
Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice
Uyu ureba ku ifoto ni Emily Kwamboka Osiemo, umunyamategeko ukomoka muri Kenya! Niwe madamu Ingabire Victoire Umuhoza yifuza mu rubanza rwe! Ingabire yasabye urukiko ko rwamusabira Urugaga rw’Abavoka rukorohereza umunyamategeko we ukomoka muri Kenya witwa Emily Osiemo, kubona ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda, kugira ngo amwunganire muri uru rubanza.

Emily Kwamboka Osiemo umunyamategeko wa Ingabire Victoire wo muri Kenya
Emily Kwamboka Osiemo ni umwe mu banyamategeko bakomeye muri Kenya. Amaze kubaka izina mu mategeko mpuzamahanga, by’umwihariko mu birebana n’amasezerano n’ubucuruzi hagati y’ibihugu. Abarizwa mu rugaga rw’abavoka rwitwa Lumumba Ayieko aho akora nk’umujyanama mukuru mu by’amategeko mpuzamahanga.
Emily ni umunyamategeko wemewe n’urugaga rwa Kenya, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu mategeko (LLB Hons.) ndetse n’indi y’icyiciro cya gatatu (Master’s) yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania abifashijwemo n’Ikigo Mpuzamahanga cya Sida Scholarship. Yanize kandi mu Ishuri ry’Amategeko y’Afurika y’Iburasirazuba.

Emily azwiho no kuba intyoza mu guharanira ko abaturage basobanukirwa uburenganzira bwabo mu masezerano mpuzamahanga.
Ingabire yabwiye urukiko ati
“Nasabaga ko bamworohereza kubona ibya ngombwa byo kuza kunyunganira…Mudufashe kutwumvishiriza urugaga rw’Abavoka kumuha uburenganzira bwo kuza gikora.”

Mu kumusubiza, umucamanza yaramubajije ati “Ni ngombwa ko urukiko rwinjira mu mikorere y’urugaga cyangwa mwebwe mwakorana n’urugaga?”
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ku murongo wa telephone, umwavoka wa Ingabire wo muri Kenya maître Osiemo yavuze ko Ingabire Victoire yamuvugishije akimara gutabwa muri yombi, ariko batigeze bongera kuvugana, gusa ngo yamusabye ko yasaba ibyangombwa mu rugaga kugira ngo azashobore kumwunganira.
Yagize ati
“Yaramvugishije ampa amabwiriza y’uko nasaba uburenganzira bwo kuzamwunganira, ariko ubu sindi kubasha kuvugana na we bitewe n’uko bimumereye ubu kugira ngo tuvugane byinshi, igihari ni uko gusa Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwampa uburenganzira nkabasha kuza kumwunganira…..“Niba yaravuze izina ryanjye ubwo bishoboka ko ari njyewe, sinzi niba hari undi muntu duhuje amazina”

Yavuze ko icyasabwa kugira ngo yunganire Ingabire ari uko Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwamuha uburenganzira, “hashingiwe ku itegeko ryo mu Rwanda ryorohereza abanyamategeko bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bivuga ko umunyamategeko wese wo muri EAC ushaka gukorera mu Rwanda agomba guhabwa uruhushya.”
Mu gushaka kumenya icyo Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruvuga kuri iyi ngingo, IGIHE yagiranye ikiganiro na Me Nkundabarashi Moïse uyobora Uru rugaga, avuga ko yakiriye ubusabe bwa Me Osiemo wo muri Kenya asaba ko yahabwa uruhushya rwo gukorera mu Rwanda igihe gito kugira ngo yunganire Ingabire Victoire.

Me Nkundabarashi ati Urugaga ntirushobora guha uburenganzira umwavoka wo muri Kenya kuko na bo bakumiriye abo mu Rwanda gukorera iwabo
Me Nkundabarashi yavuze ko kuri ubu Urugaga rudashobora guha uburenganzira umwavoka wo muri Kenya kuko na bo bakumiriye abo mu Rwanda gukorera iwabo.Aragira ati:
“Uriya mwavoka yaratwandikiye adusaba kubona uburenganzira bw’agateganyo bwo kunganira Ingabire, atubwira ko ari umukiliya we, aranabitugaragariza mu ibaruwa ye yatwandikiye. Mu mategeko imikorere y’abavoka ku Isi, habamo icyo bita ihame rya magirirane [réciprocité] kugira ngo wemererwe gukorera mu kindi gihugu ni uko icyo gihugu na cyo kiba cyemerera abavoka b’icyo gihugu gukorera mu cyanyu.”
Aha, Me Nkundabarashi yavuze ko atari ko bimeze kuri Kenya, kuko yo itemerera abavoka bo mu Rwanda gukorerayo, bityo ko ukurikije iryo hame rya magirirane n’u Rwanda ubu rwahisemo kutemerera abavoka bo muri Kenya gukorera mu Rwanda.Akomeza agira ati:
“Kugira ngo wumve amateka neza, u Rwanda rukimara kwinjira muri EAC, rwakoze ibyo rwagombaga gukora byose bijyanye no kwinjiza amasezerano mpuzamahanga mu mategeko y’imbere mu gihugu, Kenya na yo yari itegerejweho gukora ibyo, bavugurura itegeko rigenga urugaga rwabo, bongeramo igika cyavugaga ko abavoka bo mu Burundi n’abo mu Rwanda na bo bemerewe gukorera muri Kenya, ibyo byabaye muri 2014……Bakimara kuritora ryamaze nk’ukwezi kumwe cyangwa abiri, abantu barariregera mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Kenya, Urukiko rwemeza ko icyo gika kigomba kuvanwaho kuko kinyuranyije n’Itegeko Nshinga, kuko hatabayeho kubanza kubaza abaturage kugira ngo bagire icyo babivugaho.”
Icyemezo No. 94 cyo mu 2014 cy’Urukiko rw’Ubujurire rwa Kenya gikuraho ingingo ya 12 n’iya 13 agace ka 1(d) yari yemejwe n’Urugaga rw’Abavoka muri Kenya yavugaga ko abo mu Rwanda no mu Burundi na bo bemerewe gukorerayo nk’uko byari bimeze n’abandi bo mu bihugu bya EAC, cyasohotse mu 2014.
Me Nkundabarashi ati:
“Mu Rwanda twari twarakoze ibyasabwaga byose, twebwe ku ruhande rw’u Rwanda, twatangiye kwemerera abavoka b’Abanya-Kenya kuza gukorera mu Rwanda, hari n’abari hano ubu ngubu bakorera mu Rwanda. Igitekerezo cyari gihari twatekerezaga ko nubwo [muri Kenya] barikuyeho bari buze kongera bakabaza noneho abaturage, noneho bikajya mu itegeko ryabo ry’imbere mu gihugu…..Kuva mu 2014 kugeza uyu munsi, nta kintu na kimwe ibyo bintu bigeze babikoraho, noneho icyaje no kuba ni uko hari abo twemereye hano b’Abanya-Kenya basubiyeyo ngo basabe na bo kwinjira mu rugaga rwabo barabangira, bavuga yuko abantu bavuye mu Rwanda bafite ‘system’ y’imyigire itandukanye no muri Kenya, batakwemererwa gukorerayo. ….. Aho rero ni ho hari ipfundo ry’iki kibazo…ibihugu byari bifite inshingano zo kwinjiza ibikubiye muri ayo masezerano mu mategeko agenga imyuga y’abavoka ku mpande zombi. Kenya rero kugeza uyu munsi ntabwo ari ko bimeze, ni ukuvuga ko mu yandi magambo ibintu atari magirirane, kubera ko batemerera Abanyarwanda gukorera umwuga muri Kenya, natwe ntabwo twemerera Abanya-Kenya gukorera mu Rwanda.”
Umwanzuro: Madamu Ingabire Victoire nakureyo amaso
Me Nkundabarashi yavuze ko kuri ubu Urugaga rudashobora guha uburenganzira umwavoka wo muri Kenya kuko na bo bakumiriye abo mu Rwanda gukorera iwabo. Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda yavuze ko Osiemo Emely bamusubije bamubwira ko ibyo yasabaga byo gukorera mu Rwanda bitakwemerwa kuko Kenya itubahirije ihame rya magirirane.
Yavuze ko ibaruwa ye ya mbere yayohereje ku wa 25 Kamena, bakamusubiza ku wa 27 Kamena 2025.
“Naramusubije ndamubwira nti ubwo burenganzira nta bwo ubwemerewe, yego yarongeye arandika avuga ko ari ibaruwa y’ubujurire ku bw’icyo gisubizo…hano rero we agakoresha amasezerano ya EAC ndetse n’ibijyanye no korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, avuga ko yakagombye kuba yemerewe na we kuba yaza agahabwa ubwo burenganzira bwo kuba yakorera hano… ubu turi gutegura indi baruwa kugira ngo tumusubize….Ikintu gitangaje muri iyi baruwa yita iy’ubujurire, nta hantu na hamwe avuga kuri ziriya manza namubwiye ubwo namusubizaga, zavanyeho ubwo burenganzira ku Banyarwanda, nta hantu na hamwe abivugaho, ahubwo we aravuga ngo nta bwo akwiye guhorwa Kenya itarubahirije ibyo yagombaga gukora..hano turavuga ku mategeko mpuzamahanga, igihugu cyawe niba kitubahirije ibyo kigomba gukora nk’inshingano ntabwo wavuga ngo wowe wagira uburenganzira cyo kitakoze ibyo kigomba gukora.”.”
Me Nkundabarashi yavuze ko bari gutegura indi baruwa yo gusubiza iyo Me Osiemo yise iyo kujuririra iya mbere bamuhaye bamwangira uburenganzira bwo kunganira Ingabire Victoire uburanira mu Rwanda, gusa avuga ko igisubizo nta ho kizaba gitaniye n’icyo bamuhaye mu ya mbere.
Ingingo ya 78 y’Amategeko Ngengamikorere y’Abavoka mu Rwanda, ivuga ko “abavoka banditswe mu ngaga zo mu mahanga ntibashobora gukora umwuga mu Rwanda mu buryo buhoraho. Icyakora Abavoka baturuka mu bihugu byagiranye n’u Rwanda amasezerano yo kwishyira hamwe mu rwego rw’Akarere bemerewe gukorera mu Rwanda iyo bibaye ngombwa, ariko babanje kubyemererwa n’Umukuru w’Urugaga.”
Irakomeza iti “Ku bandi bavoka bari mu ngaga zo mu mahanga ntibashobora gukorera mu Rwanda batabiherewe uruhushya rwanditse n’Umukuru w’Urugaga urutanga aruko abonye inyandiko y’Umukuru w’Urugaga rw’aho Umwavoka aturutse, ndetse n’inyandiko zigaragaza ko hari amasezerano y’imikoranire avugwa mu ngingo ya 80 y’aya mategeko ngengamikorere.”
Umuyobozi w’Urugaga ati “Rero kuri iyi ngingo icyo ngomba kureba ni niba hariho iyo mikoranire magirirane, uko bimeze rero ubu ngubu, ni biriya navuze bishingiye kuri ziriya manza zabaye, bikaba bimaze imyaka kuva mu 2014 kugeza mu 2025, umwanzuro uroroshye, nta bwo babishaka. Rero aha ngaha ni ho nashingiye mubwira yuko uburenganzira yasabye atabuhawe, ariko yarabijuririye, rero turateganya kumusubiza vuba.”[Inkuru z’IGIHE]
Muri make Ingabire nakureyo amaso! Uyu mu avoka we w’umunya Kenya ntazemererwa kumuburanira!
Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/
✅ En İyi Okey sevenler için mükemmel bir platform 👉 en iyi okey
Join forces with us and profit from every click! https://shorturl.fm/K1HN2
**synadentix**
synadentix is a dental health supplement created to nourish and protect your teeth and gums with a targeted combination of natural ingredients
**prostadine**
prostadine concerns can disrupt everyday rhythm with steady discomfort, fueling frustration and a constant hunt for dependable relief.