YARWANYIJE UMUPOLISIKAZI, ARAMUGUNDIRA,ARANAMUKUBITA! ARIKO POLISI YABYITWAYEMO KINYAMWUGA!

Auteur:HAKIZIMANA Maurice

Turi mu Bufaransa,kuwa 2 ushize tariki 9/9/2025 mu mugi witwa Chalon-sur-Saône (71). Hari iduka rya siporo ryahamagaye polisi riyibwira ko hari umuntu ufashe ibicuruzwa bya 400 € yanga kwishyura!.Polisi yahise ihagera,imuta muri yombi,imujyana kuri polisi[Abafaransa bahita kuri commissariat =Soma “Komisariya”]! Ahageze,umupolisikazi amujyana mu biro bapimiramo ibiyobyabwenge n’inzoga. Uyu mugabo yahise arwanya uyu mupolisi,aramugundira, aramukubita, ashaka uko yacika akiruka.

👉 Kanda hano ukurikire channel yanjye ya WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
👉 Kanda hano ukurikire paji yanjye ya Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Polisikazi yatuje,akora ibyo yize byo kurwanisha amaboko, mbese bya kinyamwuga,amutera judo,bagenzi be basanga yamuhejeje hasi arafungwa!

Mu rukiko,yakatiwe gufungwa amezi 14 mu buroko,ariko ashobora gusubikirwamo 8 niyitwara neza muri gereza.

Ikibazo uri kwibaza nicyo nanjye ndi kwibaza: Ibi bibaye iwanyu aho,uyu mugabo warwanyije akanakubita polisi bya nyabyo byari kumugendekera gute?🎤

Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
👉 Kurikira channel yanjye ya WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
👉 Kurikira paji yanjye ya Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *