
Yanditswe na :HAKIZIMANA Maurice
Inkuru y’incamugongo yabaye ku wa 23 Nyakanga 2026 muri Tram 55, mu gace ka Schaerbeek mu mujyi wa Buruseli, yakomeje kuvugisha benshi mu Bubiligi no mu Banyarwanda batuye iburayi.
Kurikira umuyoboro wanjye wa WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Kurikira paji yanjye ya Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
Soma kandi: Mu Bubiligi: Umusore w’umunyarwanda w’imyaka 25 yafunzwe azira gufata ku ngufu umubiligikazi wari ku igare agiye ku kazi mu gitondo cya kare.
Polisi y’u Bubiligi yatangaje iti:
“Ku wa Kane, tariki ya 23 Nyakanga 2026, ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa, umuntu yagabye igitero gikomeye muri Tram 55 yari igeze aho isoreza urugendo ku muhanda wa Chaussée de Helmet muri Schaerbeek.”
Polisi yongeyeho ko uwakekwagaho icyo gitero yamaze kumenyekana.
Driss Atounane, wari ufite imyaka 54 akaba yari atuye muri Evere, yaje gupfa azize ibikomere nyuma yo kugerageza gutabara umugore warimo atukwa amagambo arimo ivanguramoko ndetse anakubitwa n’umugabo w’umunyarwanda muri metro.

Igishushanyo (fresque) cyakozwe n’umuhanzi HMI mu rwego rwo guha icyubahiro Driss Atounane wapfuye nyuma y’igitero cyabereye muri Tram 55 i Schaerbeek. Ifoto: BELGA

Inkuru bisa: Mu Bubiligi,umunyarwanda yishe umugore we bwite! Dore uko byagenze!
Amakuru twamenye k’ukurikiranyweho icyo cyaha
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’u Bubiligi kandi bikandikwa n’ibitangazamakuru bitandukanye, ukekwaho icyo gitero ni umugabo ukomoka mu Rwanda, wavukiye mu Rwanda mu 1988 nyuma akaza guhabwa ubweneguhigu bw’Ububiligi. Icyakora amazina ye yose n’isura ye ntabwo biratangazwa ku mugaragaro.
Icyakora si ubwa mbere yari akurikiranyweho ibikorwa by’urugomo. Polisi yatangaje ko yari yarakatiwe muri 2018 azira ibyaha by’urugomo no guhohotera undi muntu.
Abayobozi bavuga ko uyu mugabo afite akabazo k’uburwayi mu buzima bwe bwo mu mutwe. Mu myaka itanu ishize yari atuye mu kigo kirinda kandi kikita ku bantu bafite ibibazo bikomeye byo mu mutwe. Ubuyobozi bw’icyo kigo bwatangaje ko arwaye indwara yitwa schizophrenia ikomeye.
N’ubwo bimeze bityo ariko, ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko nta kimenyetso giherutse yaba yaragaragaje ko yashoboraga gukora igikorwa nk’icyo.
Umwe mu babanaga na we mu cyumba yavuze ko yari umuntu utuje kandi ko atigeze amwumva avuga amagambo y’urwango cyangwa yibasira abantu yerekeye ku idini ya isilamu cyangwa irindi. Yanavuze ko yakundaga gufata ku biyobyabwenge byo mu bwoko bwa heroine, ibintu iperereza rigomba kubanza kwemeza.
Yagize ati: “Yakundaga kuvuga ko ari Umuyisilamu ndetse akaba n’Umugatolika icyarimwe.”
Umuyobozi w’ikigo yaboneyeho kwibutsa ko abantu baba muri ibyo bigo byabo bafite uburenganzira bwo gusohoka no kujya aho bashaka, kandi ko intego nyamukuru y’ikigo ari ukubafasha kongera kwisanga muri sosiyete.
Soma nanone: Hervé Bayingana Muhirwa,umunyarwanda w’Umubiligi wari umaze imyaka10 muri gereza kubera ibyaha by’iterabwoba by’i Buruseli byo muri 2016 yarangije igifungo cye.

Ikigo kivura indwara zo mu mutwe n’izifitanye isano n’ubwonko
Yatawe muri yombi kandi azakurikirwanwa afunzwe by’agateganyo
Ukekwaho icyaha yamaze gushinjwa n’ubushinjacyaha ku mugaragaro kandi afungwa by’agateganyo mu gihe ategereje kuburanishwa. Urukiko rwategetse ko akorerwa isuzuma ry’indwara zo mu mutwe kugira ngo hamenyekane neza uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze mbere y’uko urubanza rukomeza mu mizi.

Ifoto yo kwifashisha gusa: Ukekwaho icyaha yamaze gushinjwa n’ubushinjacyaha ku mugaragaro kandi afungwa by’agateganyo.
Inkuru bisa: Axel Rudakubana,wa musogosi w’umwongereza ukomoka ku babyeyi b’abanyarwanda wicishije icyuma abana bato batatu yakatiwe igifungo cya burundu,kidashobora kugabanywa ngo kijye munsi y’imyaka 52
Iperereza ryo mu butabera rirakomeje. Inshingano zo kumenya ukuri no kugena uburyozwe ziri mu maboko y’ubutabera bw’u Bubiligi, mu gihe hubahirizwa ihame ry’uko umuntu afatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rumuhamije icyaha, ndetse n’uburenganzira bw’impande zose ziburanwa. Nzakomeza gukurikiranira hafi iri perereza,kumenya umwirondoro wisumbuyeho w’ukurikiranwa no kugeza ku basomyi amakuru mashya yizewe igihe cyose azaba abonetse.
Iyi si,

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.
Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.
UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb
KWAMAMAZA
TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Excellent content — practical, useful, and well-explained throughout.
A concise but meaningful observation that elevates the discussion.
https://shorturl.fm/fzbO7