Donald Trump yandikiye ibaruwa Paul Kagame: Yisome yose hano mu kinyarwanda.

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice

Ntibisanzwe ko Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yandikira mugenzi we w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, ibaruwa yemewe ku rwego rwa Leta (officielle), ikanashyirwa ahagaragara kugira ngo buri wese ayisome.

Iyo usomye iyi baruwa, hari ikintu kimwe uhita ubona: umubano hagati ya Washington na Kigali ntukimeze neza nk’uko wahoze,rwose hagati ya Maison-Blanche na Village Urugwiro haranuka urunturuntu.

Imvugo yakoreshejwe muri iyi baruwa, ibyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinenga Leta y’u Rwanda ndetse n’ibyo ziyisaba, byose bigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi uri mu butita ku buryo bugaragara.

Ndabatumirira gusoma iyi baruwa yose uko yakabaye, nk’uko yashyizwe ahagaragara, ndayibashyirira lu Kinyarwanda nta cyo mvanyemo cyangwa nongeyemo. Nyuma yo kuyisoma mushobora kutubwira uko mwayibonye.

Nkurikira kuri WhatsApp :https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u No kuri Facebook : https://www.facebook.com/professormaurice/

WHITE HOUSE – WASHINGTON – KU WA 28 UKWAKIRA 2026

Nyakubahwa Paul Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

Bwana Perezida,

Nkwandikiye iyi baruwa nshingiye ku biteganywa mu Itegeko rya African Growth and Opportunity Act (AGOA), rikubiyemo gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika igamije guteza imbere ubukungu no guha amahirwe y’ubucuruzi Afurika. Muri iyi baruwa, ndamenyesha guverinoma muyoboye ko nyihaye integuza y’iminsi 60 y’uko mfite umugambi wo gukura burundu Repubulika y’u Rwanda mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byemerewe kungukira muri gahunda ya AGOA, bikazatangira gukurikizwa ku wa 1 Mutarama 2027.

Iyi ntambwe nyiteye kubera ko nasanze Guverinoma y’u Rwanda itarashyizeho, cyangwa se idatera intambwe zihoraho mu gushyiraho, uburyo bw’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi nyayo, burengera uburenganzira bw’ibanze bwa kiremwa muntu, bwubahiriza amategeko kandi bukuraho inzitizi ku bucuruzi no ku ishoramari bikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 104 y’itegeko rya AGOA.

Byongeye kandi, ibikorwa bya guverinoma yanyu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo biteye inkeke ikomeye ku mutekano n’ituze ry’Akarere kose, ku mutekano mpuzamahanga ndetse no ku nyungu za politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika.

By’umwihariko, u Rwanda rukomeje guha Umutwe wa M23 inkunga ya gisirikare, iy’intwaro,n’iy’ibikoresho biwufasha mu bikorwa byawo, harimo no kohereza ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Kongo. Ibi byagize uruhare mu guhungabanya bikomeye umutekano n’ituze mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kwigarurira ibice by’ingenzi by’ubutaka bwa Kongo bikorwa na M23, gufata uduce dukungahaye ku mabuye y’agaciro ndetse n’ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa kiremwa muntu rikorerwa abasivili b’Abanyekongo, ntibishobora kwihanganirwa.

Ibikorwa bya guverinoma yanyu bibangamira ubusugire n’ubwigenge bw’ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, binyuranyije n’umwuka n’inshingano bikubiye mu Masezerano ya Washington agamije amahoro n’iterambere, kandi bibangamira umutekano w’Akarere Kose k’Ibiyaga Bigari.

Ikindi kandi, icukurwa n’icuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi akomoka mu duce two mu burasirazuba bwa Kongo twazahajwe n’intambara, bikorwa byoroherezwa n’imitwe y’abacuruzi ikorera mu Rwanda. Ibi bibangamira uburyo bwo gukorera mu mucyo kw’imikorere y’ubucuruzi mpuzamahanga izwi ku masoko, kandi bigashyira mu kaga inyungu z’ubukungu n’iz’umutekano w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika.

Nanone, mpangayikishijwe cyane no guhonyora ndetse no kunaniza cyane ubwisanzure mu bya politiki mu Rwanda. Muri byo harimo guhohotera abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, guhungeta abanyamakuru bigenga n’imiryango ya sosiyete sivile, ndetse no kuba mu Rwanda mwarafunze neza neza urubuga rwa demokarasi rushingiye ku ipiganwa nyaryo kandi ritari ikinamico.

Guverinoma yanyu ishyira imbogamizi ku ishingwa ry’amashyaka,itihanganira ibitekerezo binyuranye, icecekesha amajwi ayinenga,yakuye mu nzira burundu umwuka wazana demokarasi, ntishobora gufatwa nk’umufatanyabikorwa wizewe mu guteza imbere indangagaciro duhuriraho z’ubwisanzure, kubazwa ibyo mukora no kubahiriza amategeko.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kwiyemeza kurinda umutekano wazo w’igihugu, guteza imbere inyungu z’ubukungu bwazo no kwimakaza amahoro n’umutekano mu bihugu byose bya Afurika. Ntituzemera ko ibikorwa byanyu byo guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyangwa gukomeza gusahura umutungo kamere wayo kwanyu bibangamira iyi ntego.

Nzakomeza gukurikiranira hafi cyane Guverinoma y’u Rwanda ndebe ko iri gutera intambwe zifatika mu gukemura ibi bibazo. Muri byo musabwa harimo guhagarika burundu kandi nonaha inkunga iyo ari yo yose muha M23, gukura ingabo z’u Rwanda n’ibikoresho byazo byose bya gisirikare ku butaka bwose bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kwirinda guhungabanya uburenganzira bwa kiremwamuntu no gusubizaho ubwisanzure bwa demokarasi mu gihugu.

Nizeye ko guverinoma muyoboye izafata ingamba zikenewe zo gukemura ibi bibazo, ikagaragaza ubushake nyabwo bwo kwimakaza amahoro, demokarasi no kubaha ubusugire bw’ibihugu biyikikije. Ibyo bizatuma u Rwanda rwongera kuzuza ibisabwa kugira ngo rwemererwe kungukira muri gahunda ya AGOA, kandi rwongere kubaka umubano warwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika umubano ushingiye ku kubahana no ku nyungu zihuriweho.

Murakoze

Umukono.

Iyi baruwa ije nyuma gato y’ibihano Leta zunze ubumwe za Amerika zafatiye Minisiteri y’ingabo z’ u Rwanda MINADEF hamwe na Banki y’ingabo z’u Rwanda Zigama CSS bishinjwa gushyigikira M23 isigaye yitwa FRN. Ni nyuma kandi y’ibihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku Ngabo z’u Rwanda RDF no ku bayobozi bakuru bazo ari bo Stanislas Gashugi, Ruki Karusisi, Jenerali Mubarakh Muganga, na Vincent Nyakarundi.

Indi nkuru wasoma: U Rwanda rugiye guhagarikwa muri gahunda ya AGOA: Bisobanura iki? Bizagira izihe ngaruka?

Eurêka Academy Studio

Umwanditsi

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwarimu (enseignant) umusemuzi n’umuhinduzi (traducteur-interprète) n’umwanditsi (écrivain) ukorera i Paris,mu Bufaransa.Ni we nyir’urubuga rw’amakuru Eurêka Academy Studio wanasanga kuri Youtube Eurêka Studio TV

Mwalimu Hakizimana Maurice ni umwanditsi w’igitabo “UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA” Editions Scribes cyavuyemo iyi nyandiko yose.


Igitabo UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka gicapye kuri Amazon unyuze hano:
https://sellercentral.amazon.com/nms/redirect/98e82759-1a8e-30da-b03d-97ecd6fa2281?nt=PRINT_LISTING&sk=BHA8IdY56n9BoLFaPNd1bWm5-xgcP2zJgEk5Dnxeqdwdhyo_EcOiXVfOw2gMApbV9-HvwpATOID5XhQ8TNzZwg&n=1&u=aHR0cHM6Ly93d3cuYW1hem9uLmNvbS9kcC8yOTMxMjY2MjIx.

UTABA AMATEKA NTABONA ITAKA kiboneka no muri format électronique (soft copy) unyuze hano: https://www.amazon.it/Utaba-Amateka-Ntabona-Itaka-Afrikaans-ebook/dp/B0GTQZ4CBC?fbclid=IwVERDUARzok1leHRuA2Flb

Ntugacikwe n’inkuru za Eurêka Academy Studio hano mu nyandiko no kuri Youtube Eurêka Studio TV

KWAMAMAZA

 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:

 Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro

 Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *