UMWAVOKA MU RUKIKO RUKURU YAFUNZWE AZIRA KUBURANIRA ABANDI ATARAKANDAGIYE MU ISHURI

HAKIZIMANA Maurice

Yitwa BRIAN Mwenda, Kenya! Afunzwe azira ubutekamutwe kuko yigize umwavoka wo mu rukiko rukuru (High Court) aho amaze kuburana no gutsinda imanza 26 imbere y’Abacamanza, Abagenzabyaha, na ba Gasesa manza b’urukiko rusumba izindi zose muri Kenya!

Yafashwe uyu munsi azaburana afunze!

Urugaga rw’aba avoka ruvuga ko rutamuzi, rutazi uko yageze mu kazi, ko nta burenganzira abifitiye. Ngo ahubwo hari undi bitiranwa wabyize waminuje witwa Brian Mwenda Ntwiga ngo utari ukibasha kwinjira muri sisitemu y’Ubucamanza kubera ko uyu yaba yarabashije kumwisimbuzamo.

Hari abavuga ko atakandagiye muri Kaminuza ngo yige amategeko, ko nta nta diploma abifitemo! Haravugwa ko uyu musore ukunda umwuga wo kuburanira abandi yaba yariyigishije ubwe amategeko akayanywa neza neza atabyigiye muri kaminuza kandi ko abikora neza cyane kugera Ubwo aba umwe mu bagera mu rukiko rukuru no mu rw’ikirenga!

Impaka ni zose bamwe bavuga ko atari impapuro zikora akazi,ko yagombye ahubwo guhita ahabwa uburenganzira bwanditse akikorera akazi azobereyemo!

Abandi bumva bidashoboka!

Hari n’abari kubiteramo urwenya ko uyu mugabo azabagaragura mu rukiko kuko ngo ni umuhanga byabuze akagero.Nta rubanza na rumwe aratsindwa kuva yakwigira uburanira abandi!

Wowe ubyumva ute?

Hakora diploma cyangwa umutwe?

Icyakora icyaha cyo kwiyitirira undi muntu cyo gishobora kumuhama.

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.

Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri : Facebook,Twitter na Instagram

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *