
Auteur:HAKIZIMANA Maurice
Ibyitwa “Epstein files” bisobanura inyandiko zose zo mu butabera, ubuhamya,udu karine tw’ama contakite (carnets d’adresses), amasezerano y’ibanga n’amagambo y’indahiro bifitanye isano n’umugabo witwa Jeffrey Epstein n’ishumi ye Ghislaine Maxwell.
Iki kibazo cya Epstein kigaragaza urusobe mpuzamahanga rw’ikoreshwa nabi ry’igitsina, rusa cyane n’ubucuruzi bw’abantu, bw’abakobwa, bw’igitsina (trafic sexuel) bwateguwe, kuruta uko byaba ari ubusambanyi busanzwe bw’abantu bakuru bazi ibyo bakora,bwemewe n’ababugiramo uruhare.Ni ikibazo gifite ingaruka ku isi yose: muri politiki, mu butabera no mu ndangagaciro z’ikiremwamuntu.
Wifuza kureba inyandiko zigera kuri miliyoni eshatu zashyizwe ahagaragara na Leta ya Trump?

(Ifoto: imyigaragambyo yo kwamagana ibikorwa bya Jeffrey Epstein)
Ibyamaze kumenyekana bigaragaza ko habayeho:
- Gushakisha,guhiga no gukusanya udukobwa twiza tukiri duto, akenshi ari n’abana bataruzuza imyaka y’ubukure (mineures), muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hose no mu bindi bihugu ndetse harimo no muri Afurika kugeza ndetse no mu Rwanda.
- Gutegura ingendo zibajyana kuryohereza abagabo mu bihugu bitandukanye nka:
- Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Cyane cyane muri Florida, New York, no muri Nouveau-Mexique)
- Ibirwa bya Virgin bya Amerika (Ikirwa cyihariye bwite cya Epstein)
- Uburayi (harimo ibihugu bishashagirana nk’u Bufaransa n’u Bwongereza )
- Gukoresha indege zihariye (jets privés) nta byo gutega tega indege rusange, no gukoresha amazu menshi akomeye ahenze atagerwamo n’ubonetse wese,no gukoresha abakomisiyoneri (intermédiaires).
Ese ni ubusambanyi busanzwe cyangwa ubucuruzi bw’abakobwa bo gusambanywa (trafic sexuel)?
Mu mategeko, ibikorwa byinshi bivugwa muri iyi dosiye bifatwa nk’ubucuruzi bw’udukobwa duto two gukoresha mu by’igitsina, si ubusambanyi busanzwe. Abahohotewe bagaragaje:
- Gushukishwa impano n’utuntu twiza no gutwarwa mu buryo bw’uburiganya
- Gushyirwaho igitutu mu mitekerereze
- Gukoresha amafaranga nk’uburyo bwo kubatwara buhumyi no kubagumana
Iyo bikorewe abana bataruzuza imyaka y’ubukure (ni nabo benshi), n’iyo wavuga ko batafashwe ku ngufu, mbese ko mwabyemeranyije (consentement) ibyo mu mategeko biteshwa agaciro.Byitwa gushukwa.
Mu mategeko mpuzamahanga, ibi bifatwa nk’ikoreshwa nabi ry’igitsina, ndetse bikaba n’uburyo bw’ubucuruzi bw’abantu.

Kubera iki ibi bidosiye byiswe“Epstein files” bivumbutse ubu?
Kubera ko iyi nkuru y’iri shyano igaragaza intege nke za sisiteme z’ubutabera iyo zihanganye n’abantu bafite ubutegetsi n’amafaranga.Inyandiko zikomeza gushyirwa ahagaragara buhoro buhoro;abahohotewe basaba ukuri bakanasaba ko ababahohoteye n’ababashutse babiryozwa bashyikirizwa ubutabera. Si muri iki gihe kuko byatangiye ha mbere ariko igitutu cy’abakobwa bahohotewe kigenda kiyongera.

Nasoma gute izi nyandiko nazikura he ?
Ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, Leta ya Trump yashyize ahagaragara inyandiko nyinshi zirebana n’ikibazo cya Epstein. Harimo amafoto na za videwo bishobora kurebwa no gusomerwa kuri internet.
- Impapuro miliyoni 3
- Videwo 2.000
- Amafoto 180.000
Izi nyandiko zasohowe na Minisiteri y’Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko hari izindi zari zasohotse mu Ukuboza 2025.
Ku wa 18 Ugushyingo 2025, Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yemeje itegeko rihatira Leta gushyira ahagaragara amakuru ajyanye n’iyi nkuru y’ishyano y’ihohoterwa rishingiye ku bana.
Izi nyandiko zishobora kurebwa byoroshye, n’iyo waba uri mu Bufaransa mu Rwanda cyangwa mu Burundi. Birahagije gukoresha mudasobwa, tabuleti yawe cyangwa telefone, ugasura urubuga rwa Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika, ugafungura igice cyihariye cyitwa “Epstein”, ariko usabwa kubanza kwemeza ko urengeje imyaka 18. Akira KANDA HANO wihere ijisho.
“Nta muntu n’umwe wakingiwe ikibaba”
Urupapuro rwihariye rutuma ubasha kureba amafoto n’izindi nyandiko zari zibitse mu ibanga.Izi nyandiko zitangwa nta bisobanuro byazo byimbitse biziherekeje, nta cyo zahinduweho. N’abantu b’ibikomerezwa bafite amazina akomeye nka Donald Trump cyangwa Bill Clinton (uvugwamo cyane), ntibakingiwe ikibaba, inyandiko z’aho mazina yabo agaragara ntizakuwemo.
Umushinjacyaha mukuru wungirije, Todd Blanche, yasobanuye ko hari dosiye zitashyizwe ahagaragara: izashoboraga gutuma hamenyekana imyirondoro yose y’abahohotewe, dosiye z’ubuvuzi bwabo, cyangwa izirimo amashusho ya videwo y’ihohoterwa rishingiye ku bana .
Yagize ati: “Nubwo itegeko ryemera ko hari inyandiko zishobora kudasohoka kubera umutekano w’igihugu cyangwa politiki mpuzamahanga, nta n’imwe yarinzwe cyangwa ngo icurwe kubera izo mpamvu.”Yongeyeho ati: “Nta muntu n’umwe twakingiye ikibaba”, ndetse na Perezida wacu ubwe,Donald Trump.

Nyuma y’urupfu rwa Epstein
Nyuma y’urupfu rwa Epstein rwabaye mbere y’uko aburanishwa, iki kibazo cyakomeje guteza impaka n’ibibazo byinshi muri Amerika, cyane cyane kubera ihindagurika rya Leta ku bijyanye n’iyi dosiye.
Ibi byarushijeho gukomera nyuma y’uko hasohotse inyandiko nyinshi zagiye zitekinikwa zigakurwamo ibice by’ingenzi, bigatera gushinja Leta kubura gukorera mu mucyo.
Abakobwa bahohotewe babivuzeho iki?
Mu magambo make, abahohotewe bose bagaragaza ishusho imwe,sisitemu yakoreshwaga idahinduka mu gihe cy’imyaka myinshi:
- Guhitamo abakobwa bafite intege nke (bafite ubukene, bagasezeranywa ibyo bazakorerwa, bamwe bagahabwa amashuri aho bashaka, cyangwa bagahabwa ubufasha bundi bahisemo)
- Gutangira gusambanywa buhoro: habanza gusaba gukorewa massage, bagahabwa impano, amafaranga make… hanyuma bamara kwinjira neza no kwakira ibyo bahawe bagasambanywa mu rwego rukomeye rugera no mu ihohoterwa rikomeye cyane.
- Gufatwa ku ngufu inshuro nyinshi, rimwe na rimwe n’abantu benshi bari mu itsinda, ibintu akenshi byababangamiraga
- Kuba hari abagabo bakomeye mu butegetsi, abakuru b’ibihugu,b’ibigo bikomeye ku isi,abaherwe bo ku rwego rw’isi ariko kenshi waba utari usanzwe ubazi amazina yabo ntamenyekane
- Ingendo zateguwe (indege zihariye, kujyanwa ku kirwa, mu mazu menshi y’ibitabashwa)
- Kugenzura no gucecekesha: guterwa ubwoba, kubanyanyagizamo amafaranga menshi mu rwego rwo kubagira imbata z’amafaranga, kubatera ipfunwe n’ubwoba
- Kumva ko Epstein yari “arinzwe” cyane n’abafite ububasha,ari ikitabashwa.
Icyitonderwa: Abenshi muri aba bakobwa bahohitewe bari abana bato bataruzuza imyaka y’ubukure. Bityo, ibyo bakorewe si ubusambanyi busanzwe (si uburaya) ahubwo ni ubucuruzi bw’abantu n’ikoreshwa nabi ry’igitsina.
Hari amazina amwe n’amwe avugwa muri iyi dosiye
Inyandiko zasohotse (emails, udu karine tw’ama adresses, inyandiko z’ingendo z’indege, amafoto n’urutonde rw’abantu) zirimo amazina y’abantu bakoranye na Jeffrey Epstein ako kazi, cyangwa bafitanye imibanire n’ubucuti bw’igihe kirekire cyangwa igihe gito cyane. Abo bose bashobora kuba:
- Abafatanyabikorwa muri ako kazi
- Abagaragara mu mafoto y’abantu benshi
- Abavugwa batagize aho bahurira n’ibyaha ashinjwa
Harimo kandi abahohotewe benshi, abakobwa b’imyaka mike cyane, harimo abakobwa biyise “abarokotse” (survivantes), batanga ubuhamya mu nkuru ndende zitandukanye.

Amwe mu masura y’abakobwa beza bahohotewe na Jeffrey Epstein n’abakiliya be,muri iyi nkuru biyise “abarokotse”.
Mu mazina agaragara muri Epstein files (ariko ntibibagira abanyabyaha kuko batararegwa mu butabera) harimo nka :
- Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
- Bill Clinton, wahoze ari Perezida wa Amerika
- Prince Andrew, wo mu muryango w’ibwami w’u Bwongereza
- Elon Musk na Bill Gates, abaherwe bayoboye ikoranabuhanga
- Abanyapolitiki, abacuruzi bakomeye, ibyamamare, abahanzi (urugero: Naomi Campbell, Chris Tucker)
- Abavoka, abanyamakuru, intiti cyane…bavugwa mu nyandiko cyangwa bagaragra mu mafoto
Icyitonderwa: Kuvugwa mu nyandiko ntibisobanura ko umuntu yakoze icyaha byanze bikunze cyangwa ko akurikiranywe n’ubutabera.

Nicole MUTESi ukekwaho kuba umunyarwandakazi yandikira bwana Epstein amushimira kumurihira amashuri; ibiryo n’ibindi yari akeneye mu myaka ibiri,anamushimira ukuntu yamubereye umugabo mwiza wanamuryohereje ubuzima akabasha kwiga akaminuriza aho yahinduriye inzozi ze impamo.
Ikirwa cya Epstein
Ikirwa kizwi nk’“ikirwa cy’umuvumo”, Little Saint James, ikirwa cyihariye cya miliyarideri Jeffrey Epstein mu birwa bya Virgin bya Amerika.

Ni ahantu hameze nka paradizo, ariko hakaba harahindutse ikuzimu, nk’uko bisobanurwa n’abakobwa bashinja Epstein kubafata ku ngufu no kubafungiramo.Nikirwa bwite cy’uyu mugabi wagashize ikirwa yajyanagaho abakobwa beza ku isi bakagirwa ibyo kurya n’abandi bagashize.
Iyi si,

Prof HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/.
KWAMAMAZA
🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :
“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”