Facebook na Instagram byatangiye kwishyuza ababikoresha bari i Burayi.Menya uko biri gukorwa n’aho bigana!

Mu nyandiko nabagejejeho tariki ya 18 ukwakira 2023 twaganiriye ku nkuru yari igezweho yavugaga ko  “Ugiye kujya wishyura kugira ngo ukoreshe facebook,kandi ko konti zitazwi ba nyirazo zigiye kujya mu kaga ”. Kabaye rero: Kuva tariki ya 1 Ugushyingo 2023, nyuma y’itegeko ry’Iburayi ryiswe Digital Service Act (DSA) ni ukuvuga itegeko rigena imikoreshereze y’imbuga za interneti ku mugabane w’iburayi, ikigo Meta cya bwana Mark Zuckerberg cyahise gitangira vuba na bwangu kwishyuza abakoresha konti za facebook na Instagram bose. Abishyuye bazajya baryoherwa no kuzikoresha nta matangazo yo kwamamaza babavangiyemo. Twese ababa iburayi turi kwakira ubutumwa bwa facebook butubaza niba twemeye kwishyura cyangwa niba tubyanze. Umuntu wese wanze kwishyura azaba yemeye ko amatangazo yo kwamamaza amumiramiza igihe cyose afunguye konti ye.

Ni bande bireba?

Meta ubwayo irasubiza: “Abantu bose bakoresha Facebook na Instagram bafite imyaka 18 kuzamura bakaba batuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu Busuwisi, no mu bihugu byose bihuriye ku Isoko rusange ry’u Burayi nka Islande, Norvège, na Liechenstein barimo kwakira ubutumwa bubahitishamo kwishyura amayero hagati ya 9,99 na 12,99 buri kwezi cyangwa kwigumira ku by’ubuntu ariko bakemera urwaje,ni ukuvuga kujya bagushwaho imvura y’amatangazo yamamaza buri uko bafunguye bagiye kureba kuri konti zabo ( ibiciro mbisubiremo neza: ni amayero 9,99 ku kwezi ku bakoresha mudasobwa, na 12,99 ku kwezi ku bakoresha telefoni z’ubwenge (smartphone) .

N’ubundi ariko guhera tariki ya 1 werurwe 2024bazongera bavugurure ibiciro maze n’abasabye iby’ubuntu bacibwe amafaranga make kuri za konti zabo zose. Kuva iyo tariki, abahisemo kutishyura bazishyuzwa ku gahato amayero 6 ku kwezi ku bakoresha mudasobwa n’amayero 8 ku kwezi ku bakoresha telefoni z’ubwenge (smartphone).Icyo gihe,gufungura konti nshya utishyuye ntibizongera gushoboka.

Ongera usome iyi ngingo:UGIYE KUJYA WISHYURA KUGIRA NGO UKORESHE FACEBOOK,KONTI ZITAZWI BA NYIRAZO ZIGIYE KUJYA MU KAGA

Ariko se byatewe n’iki?

Meta isubiza igira iti : “Turi ikigo cya interineti gicuruza amatangazo yo kwamamaza, duha abantu uburyo bwo kugera ku bicuruzwa bifuza na serivise bakeneye uko mu mufuka wabo haba hifashe kose …Kwamamaza biha uburyo ubucuruzi buto buto bwo kugera ku bakiliya babo byihuse, guteza imbere ibyo bakora, no guhanga amasoko atuma batera imbere bakanateza imbere ubukungu bw’ umugabane w’iburayi barimo .”

Digital Service Act (DSA) Itegeko rigena imikoreshereze y’imbuga za interneti ku mugabane w’iburayi

Iri tegeko ryiswe Digital Services Act, ni itegeko rishya rigena imikoreshereze y’imbuga za interneti ku mugabane w’iburayi ryatangiye gushyirwa mu ngiro kuva tariki ya 25 Kanama 2023. Iryo tegeko rigamije kurinda abaturage b’iburayi bajya kuri interineti buri munsi kuhahurira n’ibintu bibangiza, by’umwanda, byabashyira mu kaga, cyangwa bikemangwa bijya binyura ku mbuga nini cyane zihuza bantu benshi.

©roman – stock.adobe.com

Ikindi kintu cyihishe inyuma y’iryo tegeko, ni ukubuza ibi bigo bicuruza interineti n’imbuga nkoranyambaga gukoresha amakuru baba babonye ku bantu mu rwego rwo kubahundagazaho amatangazo yo kwamamaza abakurura kuko baba babanje kumenya ibishishikaza buri wese n’ibyo akunda kwibandaho kuri interineti no ku mbuga nkoranyambaga.

Cyane cyane ariko, iri tegeko ryiswe Digital Service Act (DSA) ryanatangiye kubahirizwa kuva tariki ya 25 Kanama 2023, ryatekerejweho hagamijwe kurinda cyane cyane abana batarageza imyaka y’ubukure bari ku bwinshi ku mbuga.

Itegeko rigena imikoreshereze y’imbuga za interneti ku mugabane w’iburayi rireba imbuga zose za interineti zicuruza ibyo ari byo byose nka AliExpress, Amazon Store, AppStore, Bing, Booking, Facebook, Google Maps, Google Play, Google Search, Google Shopping, Instagram, LinkedIn, Pinterest, Snapchat, TikTok, Wikipedia, X (yahoze yitwaTwitter), YouTube na Zalando, muri make imbuga zose hamwe n’izizikoresha zigurisha ibyo ari byo byose luri interineti ( ibicuruzwa nyabicuruzwa, amakuru, cyangwa izitanga serivise runaka) ku isoko ry’Uburayi : harimo kandi ibigo bitanga interineti,  nka marketplacescloud,n’imbuga nkoranyambaga zose, n’ibisa nazo.

Le texte sera présenté en Conseil des ministres ce mercredi.

Photo AFP

Meta yo yahise itangaza ku ikubitiro  ko yifuza gukomeza gukora yubahiriza ibyo iryo tegeko rizayitegeka byose. Igihugu cya Norveje cyo cyari cyaramaze no guhagarika by’agateganyo amatangazo aca kuri facebook akoresheje amakuru bafite ku bantu igihe cyose nyiri konti ya facebook na Instagram uri muri Noruveje atabibahereye uburenganzira.

Niba uri i burayi,gahunda ya Meta yo kwishyuza bitaba ibyo ukanyagizwa imvura y’amatangazo yamamaza urayibona ute? Ese wamaze kwemera kuzajya uyishyura buri kwezi?

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE ni umwarimu w’umwuga (Master II MEEF/Sciences de l’Education/Sciences sociales/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : chaîne  ya Whatsapp,  FacebookTwitter na Instagram

1,312 thoughts on “Facebook na Instagram byatangiye kwishyuza ababikoresha bari i Burayi.Menya uko biri gukorwa n’aho bigana!