Uyu mugani bawuca iyo bigisha umuntu babuza kwihwanya mu batamurora, badahwanyije
ubumwe mu mishyikirano; niho bavuga bati : «Nyakamwe ntavumba mu bakara.»
Wakomotse ku mugabo Nyakamwe ka Munyanya ku Ndiza (Gitarama), ahasaga umwaka w’i 1400.
Kera Abahinza b’Ababanda bamaze gutegeka i Nduga, Mashira umwami wabo yatuye ku Kigina cya Ndiza
no mu Kivumu cya Nyanza mu Busanza; akaba umupfumu rwamwa (umuhanga), hamwe na
mwishywa we Munyanya. Amaze kuba igihangange ku Ndiza no mu Busanza, agabira
mwishywa we Munyanya inyuma ya Ndiza; atura ku musozi witwa, Rugendabali. Bombi
barahakomera, kugeza igihe Abanyoro bateye u Rwanda; ni bwo Mashira yahaye Ubwami bw’Abanyarwanda insinzi yo gutsinda Abanyoro.
Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Nuko Mashira aba aho, bukeye arapfa; hasigara umuhungu we Kibanda, na mwishywa we
Munyanya. Uwo muhungu we Kibanda, bukeye ava mu Kivumu cya Nyanza ajya guhiga ku
musozi wo ku Mayaga witwa Shali. Agezeyo agira ishya yica inyamaswa nyinshi. Ahigutse
ageze mu nzira, ajya mu rucucu (umusarane,mu rurimi rwabo). Ahageze akandagira amabyi. Akebutse ku kirenge ayabonye, agira isesemi, yari afite umuhoro w’urunana mu ntoke, ahera ko yica ikirenge kiriho
amabyi. Agiye gushinga arananirwa. Bahera ko baramuheka. Ageze mu Ngorongali arapfa.
Umurambo we bawuhamba ku Karenge kitwa Kidaturwa; ubwo rubanda bavuga ko ari insinzi
y’ibwami yatumye Kibanda apfa.Amaze gupfa, na Munyanya arapfa; Abanyarwanda bigarurira ibihugu Mashira yatwaraga; bigarurwa na n’Umwami wabo Mibambwe Mutabazi Sekarongoro.
I Rwanda bamaze kwigarurira ibihugu Mashira yatwaraga, inyuma ya Ndiza hagabana umugabo
witwaga Gikara; atura ku musozi Rugendabali, aho Munyanya yari atuye, asenyera Nyakamwe
umuhungu wa Munyanya arahatura, n’abana be n’abuzukuru be; ngo yari afite umuryango
munini.
Bene Gikara bamaze kuba umuryango mugari babita Abakara. Ubwo Nyakamwe na we
n’utwana twe bajya gutura ahitwa mu Gitoki, barahakenera cyane.
Bukeye Nyakamwe yigira inama yo kujya kwa Mibambwe kumusaba umuriro
(inshumbushanyo). Aragenda asanga mwene wabo w’umubanda wari umutoni wa Mibambwe
witwaga Kamegeli; ati: «Ndagusaba ngo ungeze kuri Mibambwe mwisabire umuriro»Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Nuko Kamegeli abanza gufungurira mwene wabo Nyakamwe, arangije amujyana ibwami
amwereka Mibambwe, ati: «Uyu mugabo Nyakamwe w’umubanda aragusaba umuriro».
Mibambwe abaza Kamegeli uwagabanye ibye, undi ati: «Byagabanywe na Gikara».
Mibambwe abwira Kamegeli ati: «Shaka umuntu mutume kuri Gikara.» Kamegeli ajya gushaka
intumwa, amaze kuyibona arayizana. Mibambwe abwira uwo muntu, ati: «Nguyu Nyakamwe
umujyane kwa Gikara, umubwire ko amuha inka z’imbyeyi ebyiri».
Intumwa ya Mibambwe ijyana Nyakamwe kwa Gikara, bagezeyo ibwira Gikara iti: «Nguyu Nyakamwe, Mibambwe ngo umumuhere, inka z’imbyeyi ebyiri kandi ngihari».Gikara ahera ko atumiza inka z’imbyeyi, aziha Nyakamwe intumwa ya Mibambwe igihari.
Haciyeho iminsi, Nyakamwe ajya kwa Gikara kumuyoboka. Agezeyo baramusuzugura, agenda
atumva atabona. Bigeze mu ijoro Nyakamwe yumva kwa Gikara baraye inkera. Agira
akambuguyu k’umubabaro, asota ajya kuvumba. Agezeyo baramubinda. Ararakara, ahera ko ajya
kwiroha muri Nyaborongo, ariyahura.
Nuko umugani uhera ubwo ukwira u Rwanda rwose, bavuga ko Nyakamwe atavumba mu
Bakara. Umuntu udafite umuryango akumva abawufite bahiga, abagereranya na bene Gikara, ati “Nyakamwe ntavumba mu Bakara !” Agacisha make, akizirira mu twe.
“Kuba Nyakamwe utavumba mu bakara = Kwizirira.”
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk
Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
I loved as much as youll receive carried out right here The sketch is attractive your authored material stylish nonetheless you command get bought an nervousness over that you wish be delivering the following unwell unquestionably come more formerly again as exactly the same nearly a lot often inside case you shield this hike
Usually I do not read article on blogs however I would like to say that this writeup very compelled me to take a look at and do it Your writing style has been amazed me Thank you very nice article
I visited many websites however the audio feature for audio songs existing at this web
site is in fact marvelous.
Can you be more specific about the content of your article? After reading it, I still have some doubts. Hope you can help me.
Hi there I am so happy I found your webpage, I really
found you by mistake, while I was browsing on Yahoo for something else, Anyways I am
here now and would just like to say cheers for a fantastic post and a all round interesting blog (I also love the
theme/design), I don’t have time to browse it all at the minute but I have bookmarked it and also added
your RSS feeds, so when I have time I will be back to read a great deal more, Please do keep up the superb work.
If you wish for to get a great deal from this article then you
have to apply these strategies to your won website.
Hey I know this is off topic but I was wondering if
you knew of any widgets I could add to my blog that automatically tweet my newest twitter updates.
I’ve been looking for a plug-in like this for quite some time and
was hoping maybe you would have some experience with something like
this. Please let me know if you run into anything.
I truly enjoy reading your blog and I look forward to your new updates.
Asking questions are genuinely nice thing if you are not understanding anything totally, except this piece of writing presents
good understanding even.
https://solo.to/kobet1
https://www.outlookindia.com/plugin-play/ED8590ED8590EBB2B3-EB8F99EC9DBC-EC8694EBA3A8EC8598-EBA994EC9DB4ECA080EC82ACEC9DB4ED8AB8-EBAAA8EC9584EBB3B4EAB8B0
http://crane.waemok.co.kr/bbs/board.php?bo_table=faq
Hi there! This is my first visit to your blog! We are a team of volunteers
and starting a new initiative in a community in the same niche.
Your blog provided us valuable information to
work on. You have done a wonderful job!
https://dfwapt.com/bbs/board.php?bo_table=free&wr_id=70917
http://skyticket.co.kr/bbs/board.php?bo_table=free&wr_id=10891
http://gaseung.com/bbs/board.php?bo_table=free&wr_id=28328
http://downtown21.com/bbs/board.php?bo_table=free&wr_id=198943