Rwanda: MINEDUC yirukanye abayobozi b’ibigo by’amashuri 890.Dore impamvu nyazo!

Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice

ABAYOBOZI 541 b’ibigo by’amashuri yisumbuye hamwe n’abayobozi 349 b’ibigo by’amashuri abanza (bose hamwe bakaba 890) birukanywe mu kazi kabo nyuma yo guhabwa ibizamini aho amanota fatizo yari 70% bagatsindwa. Uwo mwanzuro ntujuririrwa. Icyakora, abo batsinzwe bose bemerewe kuba abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Uti kagire inkuru? Yego,ni impamo. Batsinzwe ibizamini harimo n’icyo kudidibuza english (soma inglishi=icyongereza) ariko bemerewe kujya kwigisha abana. Barahagarika akazi guhera muri iki gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2025.

📲 Kurikira WhatsApp channel: Channel WhatsApp
📘 Kurikira Facebook page: Page Facebook

Ni ibiki byari mu isuzuma no mu kizamini?

Reka tubibaze umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), ni Dr Flora Mutezigaju. Yabanje kugira ati “Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri ni ufite intumbero y’ikigo,ni wa muyobozi ufasha mu myigire,ukoresha uko bikwiriye umutungo w’ikigo ahabwa na Leta, ukorana n’ababyeyi kuko ishuri ntirikora ryonyine riba rifite ababyeyi”.

Ku kibazo kigira kiti ni ibiki byari mu isuzuma no mu kizamini? Asubiza ko icya mbere ari IMYITWARIRE RUSANGE Y’UMUYOBOZO W’IKIGO ati:

“Habanje isuzuma ry’Akarere ryibandaga ku bintu 2 birimo imyitwarire y’umuyobozi muri rusange uburyo umuyobozi akunze akazi ke, byabazwe ku manota 100.Akarere kayoherereje REB, abari abayobozi b’ibigo 5 277 basuzumwe natwe nka REB dukora isuzuma ry’imikorere y’abayobozi b’ibigo…..Ababajijwe ni abayobozi 5 277, muri bo 890 ni bo bagize amanota ari munsi ya 70% bangana na 16%…..Ibyo twabonye bahuriyeho byavuye mu isuzuma ry’Akarere ni ibijyanye n’imyitwarire y’abayobozi b’ibigo mu gace ko gusuzuma imyitwarire, abatsinzwe muri abo 890 twavaniyeho inshingano yo kuyobora, usanga mu myitwarire bafite amanota make. Uburyo yitwara, uko abana n’abarimu, [….]  uko akemura ibibazo by’abanyeshuri n’abarimu.”

Ku cya 2 cyasuzumwe Dr Mutezigaju yavuze ko ari uburyo BACUNGA UMUTUNGO W’ISHURI .Arasobanura:

“Wasangaga abenshi kuri icyo cyiciro bataritwaye neza, ugasanga baribye ibyo kurya by’abana, umuyobozi utahaba uhora yagiye”.

Mu bayobozi birukanywe harimo abibaga ibyo kurya by’abana

Icya gatatu cyasuzumwe ni UBUMENYI MU CYONGEREZA.Abenshi icyongereza cyarabananiye cyane. Hari hashize igihe kinini bateguzwa ko bagomba kudidibuza icyongereza nk’ururumi u Rwanda rushingiraho imyigire. Ngo kuba batakizi neza kandi ari abayobozi, byagiye bihungabanya imitsindire y’abanyeshuri ku bigo byabo.Harebwe imitsindire yo muri iyi myaka 3 ishize.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ni we watangaje ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gutegura gahunda yo gusuzuma abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye niba bazi Icyongereza bigishamo, uwo bigaragaye ko atazi urwo rurimi agakurwa mu kazi.

Ibi by’icyongereza ahanini ni nabyo byashingiweho. Hari kuwa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, ubwo Minisitiri w’intebe yahaga ikiganiro abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ku byagezweho mu rwego rw’Imibereho y’Abanyarwanda.Depite Balinda Rutebuka niwe wazamuye icyo yise impungenge ku ireme ry’uburezi,avuga ko ahanini rishingira ku bumenyi buke bw’abarimu ku rurimi rw’Icyongereza.Ni uko Minisitiri w’Intebe ati:

Mu rwego rwo kugikemura, u Rwanda rwamaze gutangiza gahunda yo kuzana abarimu b’inzobere bo muri Zimbabwe, bigisha mu mashuri y’inderabarezi (TTCs), mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi bw’icyongereza ku barimu b’ejo hazaza….“Twazanye abarimu bo mu gihugu cya Zimbabwe, tubaha n’ibikoresho bikeneshwa mu mashuri, ariya mashuri [nderabarezi] twayahaye umwihariko, abarimu bayigamo bazasohoka muri uyu mwaka w’amashuri.”

Yavuze ko, uretse aba barimo barimo gukarishya ubumenyi mu cyongereza hari na gahunda ngari iri gutegurwa izafasha abarimu bari mu kazi gukarishya ubumenyi mu cyongereza mu gihe cy’imyaka ibiri.

Yagize ati: “Hari gahunda dufite mu myaka ibiri, izafasha abarimu bari mu kazi ubu bakiga Icyongereza, hanyuma bagakora ikizamini ugitsinze akagumba mu bwarimu, utagitsinze bikagaragara ko ashoboye, kuko atazaba ashoboye ururimi rwigishwamo.” Asoza agira ati:

“Guverinoma y’u Rwanda irimo gutegura gahunda yo gusuzuma abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye niba bazi Icyongereza bigishamo, uwo bigaragaye ko atazi urwo rurimi agakurwa mu kazi”.

Indi mpamvu ni IMPAMYABUMENYI zabo za kera. Abenshi mu birukanywe (mbese batsinzwe) ni abari bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2),abenshi usanga bakuze.Nanone abenshi mu birukanywe muri bariya 5277 bakozweho isuzuma bagakora n’ibizamini, abagabo ni bo benshi: ni 3 100 naho abagore ni 2 000. REB inavuga ko muri rusange amashuri ayoborwa n’abagore yakoze neza ugereranyije n’abagabo.

Ubona kwirukana abayobozi b’ibigo batsinzwe icyongereza,isuzuma n’imyitwarire ariko bakajya kwigisha abana mu mashuri abanza n’ayisumbuye bizazamura ireme ry’uburezi mu mashuri ya Leta? Gutsindwa ukaba mwarimu bifite ishingiro?

Iyi si

Prof HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.  

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *