Tangira kwimenya no kwiyitaho,nta we ubikubereyemo


Umwanditsi: HAKIZIMANA Maurice

Iyi si: yemwe bantu mutangire kujya mwimenya mwiyiteho! Ntawe ubikubereyemo! Ubuzima bwawe ni bwo bugomba kuza imbere. Si ubwikunde ahubwo ni ukwikunda, ni ukwikebuka, ni ukwiyibuka.Dore ibintu 6 wagombye guhindura mu buzima bwawe kugira ngo umererwe neza kurushaho! Byanakurinda cyangwa byagabanya agahinda gakabije (depression),n’umujagararo(stress)!

Icya 1.Guhora wumva ugomba gufasha abantu bose,ukikorera ibibazo byabo kandi ukaba muri buri kintu cyose kibaye!

Menya ko utari “Ishobora Byose”(Tout Puissant)! Uzakemure ibyo ushoboye,ibyo udashoboye ubireke.

Iga kuvuga ngo “Oya”(Nooooo). Bizatuma ubona akanya ko kuruhuka,ucunge neza udufaranga twawe,kuko guhora wumva ushaka gufasha abababaye bose,bituma urwara umutwe,biguhoza mu bukene,kandi uzarinda ushiramo umwuka utanafashije nibura umuntu 1 ku ijana ry’abatuye iyi si!

Ntugashake kugenzura buri kantu kose,gupanga ibintu byose,no kuba mu bintu byose!Nturi “igisharagati” (itenti) nicyo kiba muri buri bukwe bwose,”nturi intebe” bicaraho, kandi “nturi ikinyobwa” ngo barakunywa….si wowe kamala,udahari byakorwa!Mbere yawe byarakorwaga,uhari birakorwa,nunacaho bizakomeza bikorwe!

Isi ntiyikaraga kubera twebwe! Rebera kuri ba nyakwigendera bose uzi….baragiye ubuzima burakomeza!!

Icya 2. Gerageza kwiyibagiza ibyaha byose wakoze kera,amakosa wakoze kera,ibyagutengushye byose (disappointments) n’abagutengushye bose

Gerageza kwiyibagiza ibyaha byose wakoze kera,amakosa wakoze kera,ibyagutengushye byose (disappointments) n’abagutengushye bose(urugero ba ex,n’abandi bantu bakubereye babi mu buzima),byose bisige inyuma yawe!Jugunya kure…..puuuuu!!(urugero ba ex,n’abandi bantu bakubereye babi mu buzima),byose bisige inyuma yawe!Jugunya kure…..puuuuu!!

Menya kubaho mu ndagihe (le présent)! Erega imodoka ntaho yagera umushoferi agumishije amaso ye mu turebanyuma (retroviseurs)!

Icya 3.Menya aho ubushobozi bwawe burangirira! (your limits)

Menya imyaka yawe,uburwayi bwawe, indeshyo yawe,amashuri yawe,ibyo ushoboye,ibyo udashoboye!!Ibyo bizagufasha kumenya siporo washobora n’iyagusize,umenye inyambaro igukwiriye aho gushaka kwambara nk’abo ubona ku mbuga nkoranyambaga no mu mugi,bitume umenya akazi ushoboye, amashuri ushoboye kandi unyurwe nabyo!

Tuza! Nta siganwa urimo,nta we muhiganwa! Korera ku muvuduko wawe!! Ibuka: ntiwakererewe ntiwihuse byose biri ku muvuduko wawe!!

Icya 4.Ntukipfobye ngo ukabye ariko kandi ntukirate!

Uriho kubera impamvu,si kubw’impanuka! Ufite akamaro, kora neza ibyo ushinzwe,mu myaka yawe yo kubaho muri iyi si, nunacaho,hazabe abo usigiye ibyiringiro mu buzima!

Hari abakurusha byinshi nawe hari abo urusha byinshi ariko ibyo ni ubuzima! Ntukiremereze! Ariko Kandi ntukikandagire! Nawe uri umuntu nk’abandi,ntacyo bakurusha!

Icya 5.Jya ugira gahunda y’umunsi!

Ntukabyuke udafite icyo ugomba gukora ku munsi! Itoze kugira urutonde rw’ibyo urakora umunsi wose! Umunsi ugira amasaha 24: Akazi amasaha 8, kuryoshya amasaha 8 gusinzira amasaha 8

Icya 6. Va ku ngirwa ncuti,za ncuti zikwangiza gusa cyangwa zo kukurya utwawe gusa!

Umuntu wese ugushakaho agacupa gusa, incuti z’akabari,amajipo na mushikaki GUSA ntaho zizakugeza. Za ncuti zishaka kukurya gusa mu gihe zo zikorera imishinga iziteza imbere,zibukira! Bashaka ngo ukomeze ugire umutima mwiza,ugire ubuntu wibagirwe gukinga,maze bo biterere imbere!

Numvise umuntu avuga ngo jya uba umuntu mwiza gusa (bon) birahagije ariko wirinde gukabya cyane ngo ube mwiza bikabije (kuba bon bon) kuko nuba bonbon bazakurya.

Va kuri za ncuti ziguhoza mu tugambo dusenya,mu dutiku,mu kuvuga abandi. Gumana n’incuti zikurangira akazi,zikubwira iyo zabonye ahari imali,zigufasha kuzigama cash,zikwigisha kubaho ntawe uhanganye nawe(kwiberaho neza,ubuzima bworoheje, ubukire budasakuza)! Za ncuti zubaha Imana n’abantu bose,zitarobanura ubwoko,zitagira amacakubiri

Nubaho gutyo ntuzimaramo imbaraga zawe nta mpamvu! Uzumva utuje,kandi ujye uryama usinzire neza! Mugire ibihe byiza! Ni ukumenya ubwenge!!

🖋️ Byanditswe na Mwalimu HAKIZIMANA Maurice
📲 Nkurikira kuri WhatsApp: WhatsApp Channel
📘 Sura urubuga rwanjye rwa Facebook: Facebook Page

3 thoughts on “Tangira kwimenya no kwiyitaho,nta we ubikubereyemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *