Ibintu icumi wakora ukaba umukene ubuzima bwawe bwose

HAKIZIMANA Maurice

Sinzi niba hari umuntu hano ushaka kuba umukene, kandi akabugumamo ubuziraherezo. Abenshi nzi bakorana umwete buri munsi, bakitunga, bagatunga imiryango yabo, bakishyura za fagitire, kandi bakazigama udufaranga buri kwezi twabagoboka igihe bahuye n’ikibazo. Yewe, nta we nzi utifuza gukungahara, maze ahubwo nawe agafasha abandi gusunika ubuzima.

Icyakora niba koko ibyo uririmba uvuga ko “hahirwa abakene” ari byo, ukaba unyuranye n’abandi kuri iyo ngingo, ndaje nkubwire ibintu icumi wakora, ubukene bukakomaho iteka ryose.

Izo nama kandi ushobora kuzihindukiza,ukazicurukura, ugakuramo icyo wakora kugira ngo uzamuke wigire imbere,usohoke mu bukene bukabije, ubuzima bujye imbere. Jye ntanga inama z’ubuntu gusa, ni ahawe ho kureba icyo wazikoresha.

(1) Jya uryamira

Igumire mu busaswa.Iyorose cyane.N’aho ukangukiye izuba ryarashe, iyicarire imbere ya televiziyo wirebere udufilimi tw’ama seri kugeza unaniwe ukongera ukiryamira .

(2) Jya usuzugura bene ya myuga mito mito

(3) Ntukihangire umurimo,tegereza Leta iguhe amafaranga

(4)Ntukiyite umunebwe, jya ugereka amakosa ku bandi, ubukene bwawe bugereke kuri Leta, bugereke ku bazungu bakolonije igihugu cyawe mbere y’ivuka rya so na sogokuru, ubukene bwawe bwegeke ku babyeyi bawe bakubyaye nabo bakennye, kudatera imbere kwawe byegeke ku barozi n’abapfumu,vuga ko bakuroze inyatsi, vuga hose ukuntu ubukene bwawe ubuterwa n’abantu bakwanga

(5) Ntukizigamire,uzatangire kuzigama umaze kuba umu miliyoneri

(6)Ntugapange uko uzakoresha udufaranga twawe, jya ugura ibiguciye imbere byose

(7) Jya ukoresha amafaranga aruta ayo winjiza, fata inguzanyo muri za banki zisanzwe,muri za banki Lamberi, guza hose kandi ntukishyure imyenda. Ayo ufite jya uyatangamo amaturo utabara, ihere pasitoro na porofeti, sesagura ha abahisi n’abagenzi

(8)Baho mu iraha,ereka abaturanyi,bene wanyu,abo mwiganye kera, n’abo mukorana ko uri igitangaza!Baho ubuzima bw’abagashize!

(9)Nujya kugura imodoka, uzagure itwara umushahara wawe w’imyaka nibura itatu yose!

(10) Jya unywa,usinde, urye ugwe ivutu, jya mu ndaya, nywa itabi, fata ku biyobyabwenge kandi ujye uhora mu maganya gusa,ubundi urambye urindire urwaje

Izi nama mbi nuzikurikiza uko ari icumi,uzakena, utindahare,kandi upfe usabiriza. Ese nibyo wifuza? Niba atari byo wifuza rero, izi nama zicurukure, urabona icyo wakora ukigira imbere mu buzima.

IYI SI,
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

HAKIZIMANA MAURICE ni umwarimu w’umwuga (Master II MEEF/Sciences de l’Education/Sciences sociales/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : chaîne  ya Whatsapp,  FacebookTwitter na Instagram

653 thoughts on “Ibintu icumi wakora ukaba umukene ubuzima bwawe bwose

  1. balloon игра balloon game Игровые автоматы делают вечер незабываемым.

  2. Автомат Ballon — идеальный СЃРїРѕСЃРѕР± расслабиться.: balloon игра – balloon game

  3. Р’ казино всегда есть что-то РЅРѕРІРѕРµ.: balloon игра – balloon казино официальный сайт

  4. Играйте РІ Ballon Рё наслаждайтесь процессом.: balloon game – balloon игра

  5. Автоматы Ballon поднимают настроение каждому.: balloon казино – balloon казино демо

  6. Азартные РёРіСЂС‹ РїСЂРёРЅРѕСЃСЏС‚ радость Рё азарт.: balloon казино – balloon игра на деньги

  7. Казино предлагает отличные условия для РёРіСЂС‹.: balloon казино демо – balloon казино официальный сайт

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *