Menya inyamaswa zihuta kurusha izindi zose n’ izigenda gahoro cyane kurusha izindi zose mu isi

HAKIZIMANA Maurice

Hari inyamaswa zirangwa n’umuvuduko udasanzwe mu kwiruka, haba mu gukurikirana umuhigo cyangwa se mu gihe cyo guhunga iyo zugarijwe. Hari kandi inyamaswa zigenda gahoro cyane ku muvuduko(nako mu gukururuka) bikabije kuba gahoro cyane.

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

I) INYAMASWA ZIHUTA KURUSHA IZINDI ZOSE

(1)Urutarangwe (guépard/cheetah)

Mu nyamaswa zose zigendera ku butaka nta n’imwe isumbya urutarangwe umuvuduko. Iyi nyamaswa ishobora kwiruka ibilometero 112 ku isaha. Ubu  bushobozi iyi nyamaswa ibukesha umubiri wayo muremure ugororotse, amaguru maremare n’inzara zityaye ziyifasha gufata ku butaka mu gihe irimo kwiruka, n’umurizo wayo utuma itadandabirana mu gihe irimo kwihuta cyane.

(2)Impongo za Afurika (Antilope d’Afrique)

Iyi mpongo iranyaruka cyane ku buryo ishobora kwiruka ibilometero 110 ku isaha. Ikindi kiyiranga ni uko iyo irimo kwiruka ishobora gusimbuka metero 3 z’uburebure na metero 10 z’umurambararo.

Impongo yo muri Afurika

(3)Intashya (hirondelle et martinet)

Mu cyiciro cy’inyoni, intashya zizwiho umuvuduko wa mbere kurusha izindi zose. Intashya ishobora kuguruka ibilometero 200 ku isaha. Intashya igira amababa maremare n’umurizo mugufi, bikayifasha kunyaruka no gufata feri igihe icyo ari cyo cyose kabone n’iyo byaba bitunguranye. Iyi nyoni ishobora kumara igihe kirekire cyane iguruka itaruhuka.

(4)Agaca (faucon pèlerin)

Iyi nyoni igira umuvuduko udasanzwe ku buryo ishobora kugeza ku bilometero 350 ku isaha. Mu gihe iri mu guhiga, kubera umuvuduko wo ku rwego rwo hejuru, icyo ishaka gufata ntabwo igihusha kandi akenshi umuhigo wayo uhita upfa kubera imbaraga agaca kaba kayikubitanye.

(5)Ifi yitwa voilier

Ubu bwoko bw’amafi buboneka mu Nyanja y’Abahindi no mu Nyanja ya Pasifika. Impamvu bayita voilier ni uko ku mugongo wayo hari icyubi kimeze nk’ibendera kiyifasha koga no kunyaruka. Aya mafi atunzwe no kurya utundi dufi duto two mu bwoko bwa sardine. Umuvuduko w’iyi fi ugera ku bilometero 110 ku isaha.

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

II) INYAMASWA ZIGENDA GAHORO CYANE KURUSHA IZINDI ZOSE

Ubu noneho reka turebere hamwe tugiye inyamaswa zigendera ku muvuduko wo hasi kurusha izindi.

(1)Inyoni yitwa bécasse

Ni inyoni iba mu bice bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada. Ni yo nyoni ya mbere iguruka ku muvuduko wo ku rwego rwo hasi ku buryo idashobora kurenza ibilometero 8 inshuro imwe.

(2)Igifwera(ikinyamunjonjorerwa/ikinyamushongo)

Igifwera bakunze kwita ikinyamunjonjorerwa cyangwa ikinyamushongo kigendera ku muvuduko muto cyane ungana urutwa n’umuvuduko w’umuntu inshuro 100 zose.

(3) Ifi yitwa hippocampe

Ubu bwoko bw’amafi bugendera ku muvuduko wo ku rwego rwo hasi cyane. Hippocampe yoga ku ntera ya metero imwe n’igice ku isaha (1,5 m/h).

II Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

credits:mukerarugendo.rw

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

691 thoughts on “Menya inyamaswa zihuta kurusha izindi zose n’ izigenda gahoro cyane kurusha izindi zose mu isi

  1. Автоматы Ballon поднимают настроение каждому.: balloon game – balloon казино играть

  2. Казино предлагает отличные условия для РёРіСЂС‹.: balloon игра – balloon игра

  3. balloon казино играть balloon game Игровой автомат Ballon дарит СЏСЂРєРёРµ эмоции.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *