Menya abaperezida badashaka kurekura ubutegetsi muri Afurika

Yanditswe na HAKIZIMANA Maurice

Mu nyandiko iheruka nabaganirije ku ngingo ivuga ngo Iyo abakuru b’ibihugu bavuyeho bajya he? Afurika igira umwihariko wayo. Icyo gihe nabahaye icyegeranyo cyarimo ingingo igaragarza abakuru b’ibihugu 22 bo muri Afurika bishwe na bagenzi babo babasimbuye bamwe bakoreshejwe n’ibihugu by’abakoloni kuva muri 1963. Nanone twabonye bamwe mu bakuru b’ibihugu bagize amahirwe yo kuticwa ariko bagaraguzwa agati barafungwa bamburwa ibyubahiro byabo n’ibigenerwa abahoze ari abaperezida hamwe na bake cyane mu bakuru b’ibihugu bavuye ku butegetsi bakaba bagihabwa (cyangwa bahabwaga igihe cyose bari bakiriho) ibihabwa abakuru b’ibihugu kandi bubashywe n’ababasimbuye.

Soma: Iyo abakuru b’ibihugu bavuyeho bajya he? Afurika igira umwihariko wayo (Icyegeranyo)

Muri Afurika,abakuru b’ibihugu benshi bifuza gusazira ku butegetsi nko ku ngoma za cyami. Mu bihugu bimwe bimwe bya Afurika,nk’uko BBC gahuza yabyanditse, umuntu ashobora kuvuka, agakura, akiga amashuri abanza (y’intango) kugera n’aho agera kuri kaminuza, agatangira akazi akagakora imyaka 15 cyangwa 20 abona umukuru w’igihugu umwe rudende(rukumbi). Mu by’ukuri, muri Afurika hari abakuru b’ibihugu bamaze imyaka 20,30 ndetse irenga 40. Menya abaperezida badashaka kurekura ubutegetsi muri Afurika

(1)Teodoro Obiang Nguema Basogo w’imyaka 83, wa Guinée Equatoriale.Amaze imyaka 44 ku butegetsi.

Teodoro Obiang Nguema

Ufatiye ku myaka, si we mukuru w’igihugu wa mbere ashaje kuruta abandi bose muri Afrika. Ariko ku bijyanye no gusazira ku butegetsi, ni we uza imbere y’abandi bose.Nk’umukuru w’igihugu cya Guinée Equatoriale kuva mu 1979, Teodoro Obiang Nguema Basogo w’imyaka 83, akwije/yujuje imyaka 44 ku butegetsi, ntawe umuvugiramo. Ni we wa mbere.

Muri iki gihugu giherereye muri Afurika yo hagati, Teodoro Obiang Nguema Basogo ni we wica agakiza. Aherutse kugira visi perezida umuhungu we bwite bwana Teodorin Nguema Obiang. Urebye, birigaragaza ko uwo muhungu we Teodorin ari we uzasimbura (azosubirira) se ku butegetsi.

(2). Paul Biya w’imyaka 92, Kameruni, niwe Doyen w’abaperezida bose ku isi.Amaze imyaka 43 ku butegetsi.

Paul Biya

Ku myaka 92, Paul Biya ni we mukuru w’igihugu wa mbere ushaje kuruta abandi bakuru b’ibihugu bose muri Afurika. Yabaye perezida wa Kameruni kuva mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 1982, ni ukuvuga ko amaze imyaka hafi 43 ari we wica agakiza.Adasimburwa.

Paul Biya w’imyaka 92, Kameruni, niwe Doyen w’abaperezida bose ku isi, nta wundi mukuru w’igihugu muri Afurika no ku isi ufite imyaka nk’iye. Igihugu cye ni akarima ke. Ni igihugu cyakomeje guhura n’ibibazo bya politike n’umutekano muke mu myaka 43 amaze ku ngoma.

Kameruni ihanganye n’ikibazo cy’abaturage bavuga Icyongereza bibumbiye(bihurikiye) mu cyo bise Ambazonie, bakaba barambiwe ubutegetsi bwe bakaba bashaka ko hashingwa igihugu cyigenga, ariko Biya ntiyarota abiboroherezamo.

(3). Denis Sassou Nguesso w’imyaka 82, Congo Brazaville.Amaze imyaka 41 yose hamwe ku butegetsi.

 Denis Sassou Nguesso

Amaze imyaka 41 ariko incuro ebyiri ayobowe Congo Brazaville

Denis Sassou Nguesso yagiye bwa mbere ku butegetsi bwa Congo Brazaville kuva mu 1979 kugera muri 1992, mu gihe habaga amatora y’umukuru w’igihugu, akaba uwa nyuma n’amajwi 16,9 %, maze uwatowe nyabyo, bwana Pascal Lissouba akaba perezida wa mbere utowe bya nyabyo. Ikibazo cye,nyuma y’imyaka 5 gusa, muri 1997 uyu munyagitugu Denis Sassou Nguesso yagarutse ku butegetsi akoreye coup d’etat (ahiritse ku ngufu) perezida watowe Pascal Lissouba no guteza intambara mu gihugu.Kuva icyo gihe, arabizi ko atatorwa, ubwo rero ntazigera arekura. Ayoboza inkoni y’icyuma, ugerageje kuzamura umutwe (kuduza umutwe) amuhashya by’intangarugero.

(4). Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa w’imyaka 81,Uganda. Amaze imyaka 39 ku butegetsi.

Yoweri Museveni

Muri Uganda, Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa ni we wenyine nyiri igihugu, niwe mugenga wa politike y’igihugu kuva mu mwaka wa 1986.Amaze ku butegetsi imyaka 39 yose kandi nta gahunda afite yo kuburekura agihumeka kuko no mu mwaka utaha (azaba abumazeho imyaka 40)  yamaze kuvuga ko yifuza kongera kwiyamamariza manda ya 7 ahagarariye ishyaka rye yise NRM.

Muri 2021 yabanje gutobatoba itegeko nshinga (ibwirizwashingiro) kuko mbere ryategekaga ko ushaka kwiyamamariza ubu perezida agomba kuba rai munsi y’imyaka 75 y’amavuko.Amaze kuvanamo iyo ngingo, yiyamamarije manda ya 6 afite imyaka 77.Icyo gihe umusore w’umunyamuziki bwana Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi nka Bobi Wine, yiyamamaje ashaka kumunyeganyeza ariko se ngo abishobore?

(5). Isaias Afwerki w’imyaka 79, Eritereya. Amaze imyaka 32 ku butegetsi.

Isaias Afewerki

Iki gihugu kiyoborwa n’igitugu kitagira izina ku buryo abahanga bose bahuriza ku kucyita “Korea ya Ruguru ya Afurika”. Aka kazina kavuzwe bwa mbere na Vanessa Tsehaye, umunya Suwede ukomoka muri Eritrea akaba impirimbanyikazi iharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu. Umugabo Isaias Afwerki yageze ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1993, ukaba ari nawo mwaka Eriterea yaboneyeho ubwigenge (ukwikukira) cyangwa independansi. Yikuye kuri Etiyopiya.

Nyuma y’intambara yo kwiyomora ku gihugu cya Ethiopia mu rugamba rwo kwigenga/kwikukira, Afwerki yabaye umutegetsi w’umunyagitugu, igihugu kigendera ku ishyaka rimwe rukumbi, ntumubaze iby’amatora, cyangwa iby’impuhwe. Kuva mu myaka ya 2000, inyuma y’intambara ya kabiri Eritereya yarwanye na Ethiopia (1998-2000), igihugu cyaragiye kirafungwa neza neza ubundi uvuze wese agahotorwa nta mpuhwe. Aho si muri Koreya ya Ruguru oya, ni muri Eritereya igihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika, giherereye mu Ihembe rya Afurika.

(6). Paul Kagame w’imyaka 68, U Rwanda.Amaze imyaka 31 ku butegetsi(uteranyije kuva Visi perezida no kuba Perezida).

Paul Kagamé

Uyu mu jenerali Paul Kagame amaze imyaka 31 ari ku butegetsi mu Rwanda, muri iyi, 25 akaba ayimaze nk’umukuru w’igihugu (perezida) n’indi hafi 6 yamaze ari visi perezida ariko nabwo niwe wari perezida nyakuri.

Soma nanone: Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda: Ubuzima bwe,Igihugu cye, n’Amashuri ye

Jenerali Paul Kagame ubu w’imyaka 68 yafashe ubutegetsi mu Rwanda bitanyuze mu nzira z’amatora cyangwa z’amahoro. Yari ayoboye inyeshyamba za FPR (Front patriotique rwandais),igisirikare cye cyitwaga APR (Armée patriotique rwandaise). Izi nyeshyamba ziganjemo impunzi z’abatutsi, zari zihanganye na leta y’u Rwanda yari iyobowe n’ishyaka ryitwaga MRND(Mouvement Revolutionnaire Nationale pour le developpement), ishyaka na Leta byari byigabjemo abo mu bwoko bw’abahutu bayobiwe na perezida Jenerali Major Juvénal Habyarimana.

Kagame abazungu bitaga ” L’Homme fort de Kigali”, niwe wari perezida nyakuri n’igihe u Rwanda rwitwaga ko ruyobowe na perezida Pasteur Bizimungu kuva mu 1994, FPR ifashe igihugu.

Mu mwaka wa 2000 visi perezida Paul Kagame “Homme fort de Kigali” yafashe byose nyuma yo kwegura cyangwa kweguzwa kwa perezida Bizimungu. Kuva ubwo kugeza ubu Paul Kagame ayoboye u Rwanda uko abishaka, kandi abavugira ikiremwamuntu bavuga ko ari “umunyagitugu” udakozwa gupiganwa mu matora ya demokarasi isesuye. BBC yanditse ko ubutegetsi bwe ari ‘ryogora duhure’ (cyangwa mu kinyarwanda “ibeshye gato nkumene”). Itegeko nshinga ryarahinduwe kugira ngo perezida Paul Kagame agume ku butegetsi nyuma yo kumaramo manda ze zose. Nibura bizasaba kugeza muri 2035 kugira ngo ave ku butegetsi ariko nabwo bizaterwa n’uko itegeko nshinga ritongeye guhindurwa.

(7). Ismail Omar Guelleh w’imyaka 77, Djibouti. Amaze imyaka 26 ku butegetsi.

Ismail Omar Guelleh

Ntakunze kuvugwa cyane, ariko bwana Ismail Omar Guelleh w’imyaka 77, umukuru w’igihugu cya Djibouti na we nyine amaze igihe kitari gito ategeka. Kuva afashe ubutegetsi ku itariki ya 08/5/1999, inyuma y’uko uwari perezida wa Djibouti bwana Hassan Gouled Aptidon asaziye, ubu uyu munyagitugu na we amaze imyaka 26 ari ku ngoma kandi nta gahunda afite yo kurekura,kimwe na bagenzi be bavuzwe haruguru.

Kimwe n’abandi banyagitugu bose muri Afurika, mu mwaka wa 2021, bwana Ismaïl Omar Guelleh yatorewe indi manda ku majwi 98,58 %. Djibouti nayo kimwe na Eritereya ni igihugu giherereye mu Ihembe rya Afrika, mu burasirazuba bwa Afurika. Umunyagitugu Ismaïl Omar Guelleh, agaragara nk’uhagaze neza mbese nk’uwiteguye kugira ngo nawe agere ikirenge mu cy’abandi bategetsi ba Afurika bazasazira cyangwa bagapfira ku butegetsi.

Ese wowe ubona kuba perezida ari akazi nk’akandi kose umuntu yakora akakavaho agakomereza mu bindi? Cyangwa gusazira no gupfira ku butegetsi ni ryo shema, nibyo bigaragaza ko umutegetsi akaze, afite ingufu n’icyubahiro?

Iyi si

Mwalimu HAKIZIMANA Maurice II Kunkurikira kuri WhatsApp  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II  Kunkurikira kuri page facebook: https://www.facebook.com/professormaurice/

2 thoughts on “Menya abaperezida badashaka kurekura ubutegetsi muri Afurika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *