Mu Rwanda: Uyu mugabo ari gusaba indezo z’abana, kandi yiyemeje kubiza icyuya uwahoze ari umugore we

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

Kigali-Rwanda: Bwana Didier Semanyenzi arasaba umugore we Moza Massoud ukomoka muri Oman indezo y’abana batatu babyaranye!Si ibyo gusa ariko, uyu mugabo ashaka no guhagama neza neza uyu wahoze ari umugore we!

II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

Inkuru mu buryo buhinnye kandi bw’ikiganiro

Ni inkuru iri i Kigali. Bwana Didier Semanyenzi arasaba umugore we Moza Massoud ukomoka muri Oman indezo y’abana batatu babyaranye!Si ibyo gusa ariko, uyu mugabo ashaka no guhagama neza neza uyu wahoze ari umugore we!

✍️Uti kagire inkuru: Nibyo pe! Urumva ko umugore ari uwo mu mahanga iyo muri Oman y’Abarabu!Bahawe gatanya se?: Yego! Yo mu rukiko!

✍️Urukiko se rwategetse iki?: Mu gusoma imyanzuro ya gatanya,urukiko rwategetse ko abana barerwa na Se maze nyina ategekwa kujya atanga indezo y’ibihumbi 600 FRW buri kwezi yose hamwe ni ukuvuga 200,000FRw kuri buri mwana buri kwezi.

✍️Ni urukiko rwo mu Rwanda?: Umva na we ra? Yego. Urukiko rwashingiye ku mpamvu z’uko uyu mugabo yari umushomeri kandi umugore ari umukozi.

✍️Bari bafitanye imitungo?: Yego. Etaje yabo babanagamo umugore yubatse,ari nayo umugabo yagumanye (n’abana) hamwe n’indi nzu (pavillon) iri Kibagabaga umugore yagumanye! Iyo yo arayikodesha(hari ikinyamakuru cyavuze ko ayikodesha 2.500 $ ku kwezi ).

✍️None se ubwo umugabo ashaka iki kindi?: Ngo ntiyanyuzwe! Yarajuriye n’iyo ya Kibagabaga arayishaka(hari ikinyamakuru cyavuze ko yanamaze kuyegukana) kandi n’iyo etaje yamurekeye akayigumana ! Gusa urukiko rwategetse ko yaba akabije,maze kuri iyo etaje ngo umugore agenerwa igice cyo hasi😳

✍️ Abana se,nibura babonana na nyina?: Wapi! N’ubwo urukiko rwemeje ko uyu mugore agira ijambo ku bana be, akamenya aho biga ndetse akajya anahura n’abo ariko uyu mugabo nabyo ntabishaka! Kuva 2022 nyina ntarabaca n’iryera! Ikigo abana be bigagaho umugabo yacyibakuyeho, abajyana ahandi umugore atazi.

✍️Uyu mugore se aba mu Rwanda?: Yego

✍️Uyu mugabo se akura he izo mbaraga?: Iyo uyu mugore agerageje kwegera abana,abwirwa ko azahagwa kuko ngo uyu mugabo afite abantu bakomeye muri Système (Leta) barimo mushiki we ukora mu nteko n’undi usanzwe ari umushinjacyaha.

✍️Nta ho umugore yaregera iyo myanzuro yose?: Nta rukiko na rumwe uwo mugabo adafitemo ijambo kubera abavandimwe be bakomeye! Kubera ibyo byose, uyu mugore yafashe icyemezo cyo kwandikira Perezida Paul Kagame yizeye wenda ko we yazamurenganura.

Moza Massoud ukomoka muri Oman yafashe icyemezo cyo kwandikira Perezida Paul Kagame yizeye wenda ko we yazamurenganura.

✍️Umugore asaba iki? : Nta kindi,we yasabye gusa urukiko ko rwamwemerera akajya abona abana be.

✍️Iby’indezo wavuze se? : Birasekeje. Nyuma y’ibyo byose, umugabo yasubiye mu rukiko asaba ko hejuru ya bya bihumbi 600 frw atanga buri kwezi, ngo umugore yongere indezo! Ngo ategekwe no kujya yishyura amafaranga y’ishuri yose, amufashe no kwishyura imyenda we ubwe yafashe, ndetse ngo ajye anaha umugabo amafaranga yo kwifashisha nk’abandi bagabo bose ngo kuko kugeza ubu « nta kazi afite »! Ngo bikorwe kandi ku ngufu kuko ngo uyu mugore ahembwa akayabo ka 14M ku kwezi ngo umugabo ntiyumva ukuntu yayarya wanyine!🙆🏾‍♂️

✍️Umugore akora iki?: Akorera imiryango mpuzamahanga(NGOs/ONG) itari iya Leta. Ahembwa mu madolari!

✍️Hari n’agashya ahubwo: umugabo yasabye urukiko ko rwanareba niba nta yindi mitungo umugore we afite iwabo muri Oman ngo nayo ayiryeho!

Inkuru irarangiye !

Niko se, ni uku musigaye mumeze ? Gushakana n’umunyarwanda bigiye kuba igihano?Ese ubundi ni kuva ryari umugabo yaka indezo? Mwirirweho !

Iyi si||

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

One thought on “Mu Rwanda: Uyu mugabo ari gusaba indezo z’abana, kandi yiyemeje kubiza icyuya uwahoze ari umugore we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *