UGIYE KUJYA WISHYURA KUGIRA NGO UKORESHE FACEBOOK,KONTI ZITAZWI BA NYIRAZO ZIGIYE KUJYA MU KAGA

HAKIZIMANA Maurice

YEGO,wabyumvise neza, kuva ubu abafite konti za facebook (igitabo cy’amasura), ba bandi bashyiraho inkuru na za videwo, bagiye gutangira kujya bishyura gukoresha facebook na instagram kandi basabwe gutanga imyirondoro yabo yuzuye n’ibyangombwa bihamya abo ari bo kugira ngo babe kuri izi mbuga nkoranyambaga.

Za konti zitazwi ba nyirazo (zimwe numvise bamwe bita “ibicupuri”) zizagenda ziburirwa irengero buhoro buhoro, izi mbuga nazo zigende zibaho abantu nyabantu! Ibi ni nabyo bwana Elon Musk wa Twiter isigaye yitwa X yatangije.

Nyuma y’imyaka 20 kuba kuri Facebook ari ubuntu,uru rubuga nkoranyambaga rwabaye ihuriro rya bose, abakire n’abakene, abaminuje n’abarivuyemo, abafite uburere,ikinyabupfura n’abatagira uburere na mba. N’ubwo abakiri bato benshi bavuga ko facebook ari iy’abashaje, nyamara uru rubuga ruracyayoboye imbuga zose nkoranyabantu ziganirirwaho.  Mark Zuckerberg, nyiri facebook yatangaje ko agiye kujya yishyuza abakoresha imbuga ze utudolari runaka buri kwezi nk’ukodesha inzu.

Ese mugira ngo ni facebook yonyine igiye kujya yishyuza? Ashwi da, imbuga nkoranyambaga hafi ya zose zigiye kujya zishyuza.

Ugomba gukoresha uburyo bwitwa “freemium” kugira ngo ba nyiri imbuga nabo barye ku mafaranga yawe. Freemium ni uburyo (sisitemu) bukoreshereza icyarimwe ubuntu no kwishyura (modèle hybride) aho mu gutangira uwishyuye azajya abasha gukoresha facebook na instagram nta mupaka mu gihe utishyuye we azajya ahabwa kubikoresha agerewe duke tw’ubuntu kugeza ubwo utishyuye azafungirwa konti burundu mu bihe bizaza.

Igiciro?

Wibuke ko Facebook na Instagram bifatanye, ubwo ikiba kuri kimwe kiba no ku kindi, barabihuje. Gukoresha ubu buryo bwo kwishyura ni nko gukodesha inzu buri kwezi,aho usabwa amafaranga ari hagati y’ ibihumbi 10 n’ibihumbi 15 by’amanyarwanda (canke hagati y’ibihumbi 30 n’ibihumbi 45 by’amarundi) ni ukuvuga amayero hagati ya 5 na 10 buri kwezi. Nuyatanga kandi,hehe no kukubihiriza ibyo warebaga bagusukaho amatangazo na za videwo byo kwamamaza bitagira ingano.Uzajya uhitamo amatangazo yamamaza wifuza kujya ubona cyangwa uyahagarike burundu.

Ubu tuvugana,ibyo kwishyuza buri wese nk’itegeko ntibiratangira,ubwo rero abatishyuye ariko basanzwe kuri izi mbuga bazakomeza kuzikoresha uko bisanzwe, kwishyura byatangiriye ku bafite konti bifuza kumenyekanisha imyirondoro yabo ku bushake, bagahabwa akamenyetso ko izo konti ari izo kwizerwa. Facebook yatangiriye kubigerageza muri Australie na Nouvelle-Zélande, kandi hose biri kugenda neza aho abaturage bose bahawe ubuhuru bwo kwandikisha konti zabo no kwishyura gusa idorali rimwe ku mwaka igihe bigikorwa ku isi hose. Ubwo rero mwitegure kuko mu biro bya Meta bari kwiga inzira zose bajya bakwishyuzamo.

Dore icyitonderwa:

“Buri konti yose izagenzurwa igahabwa akamenyetso ka Meta Verified izajya ibanza gusabwa ko nyirayo atanga ibyangombwa bye, n’umwirondoro we wuzuye nyakuri, kandi igihe wakwibeshya ugahindura umwirondoro wawe ku rubuga (amazina, imyaka, ifoto n’ibindi…) ugatakaza by’agateganyo akamenyetso kagaragaza ko konti yizewe(badge) kugeza igihe wongeye kwemereza imyirondoro yawe. Sosiyeti ya Meta yizera ko muri ubwo buryo izasiba ibicupuri byose ndetse n’abantu biba imyirondoro y’abandi bakayikoresha ku mbuga” Numerama!Ng’uko uko konti zitazwi ba nyirazo zishobora kwisanga mu gatebo!

Urabitekerezaho iki? Ese igihe bizaba itegeko, uzanga kwishyura uveho cyangwa uzabishyura ugume ku mbuga zawe zose ujye ukomeza guteraho inkuru zawe na za videwo zawe nta cyo wikanga?

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.

Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

1,526 thoughts on “UGIYE KUJYA WISHYURA KUGIRA NGO UKORESHE FACEBOOK,KONTI ZITAZWI BA NYIRAZO ZIGIYE KUJYA MU KAGA