Ndi gutekereza: Intambara, inyeshyamba, amaraso,iyi si.

Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice

Inyeshyamba z’Aba Tigrinya (umutwe wa TPLF) nta gihe kinini gishize bagize umuvuduko nk’uw’amaraso bafata ibice byinshi bya Etiyopia ndetse amaradiyo na Televiziyo mpuzamahanga menshi n’indi miryango n’ibihugu bitangira gutangaza ko umurwa mukuru urafatwa bidatinze ! Ni uko Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed ava mu biro ajya ku rugamba akoresha drones n’ubundi buhanga inyeshyamba zirwana zisubira inyuma…..ubu zarazimye!

Uwo ni Tsadkan uri hagati, mu mwaka bishoboka ko ari mu 1988

Ifoto yatanzwe n’umuryango wa Tsadkan: Jenerali Tsadkan (uri hagati) yarwanyije leta ya Ethiopia bwa mbere kuva mu mwaka wa 1976 kugeza mu 1991

Intambara muri Ethiopia yatangiye mu mezi 10 ashize

Inyeshyamba za Tigray muri Ethiopia mu mwaka wa 2021-2022

📲 Kurikira WhatsApp channel: Channel WhatsApp
📘 Kurikira Facebook page: Page Facebook

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yagaragaye ayoboye ingabo ku rugamba mu ntambara igihugu cye gihanganyemo n’inyeshyamba z’umutwe wa Tigray People’s Liberation Front (TPLF).
Mu mashusho yagiye hanze,Minisitiri w’Intebe,Abiy Ahmed,yavuze ko uduce twari dufitwe n’ingabo batwisubije ndetse ko n’abaturage bose babari inyuma.

Inyeshyamba zo muri El Salvador

Muri El Salvador hari umutwe wiyitaga MS-13 n’undi wiyitaga Barrio 18! Iyi mitwe y’iterabwoba yombi ifatanyije yamaze imyaka 30 ikora icyo yishakiye mu gihugu! Yafashe igihugu yamagira,ifata ubuso bwa 80% bw’igihugu. Yarishe iriba irasahura igira El Salvador agatobero!

La Mara Salvatrucha (abrégé en MS13, MS ou Mara)

Ku ifoto: Ubu bari gutoragurwa umwe umwe! Harimo uwakatiwe igifungo cy’imyaka 1.335, n’abandi 10 bakatiwe igifungo kiri hagati ya 463 na 958. Abo ni abanyamahirwe barokotse umuriro basutsweho!

Guverinoma ikomeza ivuga ko MS-13 n’irindi tsinda ry’abagizi ba nabi, Barrio 18, ari bo bagize uruhare mu rupfu rw’abantu bagera ku 200.000 mu myaka mirongo itatu ishize. Mu byaha byakozwe n’abanyamuryango ba MS-13 hagati ya 2014 na 2022 harimo ubwicanyi bw’umunyeshuri n’umukinnyi w’umupira w’amaguru, ndetse n’imanza nyinshi z’ubujura bw’abacuruzi n’ubwinjiracyaha mu ngo zabo.

Inkuru irarangiye!

Ibi mubona byose bizaba Amateka, abazarama muzabirebesha amaso! « Amaraso si amazi » kandi « inda nini yishe ukuze »!Hari kera!

Iyi si

Prof HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/.  

KWAMAMAZA

🌍 TIDAS – Traduction (guhindura mu ndimi inyandiko), Interprétariat (gusemura) &Accompagnement dans vos démarches d’asile et de séjour en France” (gufasha byose mu bijyanye n’amadosiye asaba ubuhunzi, gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera no kuba mu Bufaransa)

Murakaza neza muri TIDAS

Intego yacu: gufasha abanyamahanga baba mu Bufaransa guhangana n’imbogamizi z’ururimi n’iz’ibyangombwa byose.

Serivisi zacu:


✅ Itumanaho n’ubusemuzi mu gihe cyo guhura n’abategetsi cyangwa gushyira ku murongo dosiye zawe
✅ Kugufasha dosiye zo gusaba ubuhungiro
✅ Ubufasha bwose mu bijyanye n’amadosiye yo gutura, no kubona ibyangombwa byose byo gukorera,kwiga no kuba mu Bufaransa

Hamwe na TIDAS, ubona serivisi ya kinyamwuga, yemewe n’amategeko; yita ku bantu kandi yizewe.
Twizera ko buri muntu akwiye gutegwa amatwi no gufashwa.

📞 Twandikire uyu munsi tuvugane ku mushinga wawe kuri (+33) 07 58 90 35 49 cyangwa utwandikire kuri tidasetvous@gmail.com

✨ TIDAS :

“TIDAS – Iguhora hafi ”
“Ijwi ry’Abanyamahanga mu Bufaransa”
“Gusobanukirwa, Gusemura, Gufasha”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *