Intego yo kujya ku kazi si ugushaka amafaranga gusa! Reka mbigusobanurire!

HAKIZIMANA Maurice

Kubera iki ujya ku kazi? Cyangwa kuki uri gushaka akazi ? Abagafite, kuki tubyuka kare cyane tugataha bwije tunaniwe buri munsi ? Ese ni ukwishakira gusa amafaranga ? Ni amafaranga aba atujyanye,yonyine? Niba uri mu bushabitsi(ubucuruzi), intego yawe y’ibanze yagombye kuba iyihe ? Kwishakira ifaranga gusa cyangwa kunezeza abakiliya bawe ?

Hari umwarimu nubaha wigeze kuvuga ngo « Niba intego yawe ari ugushaka ifaranga gusa, ntaryo uzigera ubona ».

Kandi nanjye ndabyemera, niba ukora utumbiriye ifaranga gusa, ntuzigera wishimira akazi kawe, kandi n’iryo faranga ntaryo uzabona ! Reka mfate akanya gato mbasobanurire uko mbibona mu buryo bufatika.

Itangazo:  Ushobora gukurikira ibyo ntangaza ukurikiye urubuga rwanjye rwa Whatsapp  nise IYI SI  unyuze hano https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Abantu bakora bashaka ifaranga gusa batakaza amafaranga

Reka nibande ku bacuruzi: niba hari ibyo udandaza umutima wawe ukaba uba ku mafaranga gusa, bizigaragariza mu buryo ukora akazi kawe. Ku rundi ruhande, niba ucuruza utagamije gusa kunguka ahubwo ugamije no gufasha abakiliya bawe ubagezaho ibyo bifuza bibafasha mu buzima bwabo no mu kazi kabo, nabyo bizigaragaza cyane.

Inkuru y’ibyabaye:

Mu minsi ishize, hari umushabitsi wahaye ikiraka rwiyemezamirimo ukora iby’ubwanditsi,wagombaga kumusohorera udutabo rwa za resi(reçus) zo gukoresha mu bucuruzi bwe. Iya mbere yasohoye yaje ari mbi, amazina yanditse nabi, maze yanga kuyakira amusaba kwandika ibintu bizima kuko yari yamwandikiye ibyo ashaka ko bijyamo.

Yabanje kwanga ariko ageze aho asubiramo,nabwo asohora iyanditse nabi kurusha iya mbere,kuko yakosoye amazina neza ariko za marije(marges) ziza ari duto cyane tudashobotse. Ntibyari gukunda kuzikoresha kuko nta ho kwandika yasize. Ikindi kandi, uko bigaragara, yacapye ipaji imwe gusa izindi ziza ari fotokopi zidasomeka neza kandi zanduye.

Agatabo ka mbere (kari ak’icyitegererezo kuko yagombaga kuzasohora twinshi cyane) kaje ari kabi cyane, kanduye, ku buryo uyu mucuruzi yabajije uwagakoze ati “ese urabibona ute? Urabona gakoze neza nk’uko twabyumvikanye? ” Niko kumusubiza ngo “kaba keza kaba kabi nta kandi ndakora narangije”. Nawe niko kumubaza ati “none se ikosa ni irya nde?” Nawe ati “ni iryanjye ariko ndamutse ngumye muri ibyo naba ndi gukorera mu bihombo”. Yarakamutsindagiye maze ku bwo kwanga amahane, arakishyura ariko akajugunyira abana be bakigiraho gushwarambura. Izo resi nta mukiriya yari kuziha.

Urabyumva ute? Ese uyu mugabo azigera na rimwe yongera guha ikiraka uyu rwiyemezamirimo? Ese azigera arangira bandi bantu uyu mukozi mubi,wikunda gusa,wirebera ifaranga gusa? Ibisubizo birumvikana.

Henry Ford (wakoze uruganda rw’imodoka za Ford zamwitiriwe) akaba umushabitsi uzi ibyo akora yigeze kuvuga (ngenekereje mu kinyarwanda) ati : « kampani yiyeguriye gushimisha abayigana bose izagira ikibazo kimwe gusa : kunguka cyane. Izunguka cyane ibure aho ikwiza inyungu”.

Ifoto y’umunyemali Henry Ford (1863- 1947)

Mu kazi ukora,mu bushabitsi bwawe, niwibeshya ugakosa jya wikosora vuba vuba,nibakunenga ntukarakare, ntukagire ipfunwe,jya umwenyura ubundi wandike ibyo abakoresha bawe (abakiliya bawe) bifuza ko ukora, ubundi ubikore kabone n’ubwo byagusaba rimwe na rimwe kwemera igihombo. Ariko niba ukora wishakira inyungu zawe gusa, utitaye ku nyungu z’abakiliya bawe, ibizakubaho ni uko uzisanga abakiliya bose bagucitseho, maze na za nyungu washyiraga imbere uzibure.

Umwanditsi w’umuhanga wo muri Quebec witwa Michael LeBoeuf yigeze kuvuga (ngenekereje mu kinyarwanda) ati : « Kunezeza umukiliya umuhata serivise nziza, ni yo mayeri aruta ayandi yose yo gutera imbere. »

Michel Leboeuf

Michel Leboeuf, en 2013, lors de la remise de son second prix Hubert-Reeves.

Ifoto ya Michel Leboeuf, mu mwaka wa 2013, ahabwa umudari wa kabiri witwa prix Hubert-Reeves.

Itegereze iyi foto, urabona ko Kanyamigezi uyu wakoze aka kazi nta bye, yibwira ko azi ubwenge,ko atekereza arijko byahe byo kajya. Kuri we, akora akazi atekereza gusa amafaranga, ku buryo atanabona ko arimo gutakaza amafaranga. Yagombye guhirika ririya buye,agakora akazi neza,ariko ndorera,yataye umwanya atekereza uko yahimana, agura ibikoresho by’inyongera byo gukatira iri buye, guhuza amatiyo, kuyafatanya, ibintu bitari bikenewe na mba.  Mbese ni barihima ba Mujinya mujya mwumva.

Jim Rohn (rwiyemezamirimo wo muri Amerika,akaba n’umwanditsi mu by’ubushabitsi) yigeze kwandika ati (ngenekereje mu kinyarwanda) ati : « inyungu ntizagombye gushyirwa imbere y’imitekerereze y’umuntu ». Ni nko kuvuga ko uko ukoresha ubwonko cyane mu kazi ukora (nibanze ku bucuruzi ariko ihame ni rimwe) ari nako n’amafaranga azagenda agusanga. Ikibabaje, hari abantu benshi batabizi, ahubwo bibera mu bihombo kubera ko batabona umwanya wo gutekereza uko bakora akazi kabo neza.

Ifoto ya Jim Rohn,1930-2009 

Ntidutezwa imbere no guhiga amafaranga nk’abayataye, ahubwo ibanga ni ukumenya kwita ku bantu tuyakuramo. Bariya baduhemba, cyangwa bagura ibyo ducuruza. Bariya baza batugana nabo bashaka inyungu zabo bateza imbere izacu. Bafate neza, bahe serivisi nziza cyane,bashimishe kabone n’ubwo rimwe na rimwe kubikora bitakuzanira inyungu z’ako kanya, kabone n’ubwo wahomba uwo munsi umwe.Iyo dufite ibitekerezo nk’ibi,byagutse, byita ku bantu aho kwita ku ifaranga gusa, natwe biratugarukira: tubona ya mafaranga twashakaga. Dutera imbere.

Nanjye ubibabwira nigeze gucuruza n’ubwo atari umuhamagaro wanjye: natangiriye ku gishoro gito cyane,kimwe kidashoboka, ariko nyamara, byarangiye narungutse cyane kubera ko ibanga ryanjye ryari rimwe,nari nzi icyo nshaka:  kwihindura umugaragu w’abakiliya banjye. Uwinjiraga rimwe nta handi yajyaga. Ibyo nibyo bizana amafaranga.

Ufite amatwi niyumve!

IYI SI,

Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.

Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI  https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u

Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Injira muri groupe WhatsApp https://chat.whatsapp.com/CIc4qkwAzWz2Fa0F68JBGk

Hakizimana Maurice ni umwarimu w’umwuga (Master MEEF/Sciences de l’Education/Sociologie) Université Catholique de Paris/Sorbonne Université,akaba yigisha mu Bufaransa.Wamukurikira kandi kuri :chaîne  ya Whatsapp, Facebook,Twitter na Instagram

754 thoughts on “Intego yo kujya ku kazi si ugushaka amafaranga gusa! Reka mbigusobanurire!