INTAMA NA BIHEHE I NYANZA

HAKIZIMANA Maurice

Umunsi umwe, Bihehe yagiye i Nyanza, isanga basinziriye. Iterura ingoma, iyigeranye ku manga ingoma iragwa, irivugiza.

Bihehe irahunga. Ihura n’intama.

¶Bihehe iti: “wa mugabo we, urava he?”

¶Intama iti: “ndava i Nyanza.”

¶Bihehe iti: “hari mateka ki? “

¶Intama iti: “hari iteka rica urugomo.”

¶Bihehe iti: “wibeshya !”

¶Intama iti: “reka dusimbuke iriba riri hariya, nitumara gusimbuka ndakubwira andi mateka y’i Nyanza.”

¶Bihehe iti: “ni koko.”

Intama iranyaruka, irasimbuka. Bihehe isimbutse yikubita mu iriba.

Intama irigendera, isiga Bihehe muri iryo riba yivurugutamo. Intama igeze kure gato, ihura n’agakima.

¶Agakima kati “ni iki ko wiruka ?”

¶Intama iti: “ni Bihehe.”

Agakima kageze ku iriba, kabonamo Bihehe.

Kati:

¶ “urakora iki aho ngaho ?”

¶Bihehe iti “naguye muri iri riba, ariko uwankuramo namugororera.”

Agakima kayihereza umurizo, karayikurura ivamo.

Bihehe imaze kuvamo, yanga kurekura umurizo.

Agakima kati:

¶”ndekura se !”

¶Bihehe iti: “nkurekure ungiriye neza ?”

Agakima kandi karahagoboka.

Kati:

¶”jugunya ako gakima hejuru, nikamanuka umire.”

Bihehe ikajugunya hejuru, igiye gusimbuka kugafata igwa muri rya riba.

Udukima turigendera.

Bihehe iti:

“Ayi we! umushotsi wa mbere unsanga aha aravuza induru, maze abantu benshi baze banyice ! “

lsi ntigira inyiturano.

Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana.

Umugoroba mwiza mwese!!

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE ni umwarimu w’umwuga (Master II MEEF/Sciences de l’Education/Sciences sociales/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : chaîne  ya Whatsapp,  FacebookTwitter na Instagram

605 thoughts on “INTAMA NA BIHEHE I NYANZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *