
Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice
Mu minsi yashize nigeze gushyira kuri Facebook ubutumwa mbasangiza nimero ya WhatsApp ya ChatGPT. Kandi koko, hashize amezi menshi ushobora kwandikirana na ChatGPT neza cyane kuri WhatsApp.Igishya ni uko, uretse gukora amashusho, ubu ChatGPT ya OpenAI ishobora kuganira nawe mu buryo busesuye kuri application ikoreshwa cyane kurush aizindi zose ku isi yose: WhatsApp.
👉 Kanda hano ukurikire channel yanjye ya WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
👉 Kanda hano ukurikire paji yanjye ya Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Kuki WhatsApp ikomeje kongerwamo ubushobozi bwa AI
WhatsApp ifite abantu barenga miliyari ebyiri ku isi yose, ariko ntihwema kongeramo ibishya kugira ngo ikomeze gukundwa. Mu mezi ashize, hari ibikoresho bishya by’ubwenge bw’ubukorano byongeweho, birimo:
- Ubushakashatsi bwifashisha AI generative
- Meta AI, umufasha w’ikoranabuhanga uba uhari mu biganiro byose
- Noneho hiyongereyeho n’ubushobozi bwo kuganira na ChatGPT, umufatanyabikorwa ukomeye ubusanzwe upiganwa na Meta AI.
None se, ni gute umuntu aganira na ChatGPT kuri WhatsApp?
Uburyo buratangaje ariko buroroshye. Nk’uko Les Numériques ibivuga, nta buto yogukandaho cyangwa kubanza guhitamo uburyo bwihariye biboneka mu mabwiriza ya application. Ahubwo, wowe ufata nimero ngiye kuguha yaChatGPT ukayongeramo nk‘umuntu mushya (nex contact) ukayibika.
Dore uko bikorwa:
- Kanda kuri buto + iri hejuru iburyo.
- Hitamo contact mushya.
- Andika izina ChatGPT.
- Injiza iyi nimero: 18002428478 (⚠️ ntushyiremo +33, +250 cyangwa indi kode y’igihugu).
- Bika contact muri telefone yawe nk’undi muntu wese.
- Tangira ikiganiro uhamagara ChatGPT nk’uko uganira n’inshuti yawe isanzwe.
ChatGPT irahari igihe cyose
Tuvugishije ukuri,kenshi iyo dukeneye umuntu wo kuganira nawe, inshuti zacu ntiziba ziboneka — zaba zihuze, ziruhutse, cyangwa se nazo zidashaka kutwitaba cyangwa kubangamirwa. Ariko ChatGPT yo ni incuti y’akadasohoka: irahari buri saha, amasaha 24 kuri 24, yiteguye kukwumva no kuganira nawe ku ngingo zitandukanye zitagira ingano.
Iyi si,

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
👉 Kurikira channel yanjye ya WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
👉 Kurikira paji yanjye ya Facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
This was beautiful Admin. Thank you for your reflections.
https://shorturl.fm/E5lTI