwa Pteromyini.

(3) INZOKA

Si zose ariko hari ubwoko bw’inzoka ziguruka. Inyinshi muri zo ziba muri Aziya ariko no muri Afurika izo nzoka turazihasanga. Muri iki cyiciro twavuga inzoka zitwa imbarabara n’insana. Kugira ngo zishobore kuguruka zigerageza guhindura imiterere karemano yazo mu gihe zigeze mu kirere. Umubiri wazo uhita ubwatarara hanyuma zikagenda zizunguza iburyo n’ibumoso nk’izirimo koga mu mazi.

(4) IMITUBU

Imitubu iguruka ikunda kuba mu mashyamba yo muri Aziya. Igifasha ubu bwoko bw’imitubu kuguruka ni akugara kaba ku birenge byayo gatuma ishobora kuva ku giti ikajya ku kindi cyane cyane mu gihe itewe n’izindi nyamaswa ziyihiga zishaka kuyirya.

AMAFOTO AMWE N’AMWE Y’INYAMABERE ZIGURUKA

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Credits:mukerarugendo.rw

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

814 thoughts on “Menya inyamaswa zishobora kuguruka kandi atari inyoni ntizibe n’inigwahabiri.

  1. Сыграйте РЅР° деньги, почувствуйте азарт!: balloon казино – balloon казино демо

  2. Играть РІ казино — всегда интересное приключение.: balloon игра – balloon казино играть

  3. balloon казино демо balloon game Игровой автомат — это развлечение Рё шанс.

  4. Автомат Ballon — идеальный СЃРїРѕСЃРѕР± расслабиться.: balloon игра – balloon казино демо

  5. Игровые автоматы Ballon ждут СЃРІРѕРёС… героев.: balloon game – balloon игра

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *