Iyo abakuru b’ibihugu bavuyeho bajya he? Afurika igira umwihariko wayo (Icyegeranyo)

HAKIZIMANA Maurice

Iyo perezida wo mu bihugu by’ino afite ikibazo gikomeye muri politike (urugero nka hano i Paris perezida Emmanuel Macron ari gushaka uwo yagira Minisitiri w’intebe utari mu baheza inguni zose kandi uzemerwa na bose) ahamagara abahoze ari abakuru b’igihugu mbere ye bakamufasha gutekereza! Hano (hasi ku ifoto) yari mu mwiherero na babiri mu bamubanjirije!

Bamwe mu bahoze ari bakuru b’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika mu mashyaka yombi

Aba babiri ba nyuma ntibyumvikana ariko amategeko arabasumba bose.

Mu bihugu byinshi (si byose) bya Afurika perezida ugiyeho yica uwo asimbuye cyangwa akamufunga akamwandagaza muri rubanda ubundi akima nta we umwigereranyaho! Ugize amahirwe afata iy’ubuhungiro. Mu bihugu by’iburayi na Amerika kuba umukuru w’igihugu ni akazi ahemberwa, kontaro ye (manda) zarangira akisubirira mu kandi kazi gasanzwe nk’ubwarimu, gukora muri banki, cyangwa akikorera ubucuruzi (business). Ikindi kandi,akomeza guhabwa ibigenerwa uwari umukuru w’igihugu mu myaka sigaje kubaho yose. Nta butegetsi butunganye bubaho ariko habaho abategetsi bashyira mu gaciro!

(1) «Aba bakuru b’ibihugu 22 bo muri Afurika bishwe na bagenzi babo babasimbuye bamwe bakoreshejwe n’ibihugu by’abakoloni kuva muri 1963»

Abo ni:
1963 : Sylvanus Olympio, Togo
1966 : John-Aguiyi Ironsi, Nigeria
1969 : Abdirachid-Ali Shermake, Somalie
1972 : Abeid-Amani Karumé, Zanzibar
1975 : Richard Ratsimandrava, Madagascar
1975 : François-Ngarta Tombalbaye, Tchad
1976 : Murtala-Ramat Mohammed, Nigeria
1977 : Marien Ngouabi, Congo-Brazzaville
1977 : Teferi Bante, Ethiopie
1978 : Ali Soilih M’tsashiwa, Comores
1981 : Anouar El-Sadate, Egypte
1981 : William-Richard Tolbert, Liberia
1987 : Thomas Sankara, Burkina-Faso
1989 : Ahmed Abdallah, Comores
1989 : Samuel-Kanyon Doe, Liberia
1992 : Mohammed Boudiaf, Algérie
1993 : Melchior Ndadayé, Burundi
1994 : Cyprien Ntaryamira, Burundi
1994 : Juvénal Habyarimana, Rwanda
1999 : Ibrahim Barré-Maïnassara, Niger
2001 : Laurent-Désiré Kabila, Congo-Kinshasa
2009 : João Bernardo Vieira, Guinée-Bissau
2011 : Mouammar Kadhafi, Libye

N’abandi n’abandi kuko Urutonde si rwose.

(2) Aba bakuru b’ibihugu bo ni bamwe mu bagize amahirwe yo kuticwa ariko bagaraguzwa agati barafungwa bamburwa ibyubahiro byabo n’ibigenerwa abahoze ari abaperezida.

Hissène Habré, yakatiwe urwo gupfa n’uwamusimbuye

Omar el-Béchir, muri gereza mbi cyane / AFP / Ebrahim HAMID

Ces 8 anciens présidents africains à la barre

Hissène Habré atabwa mu maboko tariki ya 20 Nyakanga 2015 i Dakar / Seyllou / AFP

Pasteur Bizimungu (mu iroza ry’abanyururu) yafunzwe n’uwamusimbuye anamwambura icyubahiro cy’uwahoze ari umukuru w’igihugu. Ku ifoto ari kumwe na Maître Jean Bosco Kazungu.(Photo : AFP)

Mohamed Morsi, muri Egypte (Misiri) yahiritswe ku ya 3 Nyakanga 2013, maze arafungwa.Kuva kuya 18 Kamena 2016, yaciriwe umunyururu wo guherayo na n’ubu.

Ces 8 anciens présidents africains à la barre

Blaise Compaoré yarahunze kandi yamburwa ibyubahiro byose. Ifoto yafatiwe i Milan,muri 2012 /Luca Bruno / AP / SIPA. Ubu ni impunzi muri Côte d’ivoire, ariko muri 2015 yahawe ubwenegihugu bwaho.

Yahya Jammeh
Yahya Jammeh we yanze kwemera ko yatsinzwe,yifatira indege na cash zose ashaka arahunga ata igihugu ubu ni impunzi muri Guinée Equatoriale
Zine El Abidine Ben Ali, président de la Tunisie
Zine El Abidine Ben Ali, wahoze ari perezida wa Tunisie kuva 1987 kugeza 2011 abaturage barakaye bamukuyeho arahunga kuva ku ya 14 Mutarama 2011, ni impunzi i Djeddah,muri Arabie saoudite 

(3) Aba ni bamwe mu bakuru b’ibihugu bavuye ku butegetsi bakaba bagihabwa (cyangwa bahabwaga igihe cyose bari bakiriho) ibihabwa abakuru b’ibihugu kandi bubashywe n’ababasimbuye

Afrique du Sud ni urugero rwiza rwo kubungabunga abahoze ari abakuru b’igihugu

Tanzaniya ni urugero rwiza, bahererekanya ubutegetsi nta ntugunda,baseka

Botswana ifite umuco wo guhererekanya ubutegetsi kandi umushya agaha amahoro uwo asimbuye

Kenya utsinzwe ahigamira utsinze mu matora aba ashyushye cyane

Muri Kongo Kinshasa bwa mbere mu mateka ucyuye igihe yambika umusimbuye

Joseph Kabila
Joseph Kabila, yarekuye ubutegetsi nta ntugunda yikomereza gahunda ze mu gihugu no hanze yacyo

Mu Burundi bimaze kuba umuco,hari abahoze ari abakuru b’igihugu benshi bameze neza

Muri Zambiya byaramenyerewe aho utsinzwe cyangwa ucyuye igihe ahigamira utsinze

Ellen Johnson Sirleaf, présidente du Libéria de 2006 à 2018
Muri Libéria,Ellen Johnson Sirleaf yahigamiye utsinze maze yigira mu zindi nshingano
Alpha Oumar Konaré, président du Mali de 1992 à 2002
Muri Mali,Alpha Oumar Konaré yahigamiye uwamutsinze,akorera Afurika yunze ubumwe,asubira mu buzima busanzwe muri Mali kugeza na n’ubu
Pedro Pires

Pédro Pires muri Cap-Vert bimaze kuba umuco,nta ntugunda.

Olusegun Obasanjo, président du Nigéria 1976 à 1979 puis de 1999 à 2007
Muri Nijeriya nta n’urota arenza manda ze,kandi utahiwe aha amahoro uwo yasimbuye
Abdou Diouf, président du Sénégal de 1980 à 2000
Muri Sénégal bafashe umuco wa demukarasi isesuye: bahererekanya ubutegetsi mu ituze.Uyu ni Abdou Diouf
Laurent Gbagbo
Kote Divware nayo igira abahoze ari ba perezida badatotezwa

Hari ibihugu bya Afurika byinshi (ntitwabimaze inyuma) bimaze gufata umuco wo guhererekanya ubutegetsi maze uwahoze ari umukuru w’igihugu agakomeza kubahwa. Iwanyu bimeze gute?Ubona umwuga wo kuba umukuru w’igihugu muri Afurika woroshye?

Iyi si,

HAKIZIMANA Maurice: II To follow my channel  Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u II To follow me on facebookhttps://www.facebook.com/professormaurice/

414 thoughts on “Iyo abakuru b’ibihugu bavuyeho bajya he? Afurika igira umwihariko wayo (Icyegeranyo)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *