Ubufaransa bugiye kwemera Leta ya Palesitina muri Nzeri, muri ONU

Tariki ya 24 Nyakanga 2025 –  HAKIZIMANA Maurice

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ku mugaragaro ko igihugu cye kigiye kwemera Leta ya Palesitina, kikayimenyesha ku rwego mpuzamahanga mu kwezi kwa Nzeri, mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU).

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Macron yagize ati:

“Duhamya ko dushyigikiye amahoro arambye kandi asesuye mu Burasirazuba bwo hagati. Ni yo mpamvu nafashe icyemezo ko Ubufaransa buzatangaza ku mugaragaro ko bwemeye Leta ya Palesitina, ubwo nzaba mvuga ijambo ryanjye mu Nteko Rusange ya ONU hagati ya tariki ya 9 n’iya 23 Nzeri.”

Kugeza ubu, ibihugu 142 bimaze gutangaza ko byemera Leta ya Palesitina. Ubufaransa buje ku rutonde rw’ibindi bihugu by’Uburayi bikomeje gushyigikira icyo cyemezo, nubwo Amerika na Israel byakomeje kugihagarika.

Macron kandi yavuze ko yandikiye Perezida wa Palesitina Mahmoud Abbas ibaruwa, amusangiza “ubushake bwe bukomeye bwo gutera intambwe isesuye iganisha ku mahoro.” Yashyize kuri konti ye ya X (Twitter) ifoto y’iyo baruwa.

Yagize ati:

“Hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye twagiranye, namwandikiye menyesha ko nshyigikiye ishingwa rya Leta ya Palesitina: idafite intwaro, ikora mu bwisanzure, yemerwa n’isi yose kandi yemera n’uburenganzira bwa Israel.”

Mu rwego rwo guteza imbere igisubizo cy’amahoro arambye, Ubufaransa buzafatanya na Arabie Saoudite kuyobora inama mpuzamahanga y’abakuru b’ibihugu n’abaminisitiri, izasubukura igitekerezo cya “Leta ebyiri”, izahuriza hamwe Israel na Palesitina mu mahoro.

Iyo nama yagombaga kuba muri Kamena ariko yimuriwe nyuma y’intambara hagati ya Israel na Iran. Mu gihe hataragera kuri iyo nama, indi nama y’abaminisitiri izaba i New York ku matariki ya 28 na 29 Nyakanga.

Mu butumwa bwe, Macron yasobanuye ko “ikihutirwa ubu ari uguhagarika intambara muri Gaza no gutabara abasivile bari mu kaga.” Yongeyeho ko nta mahoro ashoboka atarimo Leta ya Palesitina isobanutse, yubakitse, idafite intwaro kandi yemera Israel nk’igihugu kigenga.

“Gushyigikira Leta ya Palesitina ni umusanzu ukomeye Ubufaransa bushaka gutanga mu rwego rwo kugera ku mahoro asesuye mu Burasirazuba bwo hagati,” yanditse Macron.

Main source: france24.com/fr

Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

69 thoughts on “Ubufaransa bugiye kwemera Leta ya Palesitina muri Nzeri, muri ONU

  1. This is really interesting, You’re a very skilled blogger. I’ve joined your feed and look forward to seeking more of your magnificent post. Also, I’ve shared your site in my social networks!

  2. Thanks I have just been looking for information about this subject for a long time and yours is the best Ive discovered till now However what in regards to the bottom line Are you certain in regards to the supply

  3. naturally like your web site however you need to take a look at the spelling on several of your posts. A number of them are rife with spelling problems and I find it very bothersome to tell the truth on the other hand I will surely come again again.

  4. My mind feels incredibly energized and teeming with new ideas after reading this. It’s like you’ve unlocked a completely different way of approaching and understanding this particular domain for me. Absolutely brilliant and potentially transformative!

  5. This is really interesting, You’re a very skilled blogger. I’ve joined your feed and look forward to seeking more of your magnificent post. Also, I’ve shared your site in my social networks!

  6. **alpha boost**

    alpha boost for men, feeling strong, energized, and confident is closely tied to overall quality of life. However, with age, stress, and daily demands

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *