Ikipe y’ingabo z’u Rwanda yakuwe mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) kubera ibihano ku gisirikare cy’u Rwanda

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

IBIHANO_ Ikipe ya APR FC, ifitanye isano n’igisirikare cy’u Rwanda, yakuwe mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) kubera ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye u Rwanda, nk’uko NBA yabitangaje.

Nkurikira kuri WhatsApp :https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u No kuri Facebook : https://www.facebook.com/professormaurice/

Nk’uko Mark Tatum, visi-perezida wa NBA, yabitangaje, APR FC YAKUWE mu irushanwa nyuma y’ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) muri Werurwe 2026.

Yasobanuye ko iyo kipe izakomeza KUTEMERERWA kwitabira BAL igihe cyose ibyo bihano bizaba bigikurikizwa.

Ese ibi bivuze ko u Rwanda rwose rwakuwe muri BAL?Oya! Ni ngombwa gutandukanya ibi bintu.

Ni APR FC yakuwe mu irushanwa, bitewe n’isano ifitanye n’igisirikare cy’u Rwanda. Si ukuvuga ko u Rwanda rwose rwakuwe muri BAL.

Ku wa 28 Ukwakira 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanatangaje ibindi bihano byafatiwe Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’ikigo cy’imari Zigama CSS, kubera uruhare bikekwaho mu gushyigikira umutwe wa M23.

Iyi nkuru irashishikaje cyane kuko igaragaza uburyo ibihano bya politiki n’ubukungu bishobora kugira ingaruka no mu zindi nzego, harimo n’imikino.Ni ukuvuga ko ibihano bidahora bigarukira gusa ku nzego za politiki cyangwa ubukungu, ahubwo bishobora no kugera mu mikino.

Iyi bije nyuma gato y’ibihano Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye Minisiteri y’ingabo z’ u Rwanda MINADEF hamwe na Banki y’ingabo z’u Rwanda Zigama CSS bishinjwa gushyigikira M23 isigaye yitwa FRN. Ni nyuma kandi y’ibihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Ngabo z’u Rwanda RDF no ku bayobozi bakuru bazo ari bo Stanislas Gashugi, Ruki Karusisi, Jenerali Mubarakh Muganga, na Vincent Nyakarundi.

Indi nkuru wasoma: U Rwanda rugiye guhagarikwa muri gahunda ya AGOA: Bisobanura iki? Bizagira izihe ngaruka?

Eurêka Academy Studio

Umwanditsi

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.Ni we nyir’urubuga rw’amakuru Eurêka Academy Studio wanasanga kuri Youtube Eurêka Studio TV

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

Ntugacikwe n’inkuru za Eurêka Academy Studio hano mu nyandiko no kuri Youtube Eurêka Studio TV

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *