Yitwa Paul Kagame, yavutse tariki 23 Ukwakira 1957 avukira ku musozi wa Nyarutovu, Komini ya Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, hafi y’umugi muto wa Ruhango mu gihugu cyitwaga Ruanda-Urundi. Paul Kagame abasirikare be bita “Afande” buri wese ntabaze ngo ni nde (kuko habaho Afande w’Abafande umwe gusa); abakozi be mu nzego zose za gisivili bakamwita “Hizi Egiselensi”(His Excellency) bakamenya uwo bavuze (kuko habaho Hizi Egiselensi umwe gusa mu gihugu); ni umugabo w’umunyepolitike wo mu Rwanda, akaba perezida wa Repubulika kuva tariki ya 24 Werurwe 2000 (umwanya amazeho imyaka isaga 24) nyuma yo kuba visi perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Ingabo kuva mu mwaka wa 1994 kugeza muri 2000. No muri icyo gihe ariko, ni we wari « l’homme fort du Rwanda » (Kizigenza mu Rwanda).
II Ushobora kunkurikira ku rubuga rwa whatsapp channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II
Umunyapolitike Paul Kagame yatorewe (n’abadepite) kuba Perezida wuzuye muri 2000, nyuma yiyamamaza muri 2003 (ahabwa amajwi 95,1%), arongera yiyamamaza muri 2010 (ahabwa amajwi 93,08%), ariyongeza yiyamamaza muri 2017 (ahabwa 98,79%) ndetse arongera ariyamamaza no muri 2024 (ahabwa amajwi 99,15%).
Paul Kagame tariki ya 6 Nzeri 2010 arahirira manda ye ya kabiri muri sitade Amahoro i Remera
Dore urutonde rw’ababaye ba perezida bose muri Repubulika y’u Rwanda mu Mateka.
Ababyeyi be ni bantu ki?
Ni umwana wa bucura wa bwana Deogratias Rutagambwa (Se Rutagambwa ni mwene Kampayana mwene Cyigenza mwene Rwakagara mwene Gaga mwene Mutezintare wa Sesonga mwene Makara wa Kiramira mwene Mucuzi mwene Nyantabana wa Bugirande mwene Ngoga wa Gihinira mwene Makara mwene Ndiga wa Gahutu ka Serwega mwene Mututsi (wo mu bwoko nzu y’abega b’Abakagara).Se yari umworozi, wo mu miryango y’abatware bo ku ngoma za Cyami.
Nyina Asterie Bisinda (wo mu bwoko nzu y’Abahebera b’Abanyiginya) yari mwene Mukakimanuka Drocella umukobwa wa Ntagwabira mwene Rwangeyo rwa Nyirindekwe wa Yuhi IV Gahindiro Umwami w’u Rwanda. Naho Kanamugire, Sekuru ubyara Asterie Bisinda yavukanaga mu nda imwe na Gatsinzi Martin, Se w’Umwamikazi Rozaliya Gicanda umugore w’Umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa. Haba kuri se haba kuri nyina Paul Kagame ni uwo mu miryango y’ingoma za cyami.
Yakuriye he?
Mu mwaka wa 1961,igihe yari afite imyaka ine gusa, umwana w’umuhungu witwaga Paul Kagame yahunganye n’ababyeyi be bahunga umujinya n’itotezwa ry’abaharaniraga ubwigenge. Muri 1959 habaye Impinduramatwara ryiswe « Revolisiyo y’i 59 » aho abahoze ari abagaragu b’iyi miryango ya cyami batoteje kandi bagatwikira abari abatware babo bigatuma bahunga igihugu,bamwe bakicwa.Umuryango wa Rutagambwa wahungiye ahitwa Gahunge, mu Ntara ya Toro, mu gihugu cya Uganda. Aho ni ho Paul Kagame yakuriye.
Ese Paul Kagame agira Dipolome,Yarize?
Ese Paul Kagame agira Dipolome,Yarize?
Igihe yari afite imyaka 9 nibwo yatangiye amashuri abanza yari mu nkambi. Abamuzi bavuga ko yari umuhanga cyane mu ishuri. Muri 1972 yatangiriye amashuri yisumbuye mu kigo cyiza cyajyagamo abana b’abahanga gusa cyitwa Ntare School giherereye Mbarara, hanyuma yimurirwa mu kigo cya Old School Kampala kugeza muri 1976. Ni ukuvuga ko yize imyaka ine y’amashuri yisumbuye maze kubera urupfu rwa se hamwe n’ubuzima bwari bugoye,ahagarika ibyo kwiga ajya mu mutwe w’Inyeshyamba zari ziyobowe n’umugabo w’umunya Uganda Jenerali Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa wari ufite ibirindiro muri Tanzaniya. Uyu yahabwaga ibikoresho byose by’intambara,imyitozo, amafaranga n’ubuvugizi na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Paul Kagame muri Korea y’Epfo ahabwa impamyabushobozi ya dogitora y’icyubahiro (PhD Honoris causa) muri ‘Public policy and Management’.
Paul Kagame mu nyeshyamba za Uganda
Bigitangira, intambara Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa yatangije kuri Uganda yari igamije gukuraho Perezida Idi Amin Dada. Uwo mutwe w’inyeshyamba ze waje kwitwa NRA, bisobanura National Resistance Army. Paul Kagame kimwe n’abandi bana abasore n’inkumi benshi b’abatutsi bari barahunze Repubulika binjijwe ku bwinshi muri uwo mutwe, maze bakomeza kurwana, n’igihe Idi Amini Dada yari atakiri perezida, maze muri 1985 bakuraho uwamusimbuye, ari we perezida Milton Obote, bakomeza kurwana kugeza ubwo muri 1986 bakuyeho n’uwasimbuye Milton Obote, ariwe perezida Tito Okello.
Fred Rwigema na Paul Kagame bari incuti za hafi kuva mu bwana bwabo kandi ntibasiganaga
Intambara irangiye muri 1986, Jenerali Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa yabaye Perezida wa Repubulika ya Uganda maze abari Abanyarwanda bamurwaniriye mu ishyamba bose abagira Abanya Uganda ndetse abaha amapeti yo hejuru mu ngabo za Uganda. Uwari mukuru muri bo yari Jenerali Fred Gisa Rwigyema wagizwe Minisitiri wungirije w’ingabo za Uganda. Tukiri kuri Paul Kagame,we yambitswe ipeti rya Major mu ngabo za Uganda kandi agirwa Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza rya gisirikare.
Paul Kagame umurwanyi byahamye
Muri Kamena 1990, Major Paul Kagame yoherejwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika gukora amahugurwa y’ubuyobozi bwa gisirikare (bita Command Staff) mu kigo cy’amahugurwa cya Fort Leavenworth muri Kansas. Aya mahugurwa nayo ntiyayarangije kuko umutwe wa FPR Inkotanyi (umutwe wa Politike na gisirikare washnzwe n’impunzi z’Abatutsi muri Uganda) FPR bivuga Front patriotique rwandais wari watangije intambara ku Rwanda Tariki ya 1 Ukwakira 1990.
Major Paul Kagame niwe wabaye umugaba mushya w’Inyeshyamba za FPR Inkotanyi
Akimenya ko Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigyema watangije iyo ntambara yaguye ku rugamba,yahise ava muri ayo mahugurwa shishi itabona asanga abandi ku rugamba. Urugamba rwatangiye ku ya 1 Ukwakira 1990 kandi izi nyeshyamba za Paul Kagame zatsinze urugamba ku ya 4 Nyakanga 1994 zifata ubutegetsi bwose mu Rwanda.
Jenerali Paul Kagame mu Mateka ya Zayire ubu yitwa Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo
Uyu mu Jenerali Perezida Amateka azahora yibuka ko ari we wateye igihugu cya Zaïre muri 1996 agakuraho Perezida Marechal Mobutu Sese Seko muri 1997 mu ntambara yari ashyigikiwemo na Uganda na Leta zunze ubumwe za Amerika. Iyi ntambara yamenetsemo amaraso atagira ingano y’Abazayirwa,Impunzi z’Abahutu b’Abanyarwanda bari barahunze FPR Inkotanyi hamwe n’abasirikare bo ku mpande zose.
Marshall Mobutu Sese Seko
Uyu mu Jenerali Perezida Amateka azahora yibuka ko ari we wateye igihugu cya Zaïre muri 1996 agakuraho Perezida Marechal Mobutu Sese Seko muri 1997 mu ntambara yari ashyigikiwemo na Uganda na Leta zunze ubumwe za Amerika. Iyi ntambara yamenetsemo amaraso atagira ingano y’Abazayirwa,Impunzi z’Abahutu b’Abanyarwanda bari barahunze FPR Inkotanyi hamwe n’abasirikare bo ku mpande zose.
Perezida Laurent Desiré Kabila
Perezida Joseph Kabila
Nyuma yo gukuraho Mobutu wasimbuwe naLaurent-Désiré Kabila,Paul Kagame yarongeye atangiza intambara ya kabiri ya Kongo kuva 1998-2003 yo gukuraho na Laurent-Désiré Kabila. Uyu amaze gupfa (arashwe n’umwe mu bamurindaga) agasimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila, Perezida Paul Kagame yakomeje gukoresha cyangwa/no gushyigikira imitwe ya kinyeshyamba yo gukuraho na Perezida Joseph Kabila. N’igihe uyu Joseph Kabila yari amaze gusimburwa na Perezida mushya bwana Felix-Antoine Tshisekedi binyuze mu matora, ubu muri 2024 isi yose ivuga ko Jenerali Paul Kagame perezida w’u Rwanda akoresha umutwe w’inyeshyamba witwa M23 (bivuga Mouvement du 23 Mars) umutwe w’Abanyekongo b’Abatutsi bavuga ikinyarwanda mu rwego rwo gukuraho nanone Perezida Felix-Antoine Tshisekedi. Perezida Paul Kagame yarwanye n’abaperezida bose ba Kongo kuva mu mwaka wa 1996 kugeza ubu .
Perezida Félix-Antoine Tshisekedi
Twinjire mu buzima bwe bwite?
Paul Kagame ni umwana wa 6 akaba ari nawe bucura mu bana ba Deogratis na Asterie Rutagambwa.Paul Kagame yagiraga mukuru we umwe gusa witwa Joseph Rutagambwa, wishwe n’impanuka y’imodoka ari kumwe n’abandi barwanyi b’inyeshyamba za NRA igihe bari boherejwe kurwanira ahitwa Kasese mu mahuriro y’igice cy’iburengerazuba bwa Uganda. Yari afite ipeti rya JO1.
Astérie Rutagambwa,nyina wa Paul Kagame yavutse mu mwaka wa 1931 apfa ku ya 22 Ugushyingo 2015 afite imyaka 84.
Joseph Rutagambwa umurwanyi mu nyeshyamba za Uganda akaba mukuru wa Paul Kagame
Paul Kagame agira abashiki be (bose baramuruta). Umwe yitwa Mars Gracia Rutagambwa undi ni Mme Béatrice Mukagaga, uwa gatatu yitwa April Catherine Rutagambwa (bakunze kwita Kathy),uyu si mushiki we gusa ni n’incuti ye magara ntunsige. Hanyuma haza mushiki we wundi witwa Jeanne d’A rc Kayizirwe.
Aba ni bashiki ba Paul Kagame
Ubukwe bwa Paul Kagame na Jeannette Nyiramongi tariki ya 10/06/1989
Tariki ya 10 Kamena 1989, Paul Kagame wari ofisiye mu ngabo za Uganda ku ipeti rya Major, yashyingiranywe na Madamazera Jeannette Nyiramongi, nawe wari impunzi y’umunyarwanda wabaga i Nairobi muri Kenya, ariko umuryango we ukaba wari warahungiye mu Burundi. Ubukwe bwabo 2bwabereye i Kampala muri Uganda.
Amakuru nahawe n’umusaza wari uhari avuga ko icyo gihe biyakiriye muri Sharing Hall ya Nsambya Kampala maze abashyitsi b’imena bagakomereza ibirori bya after-party muri Colline Hotel iherereye Mukono.
Nyuma gato y’ubukwe
Bwana Paul Kagame na Madamu Jeannette Nyiramongi babyaye abana bane,abahungu batatu n’umukobwa umwe. Abo ni Ivan Cymoro Kagame wavutse muri 1990 (akorera Leta mu Kigo cya RDB) Ange Kagame wavutse muri 1993 (yavukiye i Buruseli mu Bubiligi nawe akorera Leta muri perezidansi), Ian Kagame,na Brian Cyizere Kagame (aba bombi nabo bakorera Leta,ni abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda).
Paul Kagame n’urugo rwe rwose muri iki gihe
Paul Kagame n’urugo rwe rwose muri iki gihe kongeraho umukwe we n’umwuzukuru we
Paul Kagame nta dini agira,ariko agira ifishi muri Kiliziya Gatulika
Bwana Paul Kagame ntakunda gusenga habe na buhoro, ariko si umuhakanamana,ni umukirisitu wo muri Kiliziya Gatulika kuva akivuka nk’uko ifishi ye ya batisimu ibigaragaza ariko rwose kujya mu misa kwe ni imbonekarimwe. Muri 2018 yumvikanye aciraho iteka amadini avuga ko akabije ubwinshi n’akajagari kandi ntacyo amaze gifatika.Muri uku kwezi Leta ayoboye yafunze za Kiliziya n’insengero zisaga 5000 kandi biracyakomeje. We avuga ko yizera ko Imana iriho ariko kandi ko nta cyo ugomba kuyigondozaho ufite amaboko n’amaguru ngo ukore wibesheho. Kagame kandi ntiyemera ko Imana imutumaho abandi, ahubwo avuga ko ariwe yagombye kwibwirira cyangwa akaba ari we ituma ku bandi (direct line).
II Ushobora kunkurikira ku rubuga rwa whatsapp channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II
Ese Paul Kagame,yaba ari umunyagitugu cyangwa ni perezida wihanganira abatavuga rumwe na we?
Igitugu(dictature) ni iki? Ni ubutegetsi bwa politike buba buri mu kiganza cy’umutegetsi umwe wica agakiza, cyangwa mu gatsiko gato cyane,aho inzego zose z’igihugu,zose zose zigendera ku mategeko ye, akaba hejuru y’amategeko wenyine, nta watinyuka kumubaza ngo urakora ibiki.
Iki gihugu cyitwa u Rwanda cyahuye n’ibyago byinshi n’ibikomere byinshi mu myaka magana cyamaze mu butegetsi bw’ingoma za cyami n’ingoma za ki Repubulika. Nanone iki gihugu cyahuye n’intambara y’iya 1 ukwakira 1990 intambara yasojwe n’umutwe wa FPR Inkotanyi yamaze imyaka ine maze mu mezi atatu yayo ya nyuma habamo jenoside yakorewe abatutsi, ubuhunzi bwa za miliyono, n’ubundi bwicanyi butagira izina.Ingaruka zabyo zose na n’ubu ntizirashira.
N’ubwo iki gihugu cyakubititse ariko abantu, cyane cyane abo mu bihugu by’iburengerazuba bw’isi hamwe na bamwe mu Banyarwanda bavuga ko Paul Kagame yazanye amahoro, ituze, umutekano n’ubukungu bugaragara mu Rwanda rwa nyuma y’intambara na jenoside yakorewe abatutsi. Nanone bamushimira kurwanya ruswa mu bategetsi ku buryo isi yose izi ko nta ruswa irangwa i Rwanda. Abagenzi bagenderera u Rwanda batangazwa n’isuku iharangwa,urugwiro bakiranywa n’abakozi b’inzego z’abinjira n’abasohoka,serivisi bahabwa zinoze, n’umutekano udadiye neza cyane ku manywa na nijoro mu gihugu hose.
ESE WARI UZI KO: Perezida Paul KAGAME amaze guhabwa imidali y’ishimwe n’ibikombe bigera kuri 26 byose kuva muri 2003 kugeza ubu muri 2024?
Ababibona ukundi ariko, harimo n’abamunenga,urugero nk’Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri za Leta, nka Human Rights Watch na Amnesty International, bavuga ko uyu mugabo ari umunyagitugu utubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, utorohera abatavuga rumwe na we, utorohera itangazamakuru, kandi bakekaho kwiba amajwi mu matora nayo bavuga ko aba mu buryo butubahiriza amahame ya demukarasi. Abarwanya ubutegetsi bwe bavuga ko ayoboza igihugu agatsiko gato k’abantu batihanganira na gato abatavuga rumwe na we. Bamunenga kandi guhindura itegeko nshinga kugira ngo azagume ubuziraherezo ku butegetsi aho ahabwa amajwi y’umurengera.
Ese yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ahora yiteguye kuganira n’abamurwanya ?
Kuri icyo kibazo,Amateka yo muri iyi myaka 30 ishize yemeza ko perezida Paul Kagame ari umukuru w’igihugu utavugirwamo na gato kandi udatinya igihugu iyo ari cyo cyose. Igihe ubutabera bw’Ubufaransa bwashakaga gucira imanza abantu be mu idosiye yo guhanura indege ya perezida Juvénal Habyarimana muri 1994 yahise acana umubano n’icyo gihugu. Igihe perezida wa Tanzaniya Bwana Jakaya M. Kikwete yamugiraga inama yo gushyikirana n’abamurwanya harimo na FDLR, yamusubizanyije inani na rimwe ndetse amubwira ko niba ashaka kuvugira abo bantu (“abajenosideri” nk’uko abita ) nawe azamutegerereza ahantu hakwiriye akamukocora. Perezida Paul Kagame ariko yemera ko abahunze bose yewe n’abakoze byaha bya jenoside batahuka, abamurwanye bose bemerewe gutahuka bapfa kuba gusa bataje barwana,cyangwa bataje bashaka gukora politike yo guhatana nawe.Abasirikare banyuzwa mu ngando bakigishwa uko bazitwara babyemera bakaba amahoro. Ni umukuru w’igihugu udatinya kuvuga ko umuntu wese umurwanya (=urwanya igihugu) nta soni bimutera yo kumwikiza aho yaba ari hose. Ararahira akavuga ko utabikira.Ku by’umutekano na politike, nta miyaga ashyiramo.
II Ushobora kunkurikira ku rubuga rwa whatsapp channel on WhatsApp: https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2 II
Repubulika y’u Rwanda mu mafoto,irebere ubwiza bw’iki gihugu gito cyane cyo mu Muryango wa EAC kidakora ku nyanja ariko kihagazeho mu ruhando rw’amahanga
Uyu munsi ku cyumweru tariki ya 11 Kanama ni bwo Perezida Paul Kagame ari kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka ya kane,mu birori biri kubera kuri Stade Amahoro i Remera.Ni nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Nyakanga n’amajwi 99.18%.
Abakuru b’ibihugu bagera 20 bahageze, ariko ntibarimo ab’ibihugu bya rutura ku isi nk’Uburusiya, Ubushinwa, Ubwongereza,Leta zunze ubumwe za Amerika,Ubumwe bw’Uburayi, Ububiligi, Ubufaransa, n’ibindi
Mu bihugu by’ibituranyi, ba perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Evariste Ndayishimiye w’u Burundi,na Yoweli Kaguta Museveni ntibahari, Museveni ariko we yohereje intumwa yo kumuhagararira, ariko abo babiri ba mbere bo nta n’inyoni irava iwabo iza muri ibi birori.
Komeza gukurikira uru rubuga rwigisha uzamenya byinshi ukeneye mu buzima bwa buri munsi.
Dukurikire ku rubuga rushya rwa Whatsapp IYI SI https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
Dukurikire kuri Youtube kuri IYI SI talk Show https://youtu.be/NbOmqOTZ6yE
Injira muri groupe facebook https://www.facebook.com/groups/565816492326178/?ref=share
Nkurikira ku rubuga rwa Whatsapp https://whatsapp.com/channel/0029VaCyM5ILdQejDYwQ2b2u
None se Nyiramonge yakoze mu cabaret ka Ngirumpatse ryari? Ise Mulefu yirukanwe mu Burundi ryari agaruka mu Rwanda?
Iyi nkuru ifite nyinshi yikwibazwaho!
Bigaragara ko Kagame nta nahamwe yarangije amashuli. Ni ukubera ubwenge bwinshi yari afite? Uko abatutsi bafatanya byasobanurwa bite ko yabuze ayo kurisha? HCR yarabashaga cyane ni gute itashoboye kurihira Kagame? Hari amakuru avuga ko muri Amerika agiye mu mahugurwa basanze icyongereza cye cyari hasi cyane asabwa kumanza yacyiga, kandi n’ubu kbs arabyerekana ( aherutse kuvuga ngo is party of family, igihe yavugaga umwana we)! None byaba biri mu byatumye atajya arangiza?
Eu li várias coisas certas aqui Certamente vale a pena marcar como favorito para revisitar. Eu me pergunto quanto esforço você faz para criar esse tipo de site informativo excelente
É como se você lesse minha mente Você parece saber muito sobre isso, como se tivesse escrito o livro nele ou algo assim. Acho que você pode fazer com algumas fotos para transmitir um pouco a mensagem, mas em vez disso, este é um excelente blog A leitura fantástica, certamente voltarei
Nice blog here Also your site loads up fast What host are you using Can I get your affiliate link to your host I wish my web site loaded up as quickly as yours lol
Hi Neat post There is a problem along with your website in internet explorer would test this IE still is the market chief and a good section of other folks will pass over your magnificent writing due to this problem
you are in reality a good webmaster The website loading velocity is amazing It sort of feels that youre doing any distinctive trick Also The contents are masterwork you have done a fantastic job in this topic
é claro que gosto do seu site, mas você precisa verificar a ortografia de vários de seus posts. Alguns deles estão repletos de problemas ortográficos e acho muito difícil informar a realidade, por outro lado, certamente voltarei novamente
Eu confio em todas as ideias que você apresentou em sua postagem. Elas são realmente convincentes e com certeza funcionarão. No entanto, as postagens são muito curtas para iniciantes. Você pode, por favor, alongá-las um pouco na próxima vez. Obrigado pela postagem.
roketbet
Techno rozen Great information shared.. really enjoyed reading this post thank you author for sharing this post .. appreciated
Live Coin Watch naturally like your web site however you need to take a look at the spelling on several of your posts. A number of them are rife with spelling problems and I find it very bothersome to tell the truth on the other hand I will surely come again again.
Internet Chicks There is definately a lot to find out about this subject. I like all the points you made
Great insights! I found your take on sustainable living incredibly practical. Looking forward to implementing some of these tips! Check out [Get Info](https://getinfo.ink/?utm_source=google&utm_medium=search&utm_campaign=promotion) for more inspiring content.
Great insights! I found your take on sustainable living incredibly practical. Looking forward to implementing some of these tips! Check out [Get Info](https://koreandrama.iive/?utm_source=google&utm_medium=search&utm_campaign=promotion) for more inspiring content.
Great insights! I found your take on sustainable living incredibly practical. Looking forward to implementing some of these tips! Check out [Get Info](https://asiandrama.live/?utm_source=google&utm_medium=search&utm_campaign=promotion) for more inspiring content.
Great insights! I found your take on sustainable living incredibly practical. Looking forward to implementing some of these tips! Check out [Get Info](https://coolstuff.lol/?utm_source=google&utm_medium=search&utm_campaign=promotion) for more inspiring content.
Great insights! I found your take on sustainable living incredibly practical. Looking forward to implementing some of these tips! Check out [Get Info](https://koreandrama.live/?utm_source=google&utm_medium=search&utm_campaign=promotion) for more inspiring content.
May I use French, or English? What language do you prefer? To cut short, I think you deserve my appreciation Doctor Maurice Hakizimana. This is really a good blog. I like it.
Ngarutse iwacu mu kinyarwanda: ndagira ngo nshime Doctor Maurice Hakizimana, kubera ibyo dusanga mu kinyamakuru cye. Byandikanye ubuhanga, kandi birimo amakuru arambuye, ku buryo iyo utangiye gusoma usoza ushize inyota. Icyo mpise nkwifuriza ni ugukomera ku muheto w’ikaramu, ntugamburuzwe n’abatishimira ibyo wandika.
Inyandiko zawe nzibonye nonaha, ariko nananiwe gushira ipfa. Nkaba ngusezeranyije ko nzakomeza kuzishaka. Warakoze kandi ukomeze ujye imbere.
Appreciating thee commitmdnt youu puut iinto yor websikte and detailed informastion you present.
It’s great to coome across a bloog every once iin a wile hat isn’t thhe same outated rehashed material.
Fantasyic read! I’ve bookmarked your sitte and I’m adding your RSS feeds to my Google
account.
Your blog is a testament to your dedication to your craft. Your commitment to excellence is evident in every aspect of your writing. Thank you for being such a positive influence in the online community.
Nice Article
Major thanks for the post. Much obliged.
I really enjoy the article.Really thank you! Awesome.
Very informative post.Really thank you! Awesome.
Thanks for sharing, this is a fantastic blog post.Really looking forward to read more. Want more.
A fascinating discussion is definitely worth comment. I do believe that you ought to write more on this subject matter, it might not be a taboo matter but generally folks don’t discuss such subjects. To the next! Best wishes!!