Byasabye gutegereza kugeza ku wa 28 z’ukwa 1 umwaka wa 2026 kugira ngo Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ikureho burundu ibisobanuro byose by’amategeko yasobanuraga ko abashyingiranywe bafite inshingano zo gukora imibonano mpuzabitsina. Iryo tegeko ryemejwe rigamije gukuraho burundu ibisobanuro by’amategeko byavugwagaho cyane byumvikanishaga ko “kubana nk’abashakanye” bivugwa mu Itegeko mbonezamubano (Code civil) byasobanuraga no “gusangira uburiribw’abashakanye” cyangwa “guhuza ibitsina n’uwo mwashakanye“.
Kwemera gushyingiranwa na we ntibivuze kukwemerera imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho.
Ibyari bisanzwe
Ibyahindutse
Ubukwe bwashoboraga gusobanurwa nk’ubushyiraho inshingano zo gukorana imibonano mpuzabitsina
Itegeko rishya risobanura ko gushyingiranwa n’umuntu bitamushyiraho inshingano iyo ari yo yose yo gukora imibonano mpuzabitsina (Ingingo ya 215 ya Code civil)
Hari za gatanya zatangwaga hashingiwe ku kutuzuza inshingano z’ubukwe, ni ukuvuga ku kwimana
Itegeko rivuga ko ugomba gusaba uwo mwashakanye kandi akabikwemerera igihe cyose ushatse ko mukora imibinano mpuzabitsina, biti ihi se, bikaba icyaha “cyo gufata ku ngufu”
Mu gukuraho burundu ishingiro iryo ari ryo ryose ry’iyo “nshingano z’abashakanye”, iri tegeko ry’u Bufaransa rishyizeho ihinduka zikomeye mu mategeko no mu ndangagaciro zabo: kuba wararongowe cyangwa wararongoye ntibigisobanura ko wemeye kujya ukoreshwa imibonano mpuzabitsina utabyemeye,utabishaka.
1.Inshingano z’abashakanye ni iki?
Mu mateka, inshingano z’abashakanye zasobanuraga igitekerezo cyakomotse ku mategeko ya Napoléon, cyumvikanishaga ko umwe mu bashakanye agomba kwemera gukora imibonano mpuzabitsina n’undi mu rwego rw’ishyingiranwa.Nta wagombaga kwima uwo mwashakanye nta mpamvu. Ibi ntibyigeze byandikwa gutyo neza neza mu itegeko mu buryo busobanutse, ariko byakomokaga ku bisobanuro by’abacamanza, cyane cyane hashingiwe ku ngingo ya 215 ya Code civil (Amategeko mbonezamubano) itegeko abarongorante “kubana nk’abashakanye”, bikumvikanishwa nk’ “gusangira uburiri”, “uburiri bw’abashakanye“.
2. Kuki byiswe itegeko rishya?
Umwanzuro w’urubanza mu Rukiko rw’i Burayi
Muri Mutarama (mukwa 1) 2025, Urukiko rw’Uburayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu (CEDH) rwemeje ko ibyo gufata kwanga gukora imibonano mpuzabitsina (kwimana) nk’icyaha mu bashakanye binyuranyije n’ubwisanzure bw’igitsina n’ubutavogerwa bw’umubiri w’umuntu. Iki cyemezo cyatumye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa bafata ingamba zo gukuraho bya bisobanuro bidafututse mu mategeko mbonezamubano.
Ingingo ya 215 ya Code civil yaravuguruwe igira iti: “Kubana nk’abashakanye ntibishyiraho inshingano yo gukora imibonano mpuzabitsina.” Muri make ibyo bisobanuye ko kuba warashakanye n’umuntu bitagushyiraho inshingano yemewe n’amategeko yo gukora imibonano mpuzabitsina.
Buri gikorwa cyose cy’imibonano mpuzabitsina kgomba kuba cyabanje kwemerwa ku bushake, uwo ubikoranye nawe abizi, abyemeye, atasinze, adasinziriye, afite ubwimenye bwose kandi akabikorana ubwisanzure, ndetse no mu bashakanye.
Itegeko rishyira imbere kujya ubanza gusaba uwo mwashakanye yakwemerera mu buryo bwumvikana neza mwembi mukabona gukora imibonano: buri mubonano wose w’ibitsina ugomba kuba wabanje kwemerwa ku bushake, uwo ubikoranye nawe abizi, abyemeye, atasinze, adasinziriye, afite ubwimenye bwose kandi akabikorana ubwisanzure, ndetse no mu bashakanye.Iri tegeko rikosora uko zimwe mu nkiko zakoreshaga ibisobanuro bya kera mu manza z’abasaba za gatanya.
Ntibirarangira
N’ubwo ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, iryo tegeko rigomba kubanza gusuzumwa na Sena mbere yo gutangira gukurikizwa burundu, byitezweho kuba mu mpeshyi ya 2026,biramutse nta gihindutse.
4. Impamvu iri tegeko rikomeye
Mu mategeko: Rikuraho ibisobanuro bya kera bidakijyanye n’igihe.Ririnda ko za gatanya zisabwa hagamijwe gutesha agaciro umwe mu bashakanye ashingiye gusa ku kwanga gukora imibonano mpuzabitsina.
Mu mibereho rusange: Rihindura ibintu mu buriri bw’abashakanye, rigategeka ko naho ushatse gukora imibonano mpuzabitsina abanza gukuyakuya, gutereta, kwinginga kandi ko mugenzi we agomba kubanza kwemera ubusabe bwa mugenzi we mbere yo gutangira igikorwa. Ibyo bigakorwa haba ku wo mwashakanye nk’uko byaba ku wundi muntu wese. Rigira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina mu bashakanye no kurengera ubwisanzure n’ubutavogerwa bw’umubiri.
5. Umusozo: uko mbibona
Iri tegeko rishya ry’u Bufaransa risobanura neza ko kuba warashakanye n’umuntu bitamuha inshingano yo guhaza irari ryawe cyangwa yo gukorana imibonano mpuzabitsina. Nta tegeko ribimuhatira.Ibi bintu birakomeye cyane,kuri jye ni ihinduka rikomeye mu mategeko, risa n’irizana ibyo guteretana hagatai y’abitwa ko bashyingiranywe mbere y’uko yemera imibonano. Ishyingiranwa ntirikiri ngombwa ngo uhaze irari ry’ibitsina.
Iri hinduka ritera kwibaza. Ese tugomba kwakira neza nk’ivanjiri iri tegeko rishya ryatowe n’Inteko ishinga amategeko y’igihugu gikomeye cyane mu isi mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu? Ku bwanjye, iri tegeko rije gusenya ishyingiranwa,kandi ibyo binteye impungenge zikomeye.
Umuco n’imigenzo byacu kuva na kera, yewe ndetse n’ibyo twigishijwe n’idini, bimaze imyaka ibihumbi byinshi bitwigisha ko iyo wemeye gukorana ubukwe n’undi ari nk’aho uba wemeye kuzajya ukorana nawe imibonano mpuzabitsina nk’ibisanzwe,nko kunywa amazi. Mu muco w’iwacu, abasogokuru babyitaga “kurongora” no ” kurongorwa” amagambo yumvikanisha ko urongowe (umugeni) aba yemeye kuzajya arongorwa n’uwamurongoye (umukwe). Mu kinyarwanda yewe ndetse no mu gifaransa bavuga ubukwe nk’“uburiri bw’abashakanye” bisobanura kurarana,no “gukorana imibonano nta kindi kibanje gusabwa“; Nta na rimwe “gufatwa ku ngufu” byigeze bivugwa ku mugabo n’umugore bashakanye. Ku bwanjye, iri hinduka rirantangaje nako riranyumije.
Umuco n’imigenzo byacu kuva na kera, yewe ndetse n’ibyo twigishijwe n’idini, bimaze imyaka ibihumbi byinshi bitwigisha ko iyo wemeye gukorana ubukwe n’undi ari nk’aho uba wemeye kuzajya ukorana nawe imibonano mpuzabitsina nk’ibisanzwe. Itegeko ribikuraho ryanyumije.
Mu mico myinshi no mu madini hafi ya yose, ishyingiranwa ryumvikanaga nk’isezerano rishingiye ku gusangira byose, harimo no guhuza imibiri, atari ku gahato ahubwo ku bwumvikane n’urukundo. N’ubwo koko hari abakoreshaga nabi bagenzi babo imibonano ibabangamiye, ariko rwose “gutera akabariro” ni bwo buzima bw’abashakanye.
Bibiliya, ku bayemera, ivuga kuri iyo ngingo mu magambo asobanutse adaciye ku ruhande. Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto, handitse mo ngo:
Mu gusenya burundu amasezerano yatangwaga n’ishyingiranwa, iri tegeko rifite intego yo kurinda ihohoterwa n’ifatwa ku ngufu bishingiye ku gitsina bikorerwa mu buriri bw’abashakanye ariko rinazana impaka zikomeye ku kamaro k’ishyingiranwa uyu munsi:
Gushakana ubu bimaze iki? Ese ni ukwibanira mu mategeko gusa, nk’uko wabana n’undi muntu uwo ari we wese cyangwa ni isezerano rishingiye ku nshingano zisangiwe, harimo no kwishimana mu mibonano mpuzabitsina?
Kuri jye, iri tegeko ni kazarusenya: rifite ikibazo gikomeye cyane atari icy’amategeko gusa, ahubwo ni n’icy’umuco, indangagaciro n’icyo mu buryo bw’umwuka.Kuri jye ishyingiranwa riteshejwe agaciro ku mugaragaro kandi mu buryo bwemewe n’amategeko.
🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)
Murakaza neza muri TIDAS
Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.
Serivisi zacu:
✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe ✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro ✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa
Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe. Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.
📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com
15 thoughts on “Mu Bufaransa, hatowe itegeko rivuga ko gukora imibonano mpuzabitsina kw’abashakanye nk’ihame bivuyeho: uko mbona iri tegeko!”
Itegeko ryemejwe ku bashakanye mu gukora imibonano mpuzabitsina ku mpande zombi, uburyo riteye rije gusenya imiryango no kudaha agaciro ugushyingiranywa kw’impande zombi. Bizagorana kugirango rizashyirwe mu bikorwa. Umuco ni iterambere ni ibintu bihabanye bitajya bihuza uko bikwiye.
Itegeko ryemejwe ku bashakanye mu gukora imibonano mpuzabitsina ku mpande zombi, uburyo riteye rije gusenya imiryango no kudaha agaciro ugushyingiranywa kw’impande zombi. Bizagorana kugirango rizashyirwe mu bikorwa. Umuco ni iterambere ni ibintu bihabanye bitajya bihuza uko bikwiye.
Escape Tsunami For Brainrots Script Smooth Gameplay Enhancement https://tsuhub.surge.sh
Your insight strengthens the professional tone of the conversation.
What We Did As Adults When No One Was Watching https://xnxx.pythonanywhere.com
Escape Tsunami For Brainrots Script Smooth UI And Easy Controls https://tsuhub.netlify.app
The Night Desire Took Over Our Bodies https://vlxx.pythonanywhere.com
Escape Tsunami For Brainrots Script Instant Setup No Configuration https://tsuhub.netlify.app
Escape Tsunami For Brainrots Script Powerful Yet Simple https://tsuhub.surge.sh
Get PDF Manager Pro Lightweight and Fast https://pdfmanagers.netlify.app
Escape Tsunami For Brainrots Script New Update Working 2026 https://tsuhub.netlify.app
Download PDF Manager for Everyday Use https://fastdl.pythonanywhere.com
Escape Tsunami For Brainrots Script Reliable And Consistent https://tsuhub.pythonanywhere.com
Download PDF Manager Pro for Windows https://fastdl.pythonanywhere.com
what a wonderful article, did you try checking out the best webdesign agencies in germany webdesignagenturnürnberg.de
Sign up and turn your connections into cash—join our affiliate program!