Uyu mugore mwiza yapfakaye ku munsi w’ubukwe bwe … Hashize imyaka itanu ariko intimba iracyari yose !

HAKIZIMANA Maurice

Hari mu gitondo cyiza, ibyishimo n’umunezero ari byose ku muryango wanjye igihe twari mu myiteguro yo guhaguruka tujya mu bukwe bwa mukuru wanjye akaba imfura y’iwacu.Yari agiye gusezerana no gushyingiranwa n’umukunzi we yihebeye,Joshuwa, bari bamaranye imyaka myinshi bakundana, baganirira kuri interineti.

II Ushobora no kunkurikira kuri Whatsapp : channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

Byari ibinezaneza kubona ukuntu mu maso he hakeye anezerewe bitavugwa yishimiye ko mu masaha make araba yitwa Madamu Joshuwa. Ndibuka uko mu byumweru bike mbere yaho yamaraga amasaha menshi kuri telefoni avugana na Joshuwa bitoza basubiramo neza uko bazavuga indahiro yabo y’isezerano ry’urudashira. Umuryango wacu wose wari ushimishijwe n’uko mukuru wanjye wari ufite imyaka 35 amaherezo yari ashyingiwe mu buryo bwiza, nyuma y’imyaka myinshi abyifuza, abantu bamunegura bibaza impamvu umukobwa mwiza nka we adashaka.

Tugeze ku rusengero ahari kubera isezerano rya nyuma, twasanze isura y’umushumba idakeye,atubwira ko yari yavuganye n’umusore ko ahagera mbere y’umugeni,none umugeni akaba ahamutanze. Ikindi kandi na telefoni ye iri gucamo ntihagire uwitaba.

Twese twatangiye guhangayika ariko cyane cyane mukuru wanjye … Umusore yari yamubwiye muri icyo gitondo ko we n’umuryango we bari hafi rwose y’urusengero kandi ko arahagera mbere akamwakira mbere y’imihango y’ishyingirwa. Yibazaga rero ukuntu yaba atarahagera. Bishoboka bite? Yakomeje guhamara telefoni ye,maze bitinze umuntu arayitaba, avuga ko nyirayo ari mu bakoze impanuka kandi ko yahise apfa.

Uwo mugiraneza yavuze aho impauka yabereye, duhita twese tujyayo. Tuhageze,twasanze koko imodoka ya Joshuwa yagonzwe n’ikamyo ikiyiri hejuru yabaye ubushwangi kandi nta muntu we n’umwe mu bari kumwe na we warokotse iyo mpanuka.

II Ushobora no kunkurikira kuri Whatsapp : channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

Intimba, umujinya, agahinda, amarira,umuborogo nibyo byakurikiyeho, ariko mukuru wanjye,umugeni, we kubyakira byaramunaniye burundu. Yakomezaga kubwira umugabo we ngo naze bakomeze gahunda, ngo ntamuhemukire,ngo uyu ni wo munsi wabo w’ibyishimo. Byabaye ngombwa kumuterura bakamushyira mu modoka yacu bakamusubiza mu rugo ku ngufu.

Nyuma y’ibyo, mukuru wanjye yarwaye ihungabana ….. Yatangiye kujya ahamagara Joshuwa cyane ngo aze kumureba, kandi ngo ntatinde aracyamutegereje ngo bashyingiranwe.

Hashize imyaka itanu nyuma y’ibyo byago ariko kugeza na n’ubu ntarabyakira, ntarumva ko byaragiye, aracyambara ya kanzu ye y’ubukwe, aracyahamagara Joshuwa ngo naze bagire, kandi ngo yizeye ko ubukwe bwe na Joshuwa buzashyira bukaba.

Inkuru yanditswe kandi yoherejwe na Martha

II Ushobora no kunkurikira kuri Whatsapp :channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2

Ni inkuru iteye agahinda,sibyo ?Ubona uyu mudamu azashyira agakira iri hungabana rikomeye ryo mu byiyumvo?  

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Mwalimu HAKIZIMANA MAURICE 

Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

649 thoughts on “Uyu mugore mwiza yapfakaye ku munsi w’ubukwe bwe … Hashize imyaka itanu ariko intimba iracyari yose !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *