Natoye inote ya 50€ ariko sinashoboye kuyigumana. Dore impamvu.

Author: HAKIZIMANA Maurice

Ku wa Gatanu ushize, nari ngiye gufata abahungu banjye ku ishuri, mbona inote ya 50 € iri imbere y’ishuri. Nta muntu wambonye. Igitekerezo cya mbere cyanje mu mutwe ni iki: “Oh mbega amahirwe ansekeye!!” Ariko igitekerezo cyahise gikurikiraho ako kanya ni : “Disi wasanga hari umuntu wari uyafite yonyine ariyo atezeho kugaburira umuryango we muri iyi weekend?”

Nahise nibuka mama wanjye kera, yigeze guta agasakoshi kuzuye amafaranga yari yakoreye umunsi wose mu isoko, ararira yenda gupfa. Nibutse n’abantu bamufashije icyo gihe kuyashakisha n’ukuntu byamuhumurije. Ako kanya, nahise mfata umwanzuro ko ntashobora kugumana aya mafaranga.
Nasubiye ku ishuri mbaza niba hari umuntu wataye amafaranga n’umubare wayo. Umwarimu yahise ansubiza ati: “Yego, hari umubyeyi uri gushakisha inote ya 50 €”. Twaramubonye. Yarimo arira: ayo niyo mafaranga yagombaga kugaburira abana be iyo wikendi yose kugeza ku wa mbere. Yari yamaze kuyaheba burundu.

Uwo munsi, nasobanukiwe ikintu cy’ingenzi cyane: ntitwagombye kwita amahirwe yacu ikintu cyatumye undi ajya mu gahinda. Oya rwose,amahirwe yacu ntiyagombye kuba ulubabaro w’abandi. Amahirwe nyakuri ni ukugira umutimanama utubashisha gusubiza ikitari icyacu.

Mukomeze gusenga mudusabira, kuko twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya,kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose.Bibiliya, Abaheburayo 13:18

Ubunyangamugayo bugira uruhare mu bice byinshi by’ubuzima bwacu. Ni yo mpamvu,ku bakristo nyabo, intumwa Pawulo yavuze iti: twifuza kuba inyangamugayo muri byose. Ibi bigaragarira mu magambo yacu, mu myitwarire yacu mu kazi, mu bibazo by’umuryango, mu bucuruzi, ndetse no mu kubahiriza amategeko. — Abaheburayo 13:18

Iyi si

Prof HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.  

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

12 thoughts on “Natoye inote ya 50€ ariko sinashoboye kuyigumana. Dore impamvu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *