Insigamugani “Bizamukoza ibara”: Menya iby’iryo bara ryakoze kuri Rugaju

HAKIZIMANA Maurice

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wisengeneza mu bishobora kumubyarira akangaru
zihinduye imirishyo; ni bwo bavuga ngo: «bizamukoza ibara».Wakomotse ku nka zitwaga Ikunge n’Inyenyeli, Semugaza yari yanyaze i Bunyabungo, ahagana mu mwaka w’i 1800.

IINkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u


Yuhi Gahindiro yari afite umutoni we w’akadasohoka witwaga Rugaju rwa Mutimbo;
yamutonesheje se wabo Semugaza mwene Ndabarasa amaze kunesha bakuru be na barumuna be
bitwaga Ibigina bashakaga kurwanira ingoma. Ajya kubanesha barwaniye i Rubona rwa Gihara
(Runda, Gitarama). Baharwanira iminsi igeze kuri ine. Iz’ ibwami na Semugaza n’ingabo ze
Urukatsa zirabatsinsura, zibageza ku Rugogwe rwa Kinyambi (ahitwa mu Nkoto yimiraga
ubushita bwishe Mibambwe Sentabyo).


Ubwo Urukatsa, ingabo za Semugaza zongera kubakubita inshuro ndende, zibageza ku Kivumu
cya Mpushi na Nyerenga (Nyamabuye, Gitarama), ho baharwaniye amezi atandatu; hanyuma
Urukatsa rubambura ingoma babungeranaga bayivuza, ngo rubanda nimuvune umwami».


Nuko rubanda rugufi rumaze kumenya ko Gahindiro ari we mwami, rubavaho basigarwaho
n’abakomeye. Ibigina bimaze kubura iyo ngoma, bikajya bivuza induru bigira biti: «Rubanda
nimuvune umwami» !
Bamaze kuneshwa ni ho hadutse umugani uzwi na rubanda rwose, ngo:
«Induru ntirwana n’ingoma»

Ubwo Semugaza n’ ingabo ze Urukatsa, bagumya guhashya Ibigina, babigeza i Mwendo wa
Kilyango mu Kabagali (Gitarama). Bamaze kuhabageza, rubanda bose babavaho;basigara
bonyine batagira kivuna Semugaza n’ingabo ze barahabatsinda; ni wo mugani ukivugwa kugeza
ubu ngo: «Yariguranuye nk’izi Mwendo!» Ubwo Semugaza atabarukana n’ingabo ze rubanda
babogeza, kuko yarwaniye umwana we, umuhungu wabo Gahindiro, bakuru be bashaka
kumwiba ingoma.


Semugaza amaze kunesha Ibigina, birengaho Rugaju amurusha ubuhake kuri Gahindiro na nyina
Nyiratunga. Ni bwo Semugaza acitse ajya i Ndorwa n’ingabo ze Urukatsa. Mu icika rye, ibwami
bamukurikiranye, arabanesha yiturira i Ndorwa. Agezeyo yanga kuyoboka Gahaya. Gahaya
ashatse kurwana na we arabitinya. Semugaza yiha igice cy’i Ndorwa; ntiyayoboka Gahaya,
ntiyayoboka na Gahindiro. Ni bwo we n’ingabo ze, rubanda babise Abahebera banutse Gihara
bahebye amagara.


Haciyeho iminsi Gahindiro atera u Bunyabungo; umugaba aba uwitwa Cyimana. Bagezeyo,
ingabo zirahashirira n’Umugaba Cyimana; imana bereje igumayo. Ubwo Abanyarwanda baguye
ku musozi witwa Rujyo (Bukavu); niho havuye indahiro y’abakurambere ngo :« Ndakaba Rujyo!».


Cyimana amaze gupfa, inkuru igera kuri Semugaza ko Cyimana n’ imana n’ingabo ze baheze i
Bunyabungo. Iyo nkuru Semugaza ayibwirwa n’umugabo w’ umugesera w’ i Nyarusange rwa
Remera (Rukoma) watundaga impu azijyana i Ndorwa. Nuko Semugaza n’ingabo ze Urukatsa
bamaze kumva iyo nkuru mbi bahaguruka i Ndorwa baboneza i y’i Bunyabungo bajyanywe no
guhora.


Bageze ku Muvumba abatasi b’ ibwami barabimenye baza kuvuga ko Semugaza abateye. Inkuru
imaze kugera ibwami baramenengana bamwe bajya mu bico; batinya Semugaza kuko mu icika
rye yabanesheje, akabagerana i Ndorwa. Ubwo Semugaza araza ataha i Karama ka Gihinga,
acumbika kwa murumuna we Kazenga ( yari yarapfuye ) asura ;abana be: Sentimbo na
Rwamukinduzi. Ubwo ibwami bamenya ko atabaye i Bunyabungo; bamutumaho ko adatabarayo
batarabona imana.


Semugaza atuma ibwami, ati: Ntimugombe gushaka imana iyo mwereje iracyahari, ndetse n’
umugaba aracyariho. Ubwo Semugaza yavugaga Cyimana wari umugaba n’ingabo ze n’ imana
bajyanye. Araboneza atera u Bunyabungo arabunesha; ahanyaga inka z’ibara (ubugondo); bwari
ubwa mbere Abanyarwanda babona inka z’ibara.


Amaze kuzinyaga azohereza ibwami, aca iy’ i Rubengera, arakomeza agandura inkiga zari
zaraganze, ahatanga abatware yisubirira i Ndorwa. Ibwami bamaze kubona inka Semugaza
aboherereje, bamutumaho ngo: «Ntusubire mu mahanga n’ ubundi waciwe n’ubusa!» Semugaza
arabangira, ati: «Sinagaruka mu mazimwe yanyu na Rugaju: mwaketse ko nshaka kurwanira
ingoma n’umwana wanjye, ntarayirwaniye na murumuna wanjye!»

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Nuko rubanda rumaze kubona izo nka z’ibara, kandi ari bwo bwa mbere, bati: «Murabona
Rugaju wateranije Semugaza n’ umwana we none akaba yohereje ziriya nka z’ ibara zitagira uko
zisa;
bati: «Amaherezo ririya bara rizamuhama.!»Koko Gahindiro amaze gutanga, rubanda bavuga ko yarozwe na Rugaju; Rwogera yimye aramutanga; Rubanda bahera ko bamamaza inkuro bati: «Za nka z’ ibara Semugaza yanyagaga i Bunyabungo ni zo zihindutse Rugaju». Izo nka ni zo Gahindiro yagabiye abana be: Nkoronko na Nkusi.


Umugani rero wamamara utyo mu Rwanda, babona umuntu ukora ibidakwiye, bati:
«Bizamukoza ibara !» Byaturutse ku Ikunge n’Inyenyeli Semugaza yanyaze i Bunyabungo
rubanda rukavuga ko ari zo zakunguriye Rugaju, kuko ari we watumye Semugaza acika mu
Rwanda. Bati: “Zamukojeje ibara ryamuhamye.”


Ubwo babigereranije n’ibara ry’inkoko ribaye ribi ku wayihaye imbuto yagira icyo aba, bati:
«Ibara ryamukoze». ” Gukoza ibara = gukurura ibyago.”

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

826 thoughts on “Insigamugani “Bizamukoza ibara”: Menya iby’iryo bara ryakoze kuri Rugaju

  1. certainly like your website but you need to take a look at the spelling on quite a few of your posts Many of them are rife with spelling problems and I find it very troublesome to inform the reality nevertheless I will definitely come back again

  2. Excellent blog here Also your website loads up very fast What web host are you using Can I get your affiliate link to your host I wish my web site loaded up as quickly as yours lol

  3. obviously like your website but you need to test the spelling on quite a few of your posts Several of them are rife with spelling problems and I to find it very troublesome to inform the reality on the other hand Ill certainly come back again

  4. Basically I am a very open person, so I am not afraid to be filmed free live mature sex cams. Therefore, I look forward to showing you one or the other video of me in the future. I want to try myself out and have new experiences. Maybe something will happen between us!

  5. Basically I am a very open person, so I am not afraid to be filmed free adult webcams. Therefore, I look forward to showing you one or the other video of me in the future. I want to try myself out and have new experiences. Maybe something will happen between us!