Yitwa Grace….

Yanditswe na :Maurice HAKIZIMANA

Yitwa Grace…

Grace…si izina gusa,ni nyiraryo
Grace ni ryo zina rye…

Grace, ni ko tumwita…Grace bivuga umugisha,ubuntu,ubwiza,igikundiro
Grace wanjye uyu yabaye ibisobanuro nyakuri by’ubuzima bwanjye.

Grace ni ubuntu,ubuntu bugaragara maso ye,
Grace ni ubuntu mu magambo ye,
Grace ni ubuntu mu buryo akunda bucece,
Grace akunda nta buryarya,
Grace akunda nta nyungu,
Grace akunda akomeje, ntacika intege.

Grace ni umugisha…

Grace ni umugisha mu buzima bwanjye.
Grace ni umugisha akaba n’umunyamabanga w’ubuntu mu buzima,
Grace ni umugisha n’ituze Imana yashyize mu buzima ngo inturishe.

Grace ni ubwiza….ni igikundiro
Grace ni mwiza,si igice,aruzuye agendana icyubahiro
Grace ni igikundiro,umunyagikundiro ntashobora kucyamburwa.
Grace afite amaso meza ayagirana,amaso y’amahoro n’ituze,
Grace yambereye umugisha igihe isi yanciraga urubanza.
Grace ni we nasigaranye igihe banyitaga amazina mabi,
Grace yagumye hafi igihe jye umutaka natakaga nkabura gitabara.

Grace ni we wenyine unzi.
Grace azi amahame,amahane,intambara,n’ibikomere byanjye.
Grace azi ko ndi umugabo w’umutima n’ubutwari,
Grace azi ko ndi umugabo udatinya,utagurisha ubwonko bwe
Grace azi ko ngira umutimanama ntagira umutimanda
Grace anzi muri bya bihe by’umwijima w’ubuzima bwacu,
Grace anzi mfite byose akamenya nta cyo mfite.

Grace yataye byose yambuka imipaka n’udupaka.
Grace ni umugisha uguma hamwe,udaca mu myanya y’intoki….

Kubera wowe Grace (Grâce à toi Grâce)…
Kubera wowe sinkiri umuhungu ndi umugabo,umu papa
Kubera wowe sinkitinya ibigeragezo,n’ibikangisho
Kubera wowe nize gutuza mu miyaga y’ubuzima,
Kubera wowe nize gukorera abandi nta nyungu.

Kubera Grace (Grâce à Grâce)…
Kubera Grace nabaye mwiza kurushaho
Kubera Grace nize gukenga,niga gukinga,kuko idakenga yishwe n’umututizi
Kubera Grace nize kutaguruka,ibirenge bikajya imbu kujya imbere bucece.

Grace ni Munyamugisha…Ni umugisha
Umugisha waje wigenza ugakwira iwacu,
Umugisha wabyaye indi ibiri :
Umugisha, Umuti Womora w’i Galeyadi (Balsam) waje mu wa 2019,
Umugisha, uwo waje unyuze mu miyaga na za serwakira zadushakaga ;
Umugisha waje usanga undi,ubwiza buhebuje (Splendid cyane) mu wa 2021,
Umugisha w’ibyishimo n’icyizere bishya byahinduye ubuzima bwacu.
Umugisha umwe,ibiri: imigozi ibiri mishya yakomeje isezerano ryacu.

Grace yankurikiye hose.….mu budahemuka
Ubudahemuka butajegajega,budakeka ikibi, bwizera,bwiringira.
Ubudahemuka mu kwambuka imipaka amagana,mu mahwa,mu rusaku,mu mwijima w’ubuzima,
Ubudahemuka tari tari irya n’ino (muri aho,biko ayé, mambo ni shwari,muli shani,tiri bwino,manao ahoana, bariza; bonjour)

Imyaka makumyabiri n’itatu
Makumyabiri n’itatu y’urukundo umunezero n’amarira,
Makumyabiri n’itatu y’ibyishimo ibitwenge n’agahinda,
Makumyabiri n’itatu y’ituze,intambara,kugwa no kubyuka,
Makumyabiri n’itatu y’ubuzima rimwe hasi irindi hejuru,
Makumyabiri n’itatu y’ubunararibonye turi ikipe imwe turi umwe.

Umugozi wacu ni inyabutatu kuko ntituri twembi gusa,
Umugozi wa gatatu ni Imana yacu,Yah,Uwiteka Yehova
Umugozi wa gatatu utagaragara ariko uhoraho
Umugozi w’inyabuatatu uruta inyabubiri,ntucika vuba
Yah yaradushyigikiye.
Yah yaradukomeje bya bihe igihe inzira zabaga zijimye,
Yah niwe wadujije twembi muri wa murimo,wa muriro,ya mazi,ya miyaga.
Yah ni We ukomeza urukundo urushako n’urugo rwacu umunsi ku munsi,
Yah Ashimwe kuba adukomeza muri iyi si no mu isi izaza iteka n’iteka.

Umunsi mwiza mugore wanjye,
Umunsi mwiza Grace wanjye,
Umunsi mwiza mama w’abahungu banjye.

Ndagushimira:
Ku bw’ubwiza bwawe,
ku bw’imbaraga zawe,
Ku bw’ubudahemuka bwawe,
Ku bw’ubw’ubuntu n’umugisha wazanye mu buzima bwanjye.

Warakoze ku bw’iyi myaka yose wamaze mu buzima bwanjye,
Mu bihugu byose twanyuzemo,
Mu bigeragezo byose twaciyemo,
Mu nzozi zose zacu twembi twagize impamo,
Mu rugendo rusigaye,mu yindi makumyaburi n’itatu,ni wowe nanjye.

Wowe na njye.
Mu yindi 23,no gukomeza.

Isabukuru nziza y’urushako rwacu chérie!

Soma kandi:Kuri wowe Havilah Balsam Kha’ris – Mfula yanjye

Wasoma nanone:Splendid Tigris Ony’cha – Buheta kandi Bucura bwanjye

None kuwa 19/05/2026

🖋️ Byanditswe na HAKIZIMANA Maurice
📲 Nkurikira kuri WhatsApp: WhatsApp Channel
📘 Sura urubuga rwanjye rwa Facebook: Facebook Page

One thought on “Yitwa Grace….

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *